IGIHE

U Bubiligi bugiye gusimbuza ba Ambasaderi mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda

0 4-02-2021 - saa 08:55, Philbert Girinema

U Bubiligi bwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 buteganya gusimbuza ba Ambasaderi babyo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Maroc, u Butaliyani n’ahandi aho i Kigali hazoherezwa Bert Versmessen uzaba utangiye inshingano ze nk’umudipolomate mu mahanga.

Mu mpinduka zitezwe, harimo zimwe z’ingenzi cyane mu bubanyi n’amahanga bw’iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi aho muri Kanama uyu mwaka, Pierre-Emmanuel De Bauw azava ku nshingabo ze nka Ambasaderi w’u Bubiligi muri Ireland akajya kureberera inyungu zabwo mu Butaliyani.

Mu ba mbasaderi bashya, harimo bamwe bazaba binjiye muri izi nshingano ku nshuro yabo ya mbere, ni ukuvuga nta handi bigeze bazibamo. Urugero ni Bert Versmessen uzoherezwa guhagarararira igihugu cye mu Rwanda.

Yigeze kuba Umuyobozi w’itsinda ryari mu Bubiligi ryafashaga iryari i New York mu gihe iki gihugu cyari kiyoboye Akanama k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye.

Benoît Ryelandt niwe uheruka nka Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, yatangiye izi nshingano mu 2017 nyuma asubira muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi.

Usibye abo, ba Ambasaderi b’iki gihugu mu Buholandi na Rabat muri Maroc nabo bazahindurwa. Byitezwe ko impinduka zizakorwa mu bihugu bigera kuri 60 mu 181 u Bubiligi bufitemo ababihagarariye.

Ntabwo urutonde ntakuka ruremezwa gusa ikinyamakuru Le Soir gihamya ko amavugurura y’ingenzi azakorwa mu bihugu birimo u Rwanda na Canada.

Abadipolomate b’u Bubiligi ubusanzwe bamara imyaka itatu cyangwa ine ku mwanya mu gihugu runaka bahawemo inshingano, kandi iyo umwe amaze nibura kujya mu butumwa mu bihugu bibiri bitandukanye, ategekwa gusubira muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mbere yo koherezwa mu bundi butumwa hirya no hino ku Isi.

Bert Versmessen niwe ugiye kugirwa Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza