IGIHE

Ibyo wamenya kuri Aguka, ikigega cya BK kigamije gukura abantu mu bukene

0 22-04-2021 - saa 18:23, IGIHE

Ibinyujije mu kigo cyayo cy’ishoramari, BK Capital, Banki ya Kigali (BK), iherutse gutangiza ikigega cyiswe “Aguka Unit Trust Fund.” Ni ikigega cy’imigabane ihinduka ku ishoramari gihuriza hamwe imisanzu y’abashoramari, kigashora ndetse kikanacunga iyo misanzu mu buryo buri mu izina ryabo ndetse kigasaranganya inyungu bihoraho.

Abakiliya bifuza gushora imari mu kigega Aguka, babanza kuzuza inyandiko isaba kwishyura amafaranga y’imigabane yaguzwe muri konte y’ikigega.

Hakurikiraho kohereza icyemezo cy’ubwishyu hamwe n’inyandiko z’ubusabe zujujwe ku mukozi ushinzwe Ikigega. Icyemezo cyo kugura cyoherezwa kuri telefone mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa se kuri email y’umukiliya.

Muri ubu buryo, umushoramari aba afite amafaranga menshi yo gushora icyarimwe mu kigega. Iyo ushoye imari yawe muri ubu buryo, mu gihe runaka ishoramari riba riziyongera uko ikigega kigenda kibona inyungu.

Ushora imari ye muri ubu buryo, agena ibihe bihoraho nka rimwe mu kwezi, kabiri mu kwezi, cyangwa akiha igihembwe runaka, ku buryo azajya yizigamira mu kigega Aguka ku buryo buhoraho.

Mu kigega Aguka, hakoreshwa icungamari ry’umwuga. Uhabwa amahitamo menshi y’uburyo washoramo imari yawe nko gushora imari ku buryo buhoraho, kandi inyungu y’amafaranga iboneka buri gihe.

Imigabane ihinduka ku ishoramari yoroshya kubona ayo washoye byihuse, kubera ko imigabane ishobora kugurwa cyangwa ikagurishwa ku munsi uwo ari wo wose w’akazi, kandi uhura n’ababizobereyemo bagukurikiranira ishoramari mu cyimbo cyawe.

Ibiciro byo gucuruza bigabanuka binyuze mu bucuruzi bwagutse, bityo bigaha imari washoye mu kigega Aguka ikarushaho kwiyongera.

Igiciro cy’umugabane cyiyongera buri munsi bitewe n’inyungu z’ishoramari nk’uko byagenwe n’ikigo cy’ishoramari cya Banki ya Kigali, ari cyo BK Capital.

Gushora imari muri Aguka biroroshye, kuko abashoramari bifuza kubona amafaranga bashoye batanga integuza y’amasaha 48, mu gihe bashaka miliyoni icumi 10 frw kumanura.

Mu gihe umushoramari ashaka arenze miliyoni icumi 10Frw, hatangwa n’integuza y’ukwezi kumwe.

Abashoramari bashobora kubona igishoro cyabo nta nteguza batanze bityo bigatuma bishyura ikiguzi gito cyo gusubizwa amafaranga.

Mu Ukwakira 2020 ubwo iki kigega cyatangizwaga, agaciro k’umugabane mu kigega kari ku mafaranga ibihumbi 100 frw. Mu mezi atanu ashize kiyongereho 4 239 Frw.

Iyo ushoye mu kigega Aguka, uzana amafaranga ahita avunjwa mu migabane. Agaciro ku mugabane kiyongera buri munsi, naho umubare w’imigabane ntuhinduka.

Umushoramari ashobora kongera umubare w’imigabane afite mu kigega. Igihe umushoramari ashyize amafaranga kuri konti y’ikigega Aguka, ayo mafaranga ahita avunjwamo imigabane hakoreshejwe agaciro k’umugabane k’uwo munsi.

Igihe umushoramari yifuza gusubizwa amafaranga ye cyangwa kugurisha imigabane ye, ashobora kuyigurisha ku muyobozi w’ikigega ku giciro cy’umugabane cy’uwo munsi.

Mbere yo gushora imari yawe mu kigega Aguka, ukwiye kubaza niba iki kigega kizagufasha kugera ku ntego zawe bwite, kandi ukabaza umukozi w’ikigega Aguka niba hari ikiguzi uzakwa.

Aguka Unit Trust Fund. Ni ikigega cy’imigabane ihinduka ku ishoramari gihuriza hamwe imisanzu y’abashoramari
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza