IGIHE

Gen. Kabarebe yagarutse ku buryo yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ibihugu bibiri

37 24-02-2019 - saa 10:27, Habimana James

Gen. James Kabarebe yagarutse ku buryo u Rwanda rwigeze kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigatuma agirwa Umugaba mukuru w’ingabo z’ibyo bihugu byombi, ibintu bidakunze kubaho.

Mu 1996 inyeshyamba AFDL (Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo) ziyobowe na Laurent Desiré Kabila zatangije intambara yo guhirika Mobutu Sese Seko wari umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi zibifashwamo n’Ingabo z’u Rwanda.

U Rwanda rwemeye gufasha Kabila kugira ngo rubone uko ruburizamo umugambi w’Interahamwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bisuganyirizaga muri Zaїre, bashakaga gukomeza umugambi wa Jenoside yari imaze imyaka ibiri ihagaritswe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Kabila amaze gufata ubutegetsi, ingabo ze zasaga nk’aho nta bunararibonye zifite, zitabaje u Rwanda rubatiza Gen James Kabarebe wari inararibonye mu ntambara ngo azibere Umugaba mukuru.

Kuwa Kane w’iki Cyumweru mu kiganiro Gen Kabarebe yahaye urubyiruko muri gahunda ya ‘Rubyiruko Menya Amateka yawe’ cyitabiriwe n’abagera kuri 606 bo mu Ntara y’Amajyepfo, yasabwe kugira icyo avuga ku kuba yarabaye umugaba mukuru w’ingabo mu bihugu bibiri, Congo n’u Rwanda.

Gen Kabarebe usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, yagize ati “Nabaye Chef d’état Major (Umugaba Mukuru w’Ingabo) w’ibihugu bibiri. Nabaye Chef d’état Major w’Ingabo z’u Rwanda na Congo mu gihe kimwe, ariko ubwo ni u Rwanda rwari rwatsinze Congo rwakuyeho Mobutu rushyiraho Chef d’état Major ari we njye, ubwo ni ukuvuga ko ari u Rwanda rwayoboraga Congo.”

Kabarebe ahavuye ibintu byahinduye isura

Itegeko ryo kuva i Kinshasa, ingabo z’u Rwanda, zarihawe na Perezida Kagame icyo gihe yari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo. Iri tegeko ryatanzwe binyuze kuri Gen. Kabarebe na we abimenyesha Kabila mu ijoro ryo kuwa 26 Kanama 1998.

Kuva mu 1996 kugeza kuwa 28 Kanama 1998, ubwo Ingabo z’u Rwanda zavaga muri RDC, nta musirikare wa Uganda wari ukiri muri iki gihugu.

Kabila yatangiye gucudika na Ex-FAR n’Interahamwe zari mu buhungiro mu gihugu cye, zaranashinze umutwe wari ugamije gutera u Rwanda wiswe ALIR [Armée pour la Libération du Rwanda] waje guhindurirwa izina ukitwa FDLR.

Mu kwisuganya ngo zive ku butaka bwa Congo, itsinda rito ry’ingabo z’u Rwanda riyobowe na Gen Kabarebe wari wavuye i Kinshasa, ryigaruriye indege eshatu ku kibuga cy’indege i Goma, zipakiramo abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda na RCD Goma (umutwe wari uyobowe na Laurent Nkunda warwanyaga Kabila), zigaba igitero cy’akataraboneka ku Kigo cya Kitona giherereye mu birometero 350 mu majyepfo ya Kinshasa ari naho hagizwe ibirindiro bishya by’ingabo zirwanya Kabila.

Impuguke, umwanditsi, umwarimu akaba n’umurwanyi mu Ngabo za Amerika, Comer Plummer mu 2008 yanditse ko igitero cy’Ingabo z’u Rwanda kuri Kitona kiri mu byabayeho bitazibagirana, ndetse ahamya ko kiri mu biherwaho hatangwa amasomo muri za kaminuza zikomeye zigisha ibya gisirikare.

Myuma y’iminsi itandatu, izo ngabo zari zafashe icyambu cya Matadi intego ari ukuvanaho Desiré Kabila, zikurikizaho urugomero rwa Inga rugaburira amashanyarazi umujyi wa Kinshasa, kuva ubwo Kinshasa ihinduka icuraburindi.

Iyo ntambara yiswe iya Congo ya kabiri, yaje kwinjirwamo n’ibihugu icyenda, bimwe biri ku ruhande rwa Kabila ibindi biri ku rw’u Rwanda. Intambara yarangiye mu 2003 nyuma y’imyaka ibiri Desiré Kabila apfuye, hasinywa amasezerano y’amahoro.

Gen Kabarebe yavutse mu 1959, ubu amaze imyaka isaga 35 mu bikorwa by’igisirikare cy’umwuga. Mu 1983 nibwo yinjiye mu gisirikare cya NRA muri Uganda cyayoborwaga na Museveni, barangaza imbere urugamba rwo guhirika Milton Obote rwanimitse Museveni.

Yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda mu 2002, umwanya yavuyeho mu 2010 agirwa Minisitiri w’ingabo.

Inkuru wasoma: Umuriri w’imbunda n’indege z’intambara z’ibihugu icyenda ku butaka bwa Congo mu ntambara yiswe iya Afurika

Gen James Kabarebe asigaye ari Umujyanama Mukuru wa Perezida Kagame mu bya gisirikare n'umutekano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kazina 2019-05-28 14:16:20

Mukosore kuko ari chef d’état majoro muri Kongo ntabwo yitwaga Kabarebe.Abantu bose bavugaga ko ari umunyarwanda yarabamagana akavugako ari umunyamulenge. Ubutwari nkubwo ndabwemera cyane.

2
Gaga 2019-04-16 02:37:23

Afande courage, imihigo irakomeje yokubaka urwatwibarutse.

3
Natal 2019-04-03 03:51:25

Respect!!

4
#Gukunda igihugu# 2019-03-13 15:48:43

combat ya kitona ni imwe mu ntambara ikomeye ingabo zacu za RDF zerekaniyemo ubuhanga n’ubudasa.
afande kabarebe yigeze kubituganiriza i Butare twumva turaryohewe.
ahubwo abakina filme z’ubutwari bagombye gukoramo film documentaire.
mukomereze aho.

5
Saïd 2019-02-25 21:11:17

Muzabitubwira byoooose. Bob Marley said Time will tell abantu baramuseka.

6
IT 2019-02-25 08:48:29

OK; Gen. James Kabarebe yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ibihugu bibiri mu mateka ye; ariko nibaza inyungu IRAMBYE u Rwanda rwakuyemo mu rwego rwa geostrategy/geopolitic... Ndi mu bantu batekereza ko u Rwanda rwapfushije ubusa amahirwe adasanzwe mu gihe rwari muri ex-zaïre by’umwihariko ku byerekeye kwagura igihugu cy’u Rwanda (kandi niba abayobozi bakuru b’u Rwanda batarigeze bagira iyo gahunda birababaje kuko u Rwanda rwari kuhungukira cyane ubuziraherezo)...

7
IT 2019-02-25 08:48:08

8
Fred Muhanguzi 2019-02-25 04:06:50

Asante kwa msanda wako kwakuzijenga inchi zetu, na wenzako wanao siasa nzuri ya kuzijenga zaidi kuriko mungu awabariki nyote

9
Andreya Rudatinya 2019-02-25 02:54:26

Njyewe, iyo mbonye Kabarebe cyangwa nkamwumva avuga mu biganiro ajya atugezaho biranshimisha cyaneeeeeeee!
Buriya rero, behind every success man there is another Great Man! HE Paul Kagame! Yareze neza!
Rero Kabarebe akwiye gufatwa neza tutamurushya cyane kugira ngo ajye akomeza atwigishirize urubyiruko natwe twese gukunda igihugu no kugikorera.
Long live!

10
Veteran 2019-02-25 02:14:40

Wowe Mazimpaka urabeshya nti wali kumwe na James, byonyine imyandikire yawe irakugaragaza. James ntiyigeze na rimwe ahisha ko bahungiye Angola kwa Savimbi babuze aho baca , ahubwo wowe wishakiraga ako kantu kavuga ko ya tsinzwe.
Reka nkubwire wa musivili we mubisi, menya ko muli tactic z’intambara habamo Withdrow cg Replis tactic, abanyarwanda bapfuye muli congo ni benshi, hali abatakaye mumashyamba bakicwa n’impunyu, abaguye mu nzuzi nini, abariwe n’ibikoko utavuze abishwe n’ingabo zose zali ziki kubarwanya.
Muli make u Rwanda kuba rutarafashwe n’uko rwagize abasoda bazi kurwana no kwitangira igihugu. Laurent desiré we yifuzaga no gutera urwanda rugafatwa. Yarabigerageje nabwo arakubitwa muzibuke intambara yabacengezi mumajyaryguru iburasirazuba . Afande salut , ndizera ko abasore bavuka bazaba abagabo nabo. Nubwo burya ntacyibyara n’intare n’ingwe , ni byiza guhora twibutsa aba basore n’inkumi duti RWANDA NEEDS YOU.

