IGIHE

Equity Bank Rwanda Plc yatangije ’Fasta Fasta’, serivisi nshya yorohereza mu kwishyurana nta kiguzi

0 13-09-2021 - saa 21:16, IGIHE

Banki y’Ubucuruzi Equity, Bank Rwanda Plc, yatangije ku mugaragaro “Fasta Fasta”, serivisi ivuguruye izafasha abakiliya kwishyurana n’abacuruzi hifashishijwe telefoni bigendanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubukungu bushingiye ku kudahererekanya amafaranga mu ntoki.

Fasta Fasta yifashishwa mu gukura amafaranga kuri konti imwe ajya ku yindi muri Equity, kwishyura ibicuruzwa, kugura umuriro, kugura ama-unite yo guhamagara, kohereza amafaranga (Push Pull) kuri MTN Money cyangwa Airtel Money.

Equity Bank Rwanda Plc ivuga ko ubu buryo buzafasha abakiliya bayo gukoresha amafaranga bifashishije kode hanyuma akurwe kuri konti zabo ajye ku y’umukiliya muri Equity cyangwa mu zindi banki z’imbere mu gihugu.

Serivisi ya Fasta Fasta yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nzeli 2021. Ukoresha ubu buryo yandika 555​*1*1*Kode y’umucuruzi*Amafaranga# ndetse nta kiguzi gicibwa uwayikoresheje. Iyi servisi kandi niyo ya mbere aho umucuruzi adacibwa komisiyo nk’uko bimenyerewe ahandi.

Iyi ntambwe yatewe mu gutangiza iyi serivisi ifatwa nk’igisubizo kiboneye ku bakiliya n’abacuruzi ndetse izafasha mu guherekanya amafaranga mu buryo butekanye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko izakemura ibibazo bikigaragara mu kwishyurana, byatijwe umurindi n’icyorezo cya Covid-19, aho kwishyurana hifashishijwe amafaranga byarushijeho kugorana.

Ati “Iyi ni gahunda yorohereza abakiliya n’abatari abakiliya bacu, mu buryo bwo kwishyurana byoroshye, kuko ibijyanye no kwishyurana hakoreshejwe ihererekanya ry’amafaranga byagoranye kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda. Twashyizeho iyi gahunda rero mu rwego rwo korohereza abantu kwishyurana, yaba bishyura ibicuruzwa cyangwa bishyurana hagati yabo.”

Yasobanuye ko serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga zigomba gukorwa mu kwihutisha ibyo abakiliya bakeneye.

Yakomeje ati “Ikoranabuhanga ni urugendo kandi imbere ni heza kurushaho bitewe n’ishoramari dushyiramo. Twifuza ko abantu bitabira ikoranabuhanga kandi bikaba ari ibintu bihamye. Tuzakora ibishoboka byose ku buryo serivisi zacu zizaba zihari amasaha 24.’’

Namara yavuze ko intambwe ya mbere yari iyo kwerekana ko serivisi nshya ihari kugira ngo abakiliya batangire kuyikoresha kugira ngo ibafashe koroherwa no kubona serivisi kandi nta kiguzi.

Abakiliya biteze kubona serivisi zibanyura

Nteziryayo Simeon ukorera ubucuruzi mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro yavuze ko yakoreshaga Eazzy Pay ariko yizeye ko “Fasta Fasta” izamworohereza kurushaho.

Yagize ati “Bigiye kudufasha kwagura imikorere yacu kuko umukiliya wa Equity Bank yazaga guhaha yakwishyura kuri Eazzy Pay ugasanga ubutumwa (message) butinze kukugeraho ngo agende. Uyu munsi batweretse ko hari ibyo bavuguruye kuko ukoresha iyo serivisi bigahita bigenda neza.’’

“Ikoranabuhanga rishya rya Fasta Fasta riradufasha no kwirinda guhererekanya amafaranga kuko udashobora kuyatera imiti, ushyireho sanitizer ngo wirinde COVID-19. Biradufasha mu buryo bwo kwirinda iki cyorezo.’’

Yavuze ko bizongera abakiliya cyane ko hari izindi sosiyete zatangiye kwishyuza serivisi zo guhererekanya amafaranga zifashishwa n’abacuruzi.

Kaligirwa Olive ucuruza ibiribwa mu Isoko rya Nyarugenge we yavuze ko serivisi nshya izamufasha cyane kuko itangwa nta kiguzi gitanzwe.

Ati “Ikintu gishimishije ni uko ari serivisi yihuta kandi yaba umucuruzi n’umukiliya, nta muntu uzajya akatwa amafaranga. Batwijeje ko ikoranabuhanga rikoze neza ku buryo nta kibazo tuzagira.’’

Servisi ya Fasta Fasta niyo ya mbere kugeza ubu aho umucuruzi atazajya akatwa amafaranga amenyerewe nka komisiyo. Ibi ari nabyo abacuruzi bishimiye cyane.

Ukoresha Fasta Fasta yishyura ibicuruzwa nta kiguzi cya serivisi acibwa, bisaba ko aba afite telefone isanzwe cyangwa igezweho inafite internet cyangwa itayifite, agakurikiza amabwiriza.

Ku bantu badasanganywe konti muri Equity Bank bashobora gukanda *555# bagakurikiza amabwiriza arimo amufasha kwifungurira konti bita Akokanya bagahita batangira kunogerwa na serivisi zayo. Igisabwa n’indangamuntu y’ufungura konti gusa.

Equity Bank Rwanda yabonye ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda mu 2011. Uyu munsi ifite abakiliya bayifungujemo konti barenga ibihumbi 600 zirimo ibihumbi 350 z’abantu ku giti cyabo. Mu gihugu hose yagabye amashami 15 n’aba-agents bagera ku 3.000 hirya no hino.

Ni Ishami ry’Ikigo cy’Ishoramari, Equity Group Holdings, gifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, kikagira n’andi mashami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Ltd yavuze ko ubu buryo buje gukemura ibibazo byo kwishyurana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza