IGIHE

Inkomoko gakondo y’ibicumbi by’imiryango migari y’Abanyarwanda ( Igice cya mbere)

11 14-11-2019 - saa 09:42, Nsanzabera Jean de Dieu

Abantu benshi bakunze kwibaza ikibazo kijyanye n’ibicumbi bikuru by’imiryango bakomokamo nka gakondo y’ubutaka bwatuweho n’abakurambere mbere y’uko bororoka bagakwirakwira hirya no hino ku butaka bw’u Rwanda, ari nako babuhangaho ibihugu byaje kungwa bikabyara igihugu kimwe aricyo u Rwanda.

Nk’uko tubikesha igitabo “Iyororoka ry’Abanyarwanda, Inkomoko y’imiryango migari’’ dukesha Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, ubusizi n’amateka y’u Rwanda, tugiye kubatekerere za gakondo nkuru z’ibicumbi bikuru by’imiryango migari y’Abanyarwanda.

Abanyarwanda bibumbiye mu Bicumbi bikuru by’imiryango, imiryango migari ndetse n’inzu z’imiryango. Ibicumbi bikuru by’imiryango, nibyo byabyaye imiryango migari, naho imiryango migari ibyara inzu z’imiryango. Muri aya mateka tukaba tugiye kwanzikira kuri gakondo z’ibicumbi bikuru by’imiryango y’Abanyarwanda aribyo: Abasinga, Abazigaba n’Abanyiginya.

Gakondo z’ igicumbi gikuru cy’imiryango y’Abasinga

Abatekereza b’amateka y’u Rwanda, bagaragaza neza ko Abasinga batuye bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda, bafite inkomoko ku Bahima babarizwa ku butaka bw’igihugu cya Uganda, aribo bakunze kwita “Abahima b’Abanyankole”.

Mu iyaduka ryabo, baje bafite intego yo guhamya ubuhangange bwo gutura ku butaka bwari butwikiriwe n’amashyamba ya kimeza, babuhangaho ibihugu, bituma bakura izina ryabo mu rurimi rw’igisekuruza cyabo rw’urunyankore, bakurijeho kwitwa “Abasinga” aribyo mu Kinyarwanda bisobanuye: ‘’ Abatsinze’’.

Mu gutura kuri ubu butaka bw’u Rwanda, Abasinga binjiriye bwa mbere mu Majyaruguru y’u Rwanda bakomereza mu Burengerazuba bagana mu Majyepfo, bakurikiranye ubutohe bw’umwegega w’Ikiyaga cya Kivu n’amashyamba y’Ibirunga n’aya kimeza nka Gishwati, Nyungwe, Mukura na Cyamudongo. Ayo mashyamba bayahereyeho bahiga, kugeza ubwo bayatutira, bayahangaho ibihugu. Kubera ko ntawe bacuranwaga ngo abakome imbere kuri ubu butaka, barisanzuye baratura kugeza n’ubwo basakaje ingoma zabo mu Rwanda rw’ u Burengerazuba, mu Rwanda rw’Amajyepfo no mu Rwanda rwo Hagati ndetse bambuka na Nyabarongo basatira u Rwanda rw’i Burasirazuba.

Gakondo yabo ari nayo gicumbi gikuru batuyemo, kuri ubu ni mu Mirenge ya : Kigeyo, Mushonyi, Musasa, Ruhango, Gihango, Kivumu na Boneza yo mu Karere ka Rutsiro n’Umurenge wa Nyamyumba wo mu Karere ka Rubavu

Gakondo z’ igicumbi gikuru cy’imiryango y’Abazigaba

Abatekereza b’amateka y’u Rwanda, bagaragaza neza ko Abazigaba batuye mu ba mbere kuri ubu butaka bw’u Rwanda bakurikiye bene wabo b’Abasinga, bafite ikomoko ku Bahima babarizwa ku butaka bw’igihugu cya Uganda, aribo bakunze kwita “Abahima b’Abanyankole”. Mu iyaduka ryabo, badukiriye igice cy’i Burasirazuba bw’u Rwanda bogoze ibiyaga bigari bihabarizwa, aba ariho batema amashyamba ya Cyimeza barayakonda, barayatutira bayahangamo ibihugu bishyira kera. Batuye ako gace babungira ubutohe gakomora ku ruzi rw’Akagera n’ibiyaga bihaboneka nka Nasho, Hago, Ihema n’ibindi. Nuko batangira kwagura ibihugu byabo bagana mu Rwanda rwo hagati no mu Majyepfo y’Iburasirazuba.

Gakondo y’imbanza y’igicumbi gikuru cy’imiryango y’Abazigaba ni mu mirenge ya: Mwili na Murundi yo mu Karere ka Kayonza, ukongeraho Umurenge wa Rwimbogo yo muri Gatsibo.

Gakondo z’ igicumbi gikuru cy’imiryango y’Abanyiginya

Abatekereze b’amateka y’Igicumbi cy’imiryango migari cy’Abanyiginya, bavuga ko cyaba gikomoka mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Afurika mu gihugu cya Ethiopia. Inkomoko yabo ikaba ari iyo mu muryango w’Abagala bakunze kwita n’Abaromo,wari ukomeye muri icyo gihugu kandi wari nawo mugabwangoma mu myaka ya 300 nyuma ya Yezu Kirisitu. Abanyiginya basesekaye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no mu Rwanda, ahasaga muwa 700, ubwo bari mu iyimukayimuka nk’abandi bose ry’abatuye muri Afurika, bashaka ubwinyagamburiro bw’imiryango yabo n’amatungo yabo.

Nyuma y’igihe kitari gito, bafashe urugendo rwo mu muhora uhuza Afurika y’Amajyaruguru y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, bagaca mu bihugu bya Somaliya, Kenya na Uganda, niko gusesekara kuri ubu butaka bw’u Rwanda. Barasukiye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu Murenge wa Gatsibo wo mu Karere ka Gatsibo, basanga Abazigaba barahakabye barema ingoma y’u Rweya rw’u Mubali, yari ikomatanyije Imirenge y’Akarere ka Gatsibo, n’imirenge imwe n’imwe iri mu Majyaruguru y’Akarere ka Kayonza. Abahasesekaye muri ibyo bihe, nibo bavuyemo Abasekuruza b’Imbanza ba Kazi wabyaye Gihanga cyahanze ingoma y’u Rwanda.

Mu gusesekara mu Rweya rw’Abazigaba, bahaserukanye, ibigwi n’imihigo y’ibyo bazanye muri aka karere, nk’uko babivuze mu izina ryabo ubwo Abazigaba babazaga izina ryabo. Nk’aho bakavuze iry’igisekuruza cyabo cy’Abagala cyangwa se Abaromo, badukana izina rishya ryibigwi n’ibirindiro by’ahazaza habo, ry’Abanyiginya rishatse kuvuga “Abantu barambye ku butunzi n’ubupfura”.

Nyuma y’imyaka isaga 300, Abanyiginya bamaze mu busembere bacumbikiwe n’Abazigaba, nibwo umucyo w’ubuhangange wabamurikiye bahanga igihugu cyabo kitwaga Gasabo, cyinjira mu ruhando rw’ibindi bihugu bigera kuri 24 byari bisanganyije ubu butaka bw’u Rwanda, baba babaye igihugu cya 25, gihangwa na Gihanga Ngomijana, umukurambere w’Abangiyinya bahanze ingoma y’u Rwanda. I Gasabo niho Abanyiginya n’imiryango ibakomokaho baguriye ubutaka bwabo bahanga ibindi bihugu ku bisigara by’ubutaka Abasinga n’Abazigaba bari baranennye. Ibihugu byahanzwe na bene Gihanga, muri byo dusangamo Ndorwa y’Abashambo, Kibali y’Abega, u Bugara bw’Abacyaba n’u Bugesera bw’Abahondogo.

Amateka y’impitabie ku gihugu cy’u Rwanda, adutekerereza ko gakondo nkuru y’igicumbi gikuru cy’Abanyiginya n’imiryango migari ibakomokaho, ari mu Mirenge ya Nduba, Bumbogo, Rutunga, Gikomero, Ndera na Rusororo yo mu Karere ka Gasabo, ukongeraho n’Umurenge wa Fumbwe wo mu Karere ka Rwamagana.

Nyuma yo kubagezaho Gakondo nkuru z’ibicumbi by’imiryango y’Abanyarwanda, mu bice bikurikiraho, tuzabagezaho za Gakondo nkuru z’imiryango migari y’Abanyarwanda, uko ari 24.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Eric turimumahoro 2019-11-22 11:20:50

Iyondebye uko urwanda rwabayeho kera umugabo wese wumvaga ijwi ry ingoma yimpuruza yambariga urugamba agatabarira igihugu umugore nawe agasigara kurugo yigisha abana indanga gaciro na kirazira byumuco nyarwanda byarebaga umunyarwanda ari naho abazungu baboneye ugushyirahamwe kwabakurambere bacu baducamo ibice umuzungu wageze murwanda bwa mbere bamujyanye kumwami bamugiriye impuhwe ariko yari yamaze kubonauko yinjiye nuko yageze mumaboko yingabo ajya kubwira bene wabo uko urwanda rurinda inkike zarwo biga uko baduteranya karahava byatugejeje kuri jenocide yakorewe abatutsi muw 1994 abanyarwanda rero abumvise nabi bishe bene wabo abandi bakomeza gushyira hamwe barwanya urwango twabibwemo bahagarika jenocide bnngera gusana imitima no kubaka urwanda twifuza buri munyarwanda aho ari hose niyibuke ko imana yaruduhayeho gakondo itari iyo gufumbizwa amaraso ya bana barwo ahubwo aze turwubake kurushaho turi kumwe numuyobozi wacu udahwema kutwereka inziranyayo y ukuri dushobora no kunganya na amerika tukanayinga

2
Cacou 2019-11-15 06:54:12

Iby’abasinga byo birasobanutse abasinga ubundi bafite inkomoko ku bahima rwose. Nakwitangaho urugero umuryango wacu bawitaga mu bahima kandi abakurambere bacu bavaga muri ankore . Nanubu ni ubwo dusigaye turi bake bashoboka kubera genocide yakorewe abatutsi ni kumatongo yacu abantu bahita ahari mu bahima . Numvaga iwacu bavugako turi abasinga b’abahima. Ntagitangaje rero ko abasinga bafite inkomoko ku bahima nkuko uyu mushakashatsi abivuga . Ibyo ntemera ni iby’abanyiginya. Ntabwo nemerako bavuye muri Ethiopia kuko iyo witegereje imico y’abahoromo bo muri Ethiopia ubona ntaho bahuriye namba !!

3
Emmanuel 2019-11-15 03:45:24

Sources zibyo mutangaje zirihe. Ninde wakoze ubwo bushakashatsi mutubwiye?

4
UMUSIZI NSANZABERA 2019-11-15 03:12:07

KUVUGISHA UKURI KU MATEKA Y’U RWANDA, NI BYIZA, KUGIRA NGO TURUSHEHO KUGERA KU MUZI W’ABAKURAMBERE BADUHAYE UMURAGE TUZUBAKIRAHO U RWANDA RUHAMIJE IGITINYIRO N’IGIKUNDIRO.IKIBI NI UKUYITWAZA NGO UGIRE IBYO WANGIZA NABO URENGANYA, AHUBWO UGATOZA BOSE KUTUMVA KO HARI UFITE UBUZARE BURUTA UBW’ABANDI KU BUTAKA BASANGIYE. KUKO NA U.S.A ITAGIRA UMUTURAGE KAVUKIRE, NIBYO BYAYIHAYE IMBARAGA Z’UBUHANGANGE BUHUZA IMBARA N’UBUMENYI BWA BURI NKOMOKO UBUNDI BAKUBAKA IGIHUGU GIKOMEYE, KUKO N’UBUNDI :’’Ubudasa nibwo buranga’’.ARIKO NTAWE UYOBEWE KO ABATURAGE B’U RWANDA KIMWE N’IBINDI BIHUGU BYA AFURIKA, BAGIYE BAHATURA URUHONGOHONGO HANYUMA BAKOROROKERA KU BUTAKA BW’IBIHUGU BABAGA BARAREMYE BAKAREMA IMIRYANGO MIGARI. ICYO MUGESERA YAKOZE, NI UKUBYITWAZA NGO ARENGANYE ABO YISE ABATUTSI. ICYO ABANTU BAGOMBA KUMENYA NI IKI: Nta muntu wavuye mu ijuru ngo yiture ku butaka bw’u Rwanda ngo ahature, imiryango yose ituye Afurika harimo n’u Rwanda, ifite Igicumbi gikuru cy’aho ikomoka !!! Kubera iyimukayimuka ry’abantu bashakaga aho batura h’ubwinyagamburiro buhagije bw’amatungo yabo. Uko niko ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika harimo n’u Rwanda, byatujwe na Etiyopiya. NTA WABURA KWEMEZA KO ABANYIGINYA BAFITE INKOMOKO KU BAGALA BAKUNZE KWITA ABAROMO, KUKO AMATEKA Y’IBYO BIHUGU YOSE ARABIGARAGAZA AKANEMEZA N’IBYO BAHURIYEHO, KANDI SI NABO BONYINE BAVUYEYO, AHUBWO NUKO BAJE MU BIHE BITANDUKANYE, KUKO ABATURAGE BATUYE MU MUHORA WA AFURIKA Y’IBURASIRAZUBA BWA RUGUGU UGAKOMEZA UGANA MU Y’AMAJYEPFO, BOSE INKOMOKO YABO NI IMWE NI MU MISIRI NA ETIYOPIYA. IMPAMVU ABANYIGINYA BATINDWAHO CYANE, NUKO ARIBO BAJE NYUMA BAGASANGA ABANDI BARAKABYE UBUTAKA, BAGAKORESHA IMBARAGA Z’UMURENGERA BAHANGA BANAGURA IGIHUGU CYABO, ARI NAKO BAMBURA UBUTAKA ABABATANZE INO BAKORESHEJE IMBARAGA ZIDASANZWE ZIHEREKEJWE N’UBWENGE BWINSHI N’URUHEMBE RW’UMUHETO.BITUMA BAGIRA AMAVUGWA N’AMATANGARIRWA MURI AKA KARERE.

KANDI NTA WABURA KWEMEZA KO ABAZIGABA N’ABASINGA BAKOMOKA KU BAHIMA BO MURI UGANDA ARIBO BAYUYE MU RWANDA MBERE, KUKO NI IBINTU BIZWI KANDI BISOBANUTSE MU MATEKA Y’AKARERE. NAHO IBY’ABAHUTU ,ABATWA N’ABATUTSI, BYO NI AGATERERANZAMBA, NTAWE UKWIYE KUBIFATIRAHO YIGA AMATEKA Y’U RWANDA, KUKO NTA NKOMOKO IHAMYE YABYO.

ABANYIGINYA N’ABATUTSI NI ABANTU BATANDUKANYE, KUKO IMIRYANGO 24 YOSE IGIZE UMURYANGO MUGARI W’ABANYARWANDA, YABAGAMO ABATUTSI, ABATWA N’ABAHUTU. BITYO IMITERERE IFATIYE KU BYICIRO BY’UBUDEHE BYASHYIZWEHO NA CYILIMA RUGWE, NTABWO YASIMBURA IMITERERE N’INKOMOKO Y’IMIRYANGO MIGARI Y’ABANYARWANDA IBABUMBYE BOSE.

IMIHINDAGUKIRE Y’URURIMI YO ISHINGIRA KU BAHATUYE MBERE, ABABAKURIKIYE BAKAGENDA MU MVUGO Y’URURIMI BASANZE, RUKAGENDA RUGIRA IMIHINDAGURIKIRE IJYANYE N’IYOROROKA RY’ABANTU, ARI NAKO BAGENDA BAREMA AMUGA MASHYA, KUGEZA UBWO BEMEJE URURIMI RUMWE BOSE BAZAJYA BAKORESHA.

U RWANDA RUGITURWA ABAJE BWA MBERE ARIBO B’ABASINGA, BAVUGAGA URUNYANKORE KUKO ARIHO BAKOMOKA, ABAZIGABA NABO NUKO, ABANYIGINYA BAJE BABASANGA, NABO BIGA URURIMI RWABO BARARUKORESHA, KUKO BABANJE KUBA ABACUMBITSI MU BIHUGU BYABATANZE KUREMWA KURI UBU BUTAKA BW’U RWANDA, RWARI BUSANGANYIJWE N’IBIHUGU BISAGA 29, KUGEZA UBWO BAHANZE ICYABO CYA GASABO, ARI NABWO BATANGIYE GUHANGA URWABO RURIMI, NARWO RWANYUZE MU NZIRA NDENDE, ZIRIMO : Ikinyankore, Igishyomo ( Ikinyankore cy’igishyomo), Urunyacyilima n’Ikinyarwanda. IZI NDIMI ZOSE ZAGIYE ZIGIRA AMACISHIRIZO Y’IMYAKA ZAKORESHEJWEMO, IKINYARWANDA CYO NI ICYA VUBA KUKO CYANTANGIYE GUKORESHWA MU WA 1900, UBWO ABAKORONI BATANGIRAGA KWITA IZINA URURIMI RW’ABENEGIHUGU BASANISHIJE N’IZINA RY’IGIHUGU CYABO. Murakoze mukomeza kuryoherwa n’aya mateka

5
Kabeho 2019-11-15 02:24:13

Bandika icy’etiyopia? Bavuga icy’etiyopia? Umuco n’ibindi? Basimbutse ubugande? Vigitoria? Kenya? Tanzania? Ariko hari icyo tugomba kumenya, Africa mbere y’uko yitwa Afurika yitwaga Etiopia. Ntabwo ari byo?????????????????????????????????????????. Mbere y’imbibi z’abazungu cg abakoloni imbibi z’ibihugu zari ururimi abantu bavugaga. Ni ukuvuga ngo urwanda rwari igihugu cy’abantu bavugaga ikinyarwanda. Ubugoyi vs abavuga ikigoyi vs Umurera abavuga ikirera vs Urukiga abavuga igikiga vs Ankole abavuga ikinyankore vs Urugande abavugaga Uruganda vs Toro abavuga urutoro, Ubunyoro abavuga ikinyoro, Nduga abavuga ikinyanduga( ururimi rwabagamo imizimizo n’uburyarya). i Bushi abavuga amashi n’ahandi n’ahandi.
Aho abanyarwanda baturutse hose baturutse mu Rwanda; aho u Rwanda RWARI RURI HOSE bararwimukanye. Niba baravuye Etiopia ni ukuvuga ko hariyo u Rwanda KUGEZA BARUGEJEJE i Kigali. Ibyo rero byo kuvuga Etiopia ntacyo bimenyesha cyane. Ariko Dukwiye kumenya ko n’amoko nayo yagendanaga n’udusozi abantu bakomotseho cg bari batuyemo. Sinibaza impamvu abantu bahunga cg bahisha umusozi wa Munyiginya kandi uhari na kera na kare!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Abanyiginya rero bakomoka i Munyiginya kandi ni mu Rwanda rwa Gasabo. Ikindi dukwiye kumenya ni uko hari abo twita Abatwa, Abahutu, Abatutsi kubera imiterere y’umubiri, imirimo n’ubutunzi bw’abantu. Ariko nta na rimwe abantu bigeze batura ku buryo butandukanye batavanze. Bishatse kuvuga iki? Bishatse kuvuga ngo mu myaka igihumbi ishize ntabwo umwami yigeze abaho ashagawe n’abo twita abatutsi gusa. cg abahutu gusa. cg abatwa gusa. Icyo gihe hakoreshwaga ibikoresho gakondo bikorwa n’abantu; twavuga ibikomoka k’ububoshyi, ububumbyi, ubuhigi, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi. Habagaho gusangira amakuba n’imibereho. Habagaho kandi kunga amaboko cg gusangira amaraso(gushyingirana, kunywana) kugirango abantu babeho neza. Ikindi ni uko abantu babaga batuye k’umusozi umwe babaga bunze ubumwe cg se ari bamwe bakaba barabaga ai ntacyo bahuriyeho n’abatuye ahandi. Urugero kugira ishyaka ry’i wanyu. Urugero rwa vuba: Habagaho kuvuga ngo abashi cg abanyacyangugu, abasitirida cg abanyabutare, abanyenduga, abarera n’abakiga, abanyakigali n’abanyakibungo. Nta sano rero ryabagaho iyo, iyo ari nta gushyingiranwa byabagaho. Abantu bashoboraga kugabanaho ibitero bakaba banakwicana. Aha rero ntiwavuga ngo Nduga yose yabaga ituweho n’abo twita abahutu gusa cg ngo Kibungo iturweho n’abo twita abatutsi gusa. Ibi by’abahutu n’abatutsi ni ibintu byaje bitewe n’iyaduka ryo kwagura igihugu, kuko aho u Rwanda rwagurirwagwa bavugaga ko haje ubutegetsi bw’abatutsi cg abanyarwanda. Ni ukuvuga ngo umuntu wese wo muri ako gahugu yitirirwaga ubututsi. Urugero: Ubutegetsi bw’abakiga, bw’abanyenduga, bw’abanyoro ect. Iyo uvuze abanyoro ntibishatse kuvuga abatwa cg abahutu. None se wavuga ko mu banyoro nta bantu barimo bameze nk’abo twita abahutu cg abatusi b’iki gihe? Urugero naguha ni uko ubu abitwa abatoro, abanyenkole bamwe n’abandi b’ubunyoro abenshi ni abanyarwanda bajyanywe bunyago muri ibyo bice mu gihe cy’ikoronizwa nifatwa ry’u Rwanda n’ubwami bw’abanyoro. Niyo mpamvu usangayo abantu beza cyane ndetse bajya kurusha ubwiza n’abanyarwanda. Ubundi abantu bimukaga kubera ibibazo bahasangaga. Urugero: Indwara z’ibyorezo nk’ubuganga(Malariya), mugiga n’zindi. Bahungaga kandi ahari inyamanswa z’inkazi nk’intare n’izindi. Bahungaga kandi ahatari ibikenerwa mu buzima nk’amazi n’ubwatsi bw’amatungo. Ikindi twavuga ni uko ku byerekeye ubutaka, kera nta mbibi cg ahantu h’umuntu habagaho. Ikintu gusa cyabaga icya nyiracyo ni Iriba ( isoko y’amazi yafukuwe hasi mu nda y’isi) n’aharyegereye. Ikindi ahantu umuntu yitemeye ishyamba akahatunganya. Ibyo kuvuga ngo rero ubutaka bwari ubw’abatwa cg ubw’abantu runaka ni ukubeshya. Kuko rwose n’ejo bundi ku bwa Kayibanda cg ku bwa Habyarimana hari ahkiri ahantu wagendaga ukitemera hanyuma hakaba ahawe. Ahandi bahitaga ibisigara bya Leta kuko habaga haranenwe n’abantu cg barananiwe kuhakora kubera ubunini bwaho. Umuntu yafataga aho ashoboye. Ibyo kuvuga rero ngo u Rwanda rwari urw’abatwa cg abahutu cg abatutsi, ibyo ni ukubeshya. Ikiri ukuri ni uko ubutaka bwabaga ubw’umuntu ushiritse ubute agatema ishyamba akahatunganya akahagira ahe. Hari rero imisozi myinshi kandi minini yaigaye itagira ba nyirayo, iyo niyo yaragirwagaho amatungo menshi cyane. Urugero, Umutara n’ahandi. Mwumvise ko Umutara bawugabanye ejo bundi ejo bundi, mu bya Kayumba Nyamwasa n’abandi bari barikanyije kandi barahasanze abandi baturage aribo baharagira amatungo. Uzumva rero mu minsi izaza bavuga ngo hari ah’abatutsi cg ngo hari ah’abahutu, kdi nyamara hari hari ah’umuntu wese ubishatse.Ni ukuvuga rero ko na mbere hose kandi ahantu hose umuntu yafataga aho abashije. Ikindi ibyerekeye amoko mashya ngo y’abahutu n’abatutsi n’abatwa, aya ni amoko yaremwe kubera ubutegetsi. Ubututsi n’ubuhutu kera byari nk’amashyaka ubegereranyije n’ubu. Ibihugu byigaruriwe babyitaga iby’abahutu naho igihugu cyabyigaruriye bakavuga icy’abatutsi aricyo cy’ u Rwanda. Uwavuze rero ko ayo mazina akomoka ku myitwarire y’abantu numva ntacyo yaba abeshye ho kuko nk’ibihano akenshi kera byakoreshwaga cyane kwari ugutukana(ibitutsi, gutuka) abatukana= abatutsi#abatuutsi. iby’ubu ni abatuutsi ariko kera byaduka byari abatutsi, batukana. Naho Abahutu(by’ubu) kera byari (abaha utu)cg abah’utu cg abatanga utu gusa! kugaya ibyo baguhaye ko ari duke. utu gusa. Bahe utu gusa= Bah’utu= Abah’utu= Abahutu. Bishatse kuvuga kugaya utwo baguhaye bikazavamo abahutu. Naho abatanga byinshi birimo amata, n’ibindi bakitwa imfura kuko bagira ibyo batanga. Byaje kuvamo ko abahatse= Abatutsi naho abahatswe=Abahutu. Abanttu bose rero bafite isura nk’iy’i bwami baje kwitwa abatutsi kabone n’ubwo ntacyo bose bari bahuriyeho. Ari nabyo byaje gutuma n’aho ishusho ya Bikiramariya yari iri nayo yaratemwe bavuga ko ari umututsi kazi kubera izuru. Ni ukuvuga ko abanyamahanga b’amazuru bari mu Rwanda mu gitura 1994 nabo barishwe. Ex: abarundi, abanya Nageria, n’abandi banyafurika. Buri abanyafurika bameze batyo ngo ni abatutsi. Mbega abantu barwaye indwara yo kwitiranya umubiri n’abatutsi. Kabone n’ubwo waba uri umunyecadi(Tchadian) ngo uri umututsi???????????????. Mbega indwara!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!Twarashize!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Tuzavurwa n’iki?????????.Buriya n’abazungu ubahinduye bakirabura iyo urwaye bene iyo ndwara ubita abatutsi, abandi abahutu. Mbega weeeee!!!!! Duekene kujijuka.

6
Nyagirwa 2019-11-14 15:54:46

Njyewe mbona amateka y’Abanyarwanda asobanutse. Nta Munyarwanda wavuye Ethiopia hajyaga kuba harimo abavuga icyethiopia, twavuye twese mu Rwanda tuvuga ikinyarwanda.

7
Muco 2019-11-14 13:56:44

Aka gace k’ibiyaga bigari kari gatuwe n’abantu mu bihe bya kera cyane (imyaka iri hagati ya 2M-1.8M); akaba ari na yo mpamvu bavuga ko Afurika ari yo ngobyi y’inyokomuntu kuko igikanka cy’umuntu ukuze cyane ku Isi (ufite imyaka irenga Miliyoni 1.8) cyabonetse mu Kibaya cya Orudovai muri Tanzaniya.

Nta munyarwanda (Munyiginya) rero waturutse za Ethiopie nk’uko intekereze zifutamye nyinshi zagiye zibyigisha/zibishimangira, ahubwo bakubutse mu Buha bwa Ruguru, bavuye za Ankole hariya/Uganda; kandi hari mu karere kamwe n’u Rwanda! Ntabwo Abanyiginya - biswe Abatutsi - bari kuva iyo i Kantarange (Abbyssinie/Ethiopie); abiswe Abahutu ngo bakava Cadi na Kameruni; naho abiswe Abatwa ngo bakava Gabon na Kongo, maze abo bantu ngo bazagire UMUCO, URURIMI N’IMIGENZO bimwe! Kiranyagisha!!!!

Twoye rero kubiba urujijo mu banyarwanda nk’urwo Mugesera yabibye mu mwaka wa 1992.

8
kazi 2019-11-14 13:12:13

gusa ibi byo kuvugako hari imiryango imwe n’imwe y’abanyarwanda yaba ifite inkomoko muri Ethiopia ntawabihakana cg ngo abyemeze 100%
gusa hari ibintu bahuriyeho
ex igishakamba
iyo wumvise uko bakibyina wareba no muri Ethiopia uko baririmba amajwi yabo usanga hari isano bifitanye

9
BIZIRAGUTEBA KAYIBANDA 2019-11-14 09:28:09

Biragoye kumenya amateka y Abanyarwanda ashingira gusa Ku mateka atanditse cyangwa ashingiye kubintu bifatika nka amatongo , gushingira kumvugo gusa habamo kwibeshya ,

10
Emmanuel S. 2019-11-14 07:29:45

Mukore ubushakashatsi ku bwoko bw’intwari zurwanda Rwigema na Rukara rwa Bishingwe, "Abacyaba " I love them more than 100%

Murakoze.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza