IGIHE

Mushikiwabo azakumburwa!

27 16-10-2018 - saa 12:38, IGIHE

Imyaka 10 muri Guverinoma y’u Rwanda irimo icyenda ayoboye dipolomasi yarwo, ni urugendo rw’ibigwi, ubushobozi n’umuhate udasanzwe wagejeje Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF, ikaba n’agaseke k’urukumbuzi asigiye abanyarwanda.

Kuwa 12 Ukwakira 2018, akari ku mutima wa benshi kasesekaye ku mbuga nkoranyambaga mu ntero y’ijambo ‘Félicitations’, ryabwirwaga Mushikiwabo wari umaze gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

Ni intsinzi isobanura ko ibiro bya Mushikiwabo bitakiri ku Kimihurura ahubwo byimukiye i Paris mu myaka ine yatorewe kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’uyu muryango, ishobora kwiyongera.

Mushikiwabo azakumburwa!

Bwa mbere agirwa Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho tariki 7 Werurwe 2008, abari bazi izina Louise Mushikiwabo muri politiki y’u Rwanda bari mbarwa, dore ko yari agarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka igera kuri 20 aba mu mahanga.

Ni igihe kitazibagirana mu mateka y’itangazamakuru mu Rwanda kuko nibwo hatangijwe amavugurura y’itegeko ry’itangazamakuru ryo mu 2002, ryaharuriye inzira ishyirwaho ry’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Yashyigikiye ubwisanzure bw’itangazamakuru ariko anazana impinduka mu gukebura ibinyamakuru byabaga byatandukiriye bigatangaza ibihabanye n’amategeko u Rwanda rugenderaho.

Ku buyobozi bwe nibwo bwa mbere ishami rya BBC ry’Ikinyarwanda ryahagaritswe by’agateganyo, rizira gutambutsa ikiganiro giha umwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mushikiwabo yatunguranye tariki 3 Gicurasi 2008 hizihizwa umunsi w’ubwigenge bw’itangazamakuru muri Serena Hotel, ubwo yasohoraga mu nama abanyamakuru b’ibinyamakuru Rushyashya, Umuvugizi n’Umuseso ndetse anavuga ko batazongera kwitabira ibikorwa bya Leta igihe ibinyamakuru byabo bikiyirwanya.

Mu Ukuboza 2009, ipaji yarahindutse kuko Mushikiwabo yahinduriwe inshingano agirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Ibihe by’inzitane u Rwanda rwaciyemo muri dipolomasi yari irangajwe imbere na Minisitiri Mushikiwabo, rwabisohotsemo gitwari ari nabyo byatumye izina rye ryubahwa mu ruhando mpuzamahanga.

Mu 2014 Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI yamushyize ku mwanya wa gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika.

Azwi nk’umugore utarya iminwa ku bibazo byose yabazwaga haba imbere y’itangazamakuru no muri politiki, akabisubiza mu ndimi eshatu avuga neza zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Uretse ibibazo by’urudaca yahoraga abazwa ku ntambara yo muri Congo, itabwa muri yombi rya Gen. Laurent Nkunda ku butaka bw’u Rwanda, Mushikiwabo w’imyaka 57 yinjiye muri iyi Minisiteri u Rwanda rumaze imyaka hafi ine ruhagaritse umubano n’u Bufaransa.

Ni nyuma y’igitotsi cyavutse ku nyandiko zo guta muri yombi abayobozi bakomeye b’u Rwanda umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bourguière yari yashyizeho.

Umwaka wa 2008 na 2009 watangiranye agacu ko kuzahura umubano n’u Bufaransa, ubwo mu mpera za 2008, Umunyamabanga muri Perezidansi y’u Bufaransa, Claude Guéant yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Muri Mutarama 2009, akurikirwa n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Bernard Kouchner.

Muri ibyo byose ariko Dipolomasi y’u Rwanda yiyerekanaga neza nk’aho atari uguhomera iyonkeje, kugeza ubwo ku wa 25 Gashyantare 2010 Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yasuraga u Rwanda.

Bidatinze ku wa 12 Nzeri 2011 Perezida Paul Kagame yakirwa na mugenzi we w’u Bufaransa muri Elysée ku nshuro ya mbere.

Uburasirazuba bwa Congo bwabereye dipolomasi y’u Rwanda ikorosi ritoroshye!

Ntawakwibagirwa intambara hagati y’umutwe wa M23 na Guverinoma ya Congo n’ibindi byinshi, byagiye byitirirwa u Rwanda nyamara ntiruhweme kugaragaza ukuri kwambaye ku binyoma babaga barugeretseho.

Ku itariki ya 07 Ukuboza 2012 Mushikiwabo yasabwe n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibisobanuro by’icyo u Rwanda rwatekerezaga ku bibera mu burasirazuba bwa RDC, ndetse no ku nkunga amahanga amwe n’amwe yari amaze iminsi aruhagarikiye.

Yagize ati “Twasanze imirwano ihari itakongerwamo n’indi mirwano, ahubwo dushakisha uko twarinda neza imipaka yacu tukiyama abo bagizi ba nabi […] ariko ibyo bidahagaze u Rwanda rwakwirwanaho”.

Mu Ugushyingo 2014 Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje akababaro yatewe n’imvugo isa n’iy’umubyeyi ubwira abana be yakoreshejwe na Perezida François Hollande wayoboraga u Bufaransa, mu nama y’abakuru b’ibihugu, aho kubatega amatwi akabategeka.

Hari mu nama ya OIF yaberaga i Dakar muri Sénégal, yemerejwemo Michaëlle Jean nk’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, ari nawe yasimbuye.

Mu kiganiro yagiranye na France 24 yagize ati “Ese ubundi ni nde ufatira Abanyafurika ibyemezo by’ahazaza habo muri politiki? Ntabwo Paris ari yo ifatira Abanyafurika ibyemezo, ibyo birumvikana.”

“Ibi bivuze ko Perezida w’u Bufaransa ashobora gutanga igitekerezo cye, yewe yanatanga inama, natwe kandi bikaba bityo, ariko kuvuga ngo ‘Naje i Dakar kubwira Abanyafurika ko…’ si byo na gato, turi mu 2014”.

U Rwanda kandi ntirwakunze koroherwa n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka Huma Rights Watch.

Nta na rimwe mu cyegeranyo cyayo buri mwaka haburagamo aho inenga u Rwanda igaragaza ko rutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, urubuga rwa politiki n’ibindi.

Byahumiye ku mirari umwaka ushize ubwo Umuyobozi wa Human Rights Watch, Kenneth Roch yandikaga kuri Twitter, anenga amatora y’u Rwanda, avuga ko abaturage atari bo bihitiramo ubayobora.

Mushikiwabo yamusubije agira ati “Ndambiwe cyane Utuzungu (n’utundi duke tutari utuzungu) tumaze iminsi twandika amateshwa kuri Afurika. Ubundi ni nde wadushinze Afurika?

Asigiye u Rwanda isura nziza mu mahanga

Muri iyi myaka yose Mushikiwabo amaze muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, imibanire y’u Rwanda n’amahanga yagiye inozwa ku buryo ari igihugu gihagaze neza, cyubashywe ukurikije ibikorwa bikomeye cyakira cyangwa inshingano Abanyarwanda bahabwa.

Rwakomeje kwagura imibanire n’ibindi bihugu aho nyuma y’imyaka 24, Ambasade z’ibihugu cyangwa imiryango y’ibihugu bifite icyicaro i Kigali bigera kuri 30; ibihagarariwe ku rwego rwa Consular ni icyenda mu gihe ibifite ababihagarariye bakorera mu bindi bihugu ari 39.

U Rwanda rukomeje kwagura umubano n’ibindi bihugu kuko ubu rufite ambasade 33 ziruhagarariye mu bihugu 147 n’imiryango mpuzamahanga. Hari n’izindi ntumwa 37 zihagarariye inyungu z’u Rwanda mu bihugu 17.

Nta gushidikanya ko uyu munyapolitiki kaba n’umwanditsi w’ibitabo azitwara neza mu muryango mushya wa Francophonie agiye kuyobora, urukumbuzi rw’ibikorwa byiza yakoreye u Rwanda, akazarukuba karijana mu Isi y’abavuga Igifaransa n’abandi muri rusange.

Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF muri manda y’imyaka ine
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Willy 2018-11-06 02:04:21

Turamwifuriza imigisha itagabanyije.

2
Kits 2018-10-19 00:51:31

Azakumburwa se hari aho agiye??….

3
Etienne Ndindiyaho 2018-10-18 03:08:28

NUKURI ABANA BURWANDA TUNEJEJWE NUKO IMANA IRI KUGUMYA ITWAGURA MUBIHUGU BIRI KWISI MUSHIKIWABO IMANA IMUSHYIGIKIRE NATWE ABANYARWANDA TUMURINYUMA

4
Nana 2018-10-18 02:08:09

Ariko abanyarwanda muzagezahe kwiyanga, niba udashobora gushyigikira mugenzi wawe kukiza yagezeho uba ugira nishyari ibyo atagezeho harabandi bazabikora kdi ntawushobora byose nawe uvuga gutyo hari ibyakunaniye gusa mugihe chose mutarakundana nkabanyarwanda nkabanyafurika muzahora hasi

5
Ntabwoba Rugina 2018-10-18 01:43:45

wowe wiyise Lion ibyoyananiwe nawe uzabikore nawe uvugwe

6
MUGOBOKANSHURO Ephrem 2018-10-17 09:05:11

NORMALEMENT POUR SENTIR UNE CERTAINE NOSTALGIE ENVERS QUELQU’UN OU QUELQU’UNE, IL FAUT AVANT TOUT QU’IL Y AIT PASSAGE DE SEPARATION MOMENTANEE OU DEFINITIVE DE LA PERSONNE QUE VOUS AIMIEZ TANT ET QUE VOUS AVEZ VECU ENSEMBLE VOUS PREND CONGE. QUANT A LOUISE MUSHIKIWABO DEPUIS SA NOMINATION DANS LES DIFFERENTS MINISTERES RESPECTIFS EN 2008, ELLE S’EST DEMONTREE DIGNE DE SOI, DYNAMIQUE ET TRAVAILLE POUR SON PAYS, SON CONTINENT ET LE MONDE TOUT ENTIER AVEC ABNEGATION. C’EST L’UNE DES FIGURES LES PLUS ILLUSTRES DE NOTRE PLANETE. ELLE A UNE PERSONNALITE SANS FAILLE. ELLE INCARNE UNE HUMILITE QUI DEPASSE L’ENTENDEMENT. SAINT EXUPERY DISAIT: QUE L’HOMME LE PLUS INTEGRE SE DECOUVRE EN SE MESURANT A L’OBSTACLE. NOUS SOMMES TOUS RECONNAISSANT DE LA BESOGNE QUE LOUISE MUSHIKIWABO A ACCOMPLIE DURANT SON PARCOURS. IL EST TOUT A FAIT NORMAL D’AVOIR UNE CERTAINE NOSTALGIE A L’EGARD DE LOUISE MUSHIKIWABO, QUI VA BIENTOT PARTIR POUR L’O.I.F S’INSTALLER A PARIS. QUE DIEU TOUT PUISSANT LUI COMBLE DE SA BENEDICTION. MERCI. MUGOBOKANSHURO EPHREM

7
Patriot 2018-10-17 09:02:15

Wowe wiyise Ayisha, kuba tudapfukamira Nkurunziza na FDRL nibyo umushinja? uribeshya cyane u Rwanda aho rwaraharenze.

8
Patriot 2018-10-17 08:51:17

Wowe wiyise Ayisha, kuba tudapfukamira Nkurunziza na FDRL nibyo umushinja? uribeshya cyane u Rwanda aho rwaraharenze.

9
Mami 2018-10-17 07:31:20

@Ayisha. Burundi closed its borders coz they are stupid, Congo has FDRL coz there is no leaders, Uganda want to treat us like insinangufi. So, we have good reason to continue our journey with or without them.

10
CESCO 2018-10-17 06:57:30

Bakunda kuvugwa abavuga rikijyana.....KURI HON. MUSHIKIWACU Louise Ntiryijyana... ARARIHEHEREKEZA MPAKA RIGEZE iyo RIGOMBA KUJYA.Rikagerayo ritayobye!Voilàcomment Elle a tjrs porté la Parole du Chef..Jusqu’àdestination!La Preuve est là..Porte parole du Gvnt,Affaire etrangères na none Elle va portèr le drapeau du Pays encore très haut.Congz ma Soeur be the best wherever y’ll be pr notre Chère Nation RWANDA.
CESCO

11
Harerimana Karim 2018-10-17 04:09:33

Turamu shyigikiye kandi tumurinyuma

12
KTH 2018-10-17 03:41:27

UZAMUSIMBURA BYO ARAGOWE,SINZIKO AZATWEMEZA NKA LOUISE WACU.MBESE NINKUZASIMBURA MUZEHE WACU.SIMUBONA PE.NDAMUSHAKA NKAMUBURA.UMUNTU UTAGIRA INDA NINI KANDI AKABA AKUNDA ABATURAGE CYANE CYANE ABACIYE BUGUFI

13
ayisha 2018-10-17 01:48:54

diplomacy with burundi Uganda and Congo is not good.she is not as perfect as u say

14
Andreya Rudatinya 2018-10-17 01:27:10

Tuzamukumbura rwose aliko naho agiye ni heza cyane ku gihugu cyacu!
Tumwifurije ihirwe aliko ajye agaruka kenshi kudusura!
Uzamusimbura nawe tumwifurije byiza.Nawe azatozwa nuwatoje Mushikiwabo!

15
Lion 2018-10-16 16:08:25

Ese ibi byose mwavuze byiza yakoze ntabibi yakoze? Ko numva mwamuvuze nkimana? Ese ko yari minister wububanyi namahanga yafashije urwanda kubana gute namahanga? Reba urugero abaturanyi bacu. Ubu kujya Burundi, Uganda, congo uri umunyarwanda ni ikibazo kndi mbere atarajyayo byari bimez neza cyane . None mwavuze ibyiza gusa murabisigiriza. Ubunyamakuru bwumwuga butanga amakuru bugaragaza impande zose ntabw bwerekana uruhande rimwe gusa . Yego hari ibyo yakoze byinshi byiza gusa ntabw byagakwiriye gutwikira ibyo yananiwe gukora. Murakoze

16
Tehillah 2018-10-16 15:49:13

I will miss Mushikiwabo so much, she’s my hero and my role model.....But one think I know ni umunyarwandakazi w’ukuri...I love you Louiseâ ¤ï¸ ðŸ™ ðŸ™

17
Gasana 2018-10-16 11:47:06

General Secretary w’ibihugu bivuga Igifaransa tumwifurije ishya n’ihirwe. Kandi ni Umunyarwandakazi ukwiriye koko iryo zina ry’ubunyarwanda. Imana ikomeze kurinda Nyakubahwa Perezida Intore izirushintambwe watoje Mushikiwabo.

18
NsengiyumvaFerisien 2018-10-16 10:42:26

Turamushyigicyiye

19
twubakane 2018-10-16 10:33:09

KABISA RWOSE. ARIKO TURI KUMWE IJISHO RYACU NTABWO RYAVA KU MUBIRI.

20
kagabo 2018-10-16 08:54:08

Harya umubano n’ibihugu duturanye wifashe gute ko ndeba Louise mwamuhaye 110%?

21
Rukundo 2018-10-16 08:38:07

Nibyo ntawe udakumburwa ariko urebye sinzi niba afite inshuti nyinshi yagiriye neza zizamukumbura.Iyo sura muvuze hano sinzi niba koko ariyo abareba u Rwanda bafite uretse gusa abayifitemo inyungu

22
hampira 2018-10-16 08:35:52

Niyigendere ntakundi agiye yari agikenewe hano mugihugu cyacu.

23
Pie 2018-10-16 08:34:19

Ntawe nzakumbura. Nawe ni opportunist nk’abandi bose. Hababaje mwene ngofero

24
Harelimana 2018-10-16 08:10:07

Like Margaret Thacher,she is "a Lady of Iron" (la Dame de Fer).Gusa mvuze gutyo naba nkabije.Ibyo yagezeho byinshi mu rwego rwa Diplomacy

25
Musa 2018-10-16 07:47:46

Uyu mu mama (mushikiwabo)ndamukundacyane nkanamwemera hagakurikiraho kabuhariwe nyakubahwa umusazawacu mpora mbasabira mubyo mukora byose nyagasani azamfashe mbakore muntoki nuko mbona birikure nkukwezi .

26
INUMA 2018-10-16 07:30:44

Mushikiwacu avuga n’igiswahili.Uburezi bwa kera bwari bufite ireme.Genda Nyundo warareze.Mushikiwabo,Diane Gashuma,Gerardine Mukeshimana n’abandi ntarondoye b’abahanga.

27
John 2018-10-16 06:36:32

Mushikiwabo azakumburwa nibyo kuko yari umuyobozi w’intwari. Turamushima cyane kubera ko yabashije kubaka Diplomatie na Diaspora ku rwego rushimishije rwo hejuru. Yarafite ubwenge, ubwitonzi, guca bugufi n’ubushishozi Turasaba uzamusimbura kuzagera ikirenge mu cye

Kwamamaza