IGIHE

Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 82

9 1-04-2020 - saa 20:11, Ishimwe Israel

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 82 nyuma y’uko kuri uyu wa 1 Mata 2020 habonetse abandi bantu barindwi bafite iyi ndwara.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, mu bipimo byafashwe habonetse abarwayi barindwi ba COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus, bituma umubare wabo ugera kuri 82.

Itangazo rya Minisante rigaragaza ko abatahuweho Coronavirus biganjemo abaheruka gukorera ingendo hanze y’u Rwanda n’abahuye na bo bakigera imbere mu gihugu.

  • Umuntu umwe waje aturutse Dubai.
  • Umuntu umwe waje aturutse mu Bwongereza.
  • Abantu babiri baherutse kugirira ingendo mu bihugu byo mu Karere.
  • Abantu batatu batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko “Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Minisante yashimangiye ko umuntu wese ugeze mu Rwanda azashyirwa mu kato k’iminsi 14 guhera igihe ahagereye, inasaba ubufatanye bwa buri muturarwanda mu gukumira iki cyorezo.

Ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko kubera intera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, imipaka yose ifunzwe, ko abadafite ibikorwa byihutirwa bagomba kuguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri gishobora kongerwa, mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu, iminsi 11 muri 14 yemejwe iruzuye, imibare igaragaza ubwandu bushya bwa Coronavirus nayo ikomeje kuzamuka, ariko itanga icyizere. Nta bwandu burahererekanywa hagati mu gihugu.

Inzego z’ubuzima zitangaza ko hari icyizere ko mu mpera z’iki cyumweru umurwayi wa mbere mu bari kwitabwaho aza kurekurwa, akava mu bitaro cyane ko nta bimenyetso bya Coronavirus akigaragaza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ku wa 11 Werurwe 2020 ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi bitewe n’uburyo umubare w’abayandura wiyongera kuva yaboneka mu Bushinwa mu Ukuboza 2019.

Coronavirus imaze guhitana abantu 45 334, mu gihe abayanduye bagera ku 903 799, muri bo 190 675 barayikize.

Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kwitwararika, ndetse ingamba zashyizweho zikomeje kubahirizwa zirimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze bifunzwe, ingendo zihuza imijyi n’uturere byahagaritswe n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bwenge 2020-04-02 04:36:26

Ibintu byose biba kubera impamvu ibi binyibutsa isoma rya Musa (Mose) na Hidhil. Ikigarara nuko isi muri rusange igana ku musozo cg se kurimbuka kwa benshi .

2
Bwenge 2020-04-02 02:15:34

Ibintu byose biba kubera impamvu ibi binyibutsa isoma rya Musa (Mose) na Hidhil. Ikigarara nuko isi muri rusange igana ku musozo cg se kurimbuka kwa benshi .

3
Map 2020-04-01 21:06:49

Ibintu birarushaho gukara ni yo mpamvu natwe tugomba gukaza ingamba zo kwirinda.

4
MURAMUTSA Nathan 2020-04-01 17:29:54

Umugoroba mwiza kubakunzi y’urubuga igihe. Dukomeje gushima leta yacu nziza kungamba zikomeje gufatwa hakumirwa ikwirakwira rya covid-19..

nari nifitiye akabazo k’amatsiko ese ko turi muri season ya grippe iwacu,umuntu yatandukanya ate umuntu ufite ibimenyetso bya covid-19 na grippe isanzwe?????

5
Migambi 2020-04-01 14:30:55

Abanyamasengesho bakuru(aba padiri,pasteur,aba shehe,mufti nabandi bizera Imana) nibabipange bashyireho umunsi wamasengesho mu gihugu hose dutakambire Imana izagira icyo ukora,naho ubundi birakomeye,,mwibuke ko Imana ishobora byose,ikindi abantu bakomeze birinde kuko urasanga twirirwa murugo turi abantu nka 6 tukajya dutuma umukozi buri kanya kuri butike agura imboga,umugati,fanta ugasanga ntitwibuka kugenzura uwo mukozi niba yakarabye uko avuye hanze,mwitonde biri mubyongera ikwirakwiza ryicyorezo kandi abenshi ntibabyitaho,mwirinde birakaze,tutarebye neza ngo dukurikize inama za leta washiduka icyumweru gitaha dufite abarwayi barenga magana,Murakoze

6
Pascal 2020-04-01 14:12:31

Ibihe birakaze,leta nidufashe itumize udupfukamunwa ngo kuko iyo uganira numuntu umwuka womukanwa nawo uranduza,nimudufashe tubone utunozasuku wenda tujye tutwigurira kugiciro gisanzwe,munaturangire aho twagurira sanitiser zitugereho mu kaquartier yose,ariko nanone leta nigabanye abaturage baracyari benshi hanze mu masoko,bongere nigihe cyo kuguma mu ngo.Murakoze

7
El Peter 2020-04-01 14:03:56

Birakaze.
Noneho se, ku mubare wa bariya batangajwe none, ko batongeyeho ko bari basanzwe mu kato. Niba bari muri rubanda, ubwo karabaye kuko bagomba kuba barahuye na benshi , nabo bagahura n’abandi nabo bahuye na benshi.
Mutangiye kujijisha mu bisobanuro.

8
xxxx 2020-04-01 13:47:44

Ok...!!!???

9
Pascal 2020-04-01 13:31:23

Ariko rero iyo muvuze ngo iyi minsi ishobora no kongerwa muba mudutera ubwoba kuko niyi 14 itugeze habi nibatureke twihigire barebe aba diaspora nibo bayizanye naho twebwe tudaheruka kurenga na nyabarongo turimo kuharenganira

Kwamamaza