IGIHE

Huye: Hari kubakwa imihanda ya kaburimbo mishya yitezweho guteza imbere imigenderanire (Amafoto)

0 16-03-2021 - saa 21:19, Prudence Kwizera

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Huye hari kubakwa imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 7,3 hagamijwe gucyesha umujyi no kuwuteza imbere ndetse no kongera ubuhahirane.

Iyo mihanda irimo uwa Ngoma - Isoko ry’Abisunganye wa kilometero 2,7; Rango- Sahera wa kilometero 2,6Km na ADEPR- Butare Catholic wa kilometero 0,8 ndetse na Rond Point yo ku mukoni ya kilometero 0,2. Iyi yose izatwara agera kuri Miliyari 5,3 Frw.

Hari kandi imihanda iri kubakwa ahitwa ku Karubanda ya kilometero 1 izatwara agera kuri Miliyoni 500 Frw.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga mu Karere ka Huye babwiye IGIHE ko bishimira iyo mihanda mishya kuko izatuma isura y’umujyi wabo irushaho kuba nziza kandi ikabafasha kugenda neza batekanye.

Twagirayezu Innocent yagize ati “Iyi mihanda turayishimiye cyane nk’abantu dutwara ibinyabiziga kuko izadufasha kugera muri karitsiye zose z’umujyi tugenda neza nta bunyereri cyangwa ivumbi. Ikindi noneho ni uko irimo kongera ubwiza bw’umujyi ku buryo iyo ugeze aho iri kubakwa ubona harahindutse heza.”

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi aho iyo mihanda iri kubakwa babwiye IGIHE ko abaguzi babagana batangiye kwiyongera kubera ko aho bacururiza hongerewe agaciro.

Uwamugira Maxime ati “N’ubwo turi mu bihe bya Covid-19 hari impinduka zigaragara, ubu hari abakiriya baza n’imodoka bakaduha icyashara. Mbere batinyaga kuza kubera ibyondo, n’uje akambwira ngo yavuye hano ahita ajya mu kinamba kubera ibyondo. Twizeye ko covid-19 nirangira ubucuruzi bwacu buzatera imbere kurushaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko iyo mihanda iri kubwakwa bayitezeho guhindura isura y’Umujyi wa Huye no gukomeza kuwuteza imbere.

Ati “ Tuyitezeho guteza imbere imigenderanire mu mujyi, kwihutisha ubuhahirane no guteza imbere ibice byagenewe ubucuruzi ndetse no kunoza imiturire.”

Akomeza avuga ko iyo mihanda kandi izafasha cyane mu gihe hari ibikorwa byabereye mu mujyi nk’isiganwa ry’amagare, siporo rusange n’ibindi bisaba gufunga umuhanda, abaturage babone uko bakomeza gahunda zabo bitabangamye.

Yavuze kandi ko kuri iyo mihanda hazashyirwaho inzira z’abanyamaguru n’amatara abonesha byorohereze abantu kwisanzura bakora siporo cyangwa bagenda n’amaguru.

Abatwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Huye bifuje ko hakorwa n’umuhanda wa Cyarwa- Rwasave- Rwabuye, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bubizeza ko uri muri gahunda y’izakorwa ariko ugushakirwa ingengo y’imari.

Abatwara ibinyabiziga bishimiye ko imihanda yo mu mujyi wa Huye iri gushyirwamo kaburimbo
Ahitwa ku Karubanda mu mujyi wa Huye naho hari kubakwa imihanda mishya
Ibikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Huye birarimbanyije
Imihanda iri kubakwa mu mujyi wa Huye izongera ubwiza bw'umujyi
Imihanda mishya iri kubakwa ku Karubanda izateza imbere n abatuye mu Gahenerezo
Imihanda yari isigaye ari igitaka mu mujyi wa Huye iri gushyirwamo kaburimbo
Kongera imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Huye biri kuwukesha kurushaho
Kubaka umuhanda uva ku Irimbi rya Ngoma werekeza ku Isoko ry'Abisunganye bigeze kure
Mu mihanda iri kubakwa harimo uwa ADEPR Butare Catholic
Umuhanda Rango Sahera wa kilometero 2 6 uri gushyirwamo kaburimbo
Umuhanda wa kilometero 2,7 uturuka i Ngoma ukanyura ku ishuri ribanza rya New Vision ukagera ku isoko ry'Abisunganye urimo kubakwa
Uyu muhanda witezweho kuzafasha gukomeza ingendo no gutwara abagenzi igihe imihanda minini izaba yafunzwe

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza