IGIHE

Banki ya Kigali yashyizeho ubwoko bushya bwa ATM zitezweho kunoza serivisi ku bakiliya

0 20-03-2021 - saa 16:43, Akayezu Jean de Dieu

Banki ya Kigali yagejeje ku isoko ubwoko bushya bw’ibyuma by’ikoranabuhanga bizwi nka ATM (Automated Teller Machine) byitezweho kunoza no kwihutisha serivisi zihabwa abakiliya.

Izi ATM nshya ziri mu bwoko bwa ‘DN Series’ zikorwa n’ikigo kizobereye muri izi serivisi z’ikoranabuhanga cya Diebold Nixdorf, ni ubwa mbere zigeze ku isoko rya Afurika.

Bimwe mu bintu by’ingenzi bigaragara kuri izi ATM nshya harimo kuba umuntu ashobora gukoresha igikumwe (Fingerprint) aho kwandika umubare w’ibanga, bikaba byitezweho ko ubu buryo buzagabanya ubujura.

Ubusanzwe umuntu ashobora kuba yareba umubare w’ibanga mu gihe cyo kuwushyira mu mashini ya ATM ndetse n’igihe undi muntu afite ikarita ye ashobora kuba azi umubare w’ibanga bityo akaba yabikuza amafaranga nyir’ubwite atabizi. Iki ni kimwe mu bibazo bizakemurwa na serivisi nshya z’ubu bwoko bushya bwa ATM.

Ibi byuma bishya kandi bitanga uburyo bwo gukoresha ikarita ikozwa ahabugenewe itinjijwe mu mashini bityo nyirayo agahabwa amafaranga.

Banki ya Kigali ivuga ko ubu buryo buzwi nka ‘Near Filed Communication (NFC)’ buzatuma umuntu abikuza atarinze kwinjiza ikarita ye mu cyuma, buzatangira gukora mu gihe gito kiri imbere kandi bukaba bwitezweho kuzorohereza abakiliya kudahura n’ibibazo byo kuvunika kw’amakarita yabo cyangwa kugira ibyuma bya ATM byayaherana bitewe n’ubumenyi buke bw’uko yinjizwamo.

Ikindi kintu gishya kuri ibi byuma Banki ya Kigali yashyiriyeho abakiliya, ni uko ibi byuma bizajya byemerera umuntu kuba yabitsa amafaranga menshi.

Umuyobozi ushinzwe Ishami rya Serivisi yo Kwishyura muri BK, Caleb Gakunju, yavuze ko izi serivisi nshya zizajya zigenda zongerwa kuri ibyo byuma umunsi ku munsi.

Yagize ati “Intambwe ya mbere, ni iyo kugeza izo mashini ahantu henshi hashoboka, noneho tukazagenda twongeramo n’izindi serivisi zishobora gukora.”

Gakunju avuga ko ibi byose biri gukorwa bizafasha mu gutanga serivisi nziza, zihuse kandi zinoze.

Ati “Turimo gushora mu ikoranabuhanga kugira ngo tubashe guha serivisi nziza abakiliya bacu. N’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka kuri buri wese, twe nka Banki ya Kigali dukomeje guharanira guha serivisi nziza abatugana".

Kugeza ubu, BK yazanye izo mashini za ATM nshya 15 mu gihe hari izindi zigera kuri 30 zitegerejwe kunganira iziheruka kugera mu Rwanda.

Ahamaze gushyirwa izi ATM, ni ku mashami ya BK ari kuri Kigali Heights, Rubavu, Rusizi ndetse n’ahandi nka UTC, Kigali Convention Center, Kigali Marriott Hotel, Intare Conference Arena, Kabeza ku isoko, ULK ndetse na Giporoso.

Izi mashini zizafasha mu kwihutisha ibikorwa byo kubikuza
Izi mashini ziri mu bwoko bwa DN Series, bikaba ari ubwa mbere izi mashini zigeze muri Afurika
Diebold Nixdorf ni cyo kigo cyakoze izi mashini, kikaba kiri mu bya mbere bikomeye ku Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza