IGIHE

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 38 Frw mu 2020

0 31-03-2021 - saa 19:14, Ndahayo Emmanuel

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 38,4 Frw mu mwaka ushize wa 2020, ivuye kuri miliyari 37,8 Frw zari zinjijwe mu mwaka wa 2019, bingana n’inyongera ya 3%.

BK Group Plc ibumbatiye ibindi bigo bine, ari na byo byatanze uyu musaruro. Ibyo bigo birimo Banki ya Kigali isanzwe itanga serivisi z’imari, BK General Insurance itanga serivisi z’ubwishingizi, BK TechHouse itanga serivisi z’ikoranabuhanga na BK Capital itanga serivisi z’ubujyanama mu by’Imari n’ishoramari.

Banki ya Kigali nk’ikigo gitanga serivisi z’imari muri BK Group Plc ni yo yinjije amafaranga menshi kugera ku wa 31 Ukuboza 2020, yakurikiwe na BK General Insurance.

Banki ya Kigali yari ifite abakiliya bato bangana na 356.200 ndetse n’abakiliya banini bangana na 26.000 mu mwaka wa 2020 ndetse ikaba yaratanze inguzanyo zingana na miliyari 851,1 Frw, inyongera ya 25% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2019.

Inguzanyo zitishyurwa neza zariyongereye, zigera kuri 6,7% mu mwaka ushize zivuye kuri 5,7% mu mwaka wa 2019, ahanini bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Iyi banki kandi yari ifite aba-agents bayihagarariye mu gihugu hose bagera kuri 2.341 bafashije abakiliya ba BK guhererekanya amafaranga inshuro miliyoni 1,2, afite agaciro ka miliyari 134,1 Frw.

Agaciro k’amafaranga yabikijwe n’abakiliya bato muri BK ni miliyari 226,1 Frw mu gihe amafaranga yabikijwe n’abakiliya banini, barimo ibigo by’ubucuruzi, ari miliyari 375,3 Frw.

BK General Insurance

Ikigo cy’Ubwishingizi cya BK General Insurance cyinjije miliyari 1,74 Frw mu mwaka wa 2020, ugereranyije na miliyari 1,32 Frw zari zinjiye mu mwaka wa 2019, inyongera ya 32%.

Ubwishingizi bwishyuwe muri iki kigo bungana na miliyari 9,1 Frw mu mwaka wa 2020, buvuye kuri miliyari 7,2 Frw.

BK TechHouse

Ikigo cya BK TechHouse gitanga Ubujyanama mu by’Imari n’Ishoramari, cyinjije miliyari 1,08 Frw mu mwaka ushize avuye kuri miliyari 1,07 Frw yari yinjijwe mu mwaka wa 2017.

Iki kigo gitanga serivisi mu ngeri eshatu z’ikoranabuhanga, zirimo ‘Smart Nkunganire’ igenewe abahinzi n’aborozi, ’Smart Kungahara’ igenewe abahinzi b’ikawa na ‘Urubuto Education’ igenewe ibigo by’amashuri ndetse n’amashuri makuru. Iki kigo kandi kimaze kugira abakiliya barenga miliyoni ebyiri.

BK Capital

BK Capital yongereye ibyo yinjije ku kigero cya 57% ugereranyije n’umwaka wa 2019. Amafaranga yinjijwe aturutse mu by’ubujyanama, serivisi zo kugenzura ibigo by’imari ndetse n’ibindi bitandukanye.

Umutungo rusange wa BK Capital wazamutse ku kigero cya 32%, binyuze mu kigega gishya cya BK cyitwa ‘Aguka’.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko umusaruro mwiza BK yagize mu mwaka ushize, ugaragaza ubushobozi bwayo bwo gukomeza gutera imbere.

Yagize ati “Twabashije kugabanya igishoro binyuze mu mikorere myiza, ibigo byacu by’ubwishingizi, ishoramari ndetse n’ikoranabuhanga byarakuze, kandi biha banki yacu uburyo bwo kwinjiza inyungu ziturutse mu bikorwa bitandukanye.”

Yavuze ko BK Group Plc yize amasomo atandukanye muri iki cyorezo cya Covid-19, arimo guteza imbere ikoranabuhanga rizatuma abakiliya ba BK bashobora kuzajya basaba inguzanyo bakoresheje telefoni.

Dr Karusisi kandi yavuze ko BK idatewe impungenge n’ubwiyongere bw’inguzanyo zitishyurwa kuko ’’ifite igishoro gihagije kandi abantu basabye ivugururwa ry’amasezerano y’inguzanyo zabo baragabanutse, bava kuri 40% by’abari bafite amadeni mu ntangiriro z’icyorezo cya Covid-19, ubu bakaba bamaze kugera kuri 14%”.

Yatanze icyizere avuga ko bitewe n’uburyo u Rwanda rwafashe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse rukaba rwaratangiye ibikorwa by’ikingira, “Biraduha icyizere cy’uko umwaka utaha tuzasubira ku bipimo byiza”.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman, yavuze ko ubuyobozi bwa BK bwakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo banki igere ku musaruro.

Yagize ati “Ntewe ishema n’akazi gakomeye kakozwe n’ubuyobozi bwa Banki ya Kigali. Binyuze mu mabwiriza yashyizweho agamije kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ubuyobozi bwa BK bwakomeje gutanga serivisi nziza kandi burinda abakiliya ingaruka z’icyorezo cya Covid-19”.

Banki ya Kigali ni yo banki nini mu Rwanda, kuko umutungo wayo muri rusange ungana na miliyari 1227 Frw.

Iyi banki kandi ni yo ya mbere yatanze inguzanyo nyinshi mu Rwanda mu mwaka wa 2020, zingana na 35,7% by’izatanzwe zose. Ni nayo kandi yabitse amafaranga menshi kuko 29,9% by’ayabikijwe muri banki zo mu Rwanda yashyizwe muri BK.

Banki ya Kigali yungutse arenga miliyari 38 Frw
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza