Abantu batatu bishwe na Coronavirus mu Rwanda mu gihe abarwayi bashya 172 babonetse mu masaha 24 yashize batumye umubare w’abamaze kwandura iki cyorezi mu gihugu uba 10 122.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abahitanywe na Coronavirus barimo abagabo barimo babiri b’imyaka 50 na 61 bo mu Mujyi wa Kigali n’umwe w’imyaka 90 wo mu Karere ka Huye.
Mu bipimo bishya 2173 byafashwe kuri uyu wa Gatatu hasanzwemo abantu 172 banduye COVID-19 iterwa n’’agakoko ka Coronavirus mu gihe nta murwayi wayikize.
Abarwayi bashya bagaragaye mu duce dutandukanye turimo Kigali: 88, Huye: 33, Rwamagana: 15, Gicumbi: 12, Musanze: 6, Rubavu: 4, Nyagatare: 3, Muhanga: 3, Nyamasheke: 3, Burera: 2, Rusizi: 1, Karongi: 1, Gakenke: 1.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 773 448, hasanzwemo abantu 10 122 banduye. Muri bo 6974 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3020 bakiri kwitabwaho naho 128 bitabye Imana.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ni bwo bwa mbere umubare w’abarwayi warenze ibihumbi 10.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
13.01.2021 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 88, Huye: 33, Rwamagana: 15, Gicumbi: 12, Musanze: 6, Rubavu: 4, Nyagatare: 3, Muhanga: 3, Nyamasheke: 3, Burera: 2, Rusizi: 1, Karongi: 1, Gakenke: 1 pic.twitter.com/yu2RUoa3Gt
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 13, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!