11
rk 2019-02-25 01:23:11

@Veteran,

100% agree with you!

12
Mujyanama 2019-02-24 23:50:06

Aya mateka Gen. Kabarebe yanditse u Rwanda rwaherukaga kuyandika mu kinyejana cya 17 (ahasaga mu mwaka wa 1600) Ku Ngoma ya Kigeli Nyamuheshera. Amateka burya arisubira koko ndabyemeye!!!!

Icyo gihe Ndorwa yayoborwaga n’Umwami Gahaya Rutindageli (wari umaze igihe gito yimye Ingoma kandi akiri umwana) yateye i Gisaka nacyo cyari kimyemo umwami wari ukiri umwana witwa Kimenyi Rwahashya. Ndorwa inesheje i Gisaka, umugabekazi wacyo bamaze kumubamba, cyitabaje u Rwanda. Rwaracyemereye, ariko gisabwa ko Ingabo z’ibihugu byombi ziri buyoborwe n’u Rwanda; ndetse icyo gihe umwami Rwahashya yari yabundishirijwe (yahungishirijwe) Ku Kamonyi kugira ngo umutekano we wizerwe.

U Rwanda rumaze gutsinda urugamba rwahawe ibindi rwari rwasabye (birimo gusubizwa u Bwanacyambwe i Gisaka cyari cyaromoye Ku Rwanda) ndetse rumara igihe rwaragize i Gisaka ingaruzwamuheto, gusa rwanga kicyigarurira kubera ko cyari kiyobowe n’umwana kandi cyaraziraga Ku Rwanda kwigarurira igihugu gitegekwa n’umwami ukiri muto (rwari kuba rwisuzuguye)!

NB: Ubundi ibi nta handi ndabyumva cg ngo mbibone uretse mu Rwanda gusa!!!

13
Mujyanama 2019-02-24 23:49:16

14
nkotanyi 2019-02-24 22:59:05

uyu witwa Mazimpaka ahubwo ntabwo yabaye umusirikare kuko nta musirikare wavuga nk’ibi?! kuko ingabo zacu zarwanaga n’ibihugu bigera kuri 4 kandi harimo ibihugu bifite igikirikare gikomeye nka Angola na Zimbabwe?! iyo rero ari intambara aba ari intambara nyine I mpande zombi zirwana zipfusha abasirikare abandi bagakomereka nta gitangaza kirimo. na za USA zikoresha ikorana buhanga ntibibabuza gufuha abasirikare. icyo nakubwira nuko n’ibi bihugu twarwanye nabyo bakubwira ubutwari bw’ingabo za RDF. uzasome ubushakashatsi bwakozwe n’umunyamerika witwa COMER Plummer azagusobanurira operation Kitona.

15
Tony 2019-02-24 22:53:12

Afande uzandike igitabo Kandi ubigire priority yawe. Courage!

16
BC 2019-02-24 22:50:11

KO UTAVUZE KO WABAYE UMUSIRIKARE W’IBIHUGU BIRENZE 3?

17
Mupenzi 2019-02-24 16:31:18

Ni aha ubudasa bw’u Rwanda rushya bugaragarira erega. Ahandi byabaye ni hehe abazi amateka?

18
simba-regiment 2019-02-24 15:25:31

Afande ndagukuuuuuuuunda bikomeye. watojwe nintore izirushintambwe(H.E).
Nkunda ibiganiro byawe, nkunda kwicisha bugufi kwawe ndetse no gukunda igihugu.

Pole Pole Ngabo zose mwaharaniye amahoro, bana binkotanyi twararanye amajoro, imvura nizuba tutabyugama ndibuka urugamba rukaze, mubicebyose, intwaro zakataraboneka zituriho, nkibuka duhanura ziriya ndege maze indirimbo zacu zikaririmbwa kuminara yose za Zayire(congo) Imana izabibahembere.

19
Jojo 2019-02-24 13:43:54

Kabarebe numusirikare twemera gusa uyu munyamskuru harikinyoma yashizemo ntabgo RCD yigeze iyoborwa na nkunda kwikubitiro yayoboye na onusumba adolph na j, Pierre ondekane iza kuyoborwa nyuma na me azarias ruberwa igisirikare cayo kiyobowe na kijege icogihnkunda yari ayoboye bataillon ukisangani yungirijwe na Jules mutebutsi

20
David karangwa 2019-02-24 13:25:14

mpazimpa urabeshye buriya uvuze nibyabayeho rwose uragaragaza ko warumusirikare ariko na musirikare ukoresha imvugo mbona wakoreshe ni mugakabye ryose

21
Paul 2019-02-24 12:56:18

Imana yashatse kurokora Impunzi iteza kutumvikana hagati ya kabira na RDF.

ntanimwe yari kubaca no murihumye.

22
Veteran 2019-02-24 12:55:05

Burya gusaza nugusahurwa. Afande ndabona amaze gushesha akanguhe iyo mbonye uko yasaga yambuka ajya Zaire!
Amateka ye hali igihe aza kenerwa n’urubyiruko, ndamusaba kuzandika amateka y’intambara ndavuga kuli buli operation yibuka guhera intambara yo kubohora u Rwanda yatangiye kugeza igihe Baviriye congo. Uretse nuko izi nkuru zatwigisha amateka, abakabya nkuru bandika ibitabo novels cg romans bagakuramo inkuru nziza na za films, ...
Numvaga abashakashatsi ba Kaminuza bigisha amateka ba kagombye kwegera Afande bakandika amateka abazadukomokaho bazigishwa mbere yuko bigishwa Napoleon cg Hitler.
Cecession muli US n’ibindi. Ni mutandika amateka yanyu bazayatwandikira abazadukomokaho bazayige nabi .
Mugereranye ibitabo cg inzandiko zisohoka z’abapfobya genocide yamaze abatutsi n’izabayemeza uko zingana. Nubwo mutakwandika izingana nizabo kurya bo banasigaye hafi ya bose, ndavuga abenshi bagakwiye kwandika neza amateka yabo barabatsembye.

23
Justice 2019-02-24 12:18:03

Ahubwo se Gen Kabarebe murabona atali inteali number one koko !! Kuba sbyivugira nicyo bivuga ninawe wambere muli afrika wayoboye ingabo zibihugu 2 bitandukanye

24
kanyabayonga 2019-02-24 11:17:33

uwiyise Mazimpaka ashobora kuba yari interahamwe twakuye za tingitingi ubundi tukamushyira mu gisirikare,ubundi akaba ikidispline tukacyirukana ,akabaye icwende ntikoga koko,ubwo waba warabaye umusirikare wu Rwanda w’ukuri ukavuga ibyo ngo azavuge ko wapfuye kandi uhari hahahahahah intambara se wagizengo ntabapfa ku mpande zombi,ahubwo wavuga ukuntu ingabo zu Rwanda zahavuye kigabo zirwana nibihugu 7,general Kabarebe ubundi bakamwanditse mu gitabo cya guiness de record.

25
Amani 2019-02-24 11:13:18

uwarokotse iriya ntambara wese aho ari ajye ashima Imana niyo ntambara yatwaye ubuzima bw’abantu benshi muri Africa mumyaka 50 ishize yatwaye 8 million zose. USA na Chine zaraharwaniye habura gica, umisariro wavuyemo nuko Telephone mobile zahise zitangira kuboneka no kugura make kuko chine yarimaze kubona colta itubutse. US nubu iracyakubita agatoki kukandi kuko ibintu byagenze uko itabyifuzaga.

26
john 2019-02-24 10:17:40

Igisiga cy’urwara rurerure cyimennye India

27
Mahoro 2019-02-24 09:41:40

General Kabarebe; Discipline, kwihangana nokureba kure nibyo byakugize uwo uriwe kandi ntanuwo wigeze ubikangisha cyangwa ngo umuhohotere cyangwa ngo bigutere inyota yubutegetsi ngo bitume bigukoresha amafuti nka bamwe bazamurwa bakiyunva mubicu. Umusanzu wawe wubatse ibihugu byombi nomubaturanyi barasimburana kubutegetsi mumahoro bitarigeze bibaho mumateka yabo byabaye imboneka rimwe kuribo barabyirahira. Niyompanvu nimana yabiguhembeye

28

29

30
Nsabimana Alfred 2019-02-24 09:14:37

General Kabarrbe ndamwemera cyane.Ibyo yakoze ni ubutwari butagereranywa.Urubyiruka dufite rukwiye kujya rufatira urugero ku bagabo b’ibigwi dufite harimo na Nyakubahwa P.K

31
Mazimpaka 2019-02-24 08:17:30

Asanti .nyakubahwa.Gen.kotwarikumwe tuva ikishasa kabira atwirukanye haribyutavuze.ukuntu twarashwe tukicwa urusorongo kugeza twinjiye muri angora aho Gen savimbi warinyeshamba yaduhaye aho indege zavuye mu rwanda zikadutahana.ninkomere nyishi ubyibuke ubutaha uzabivuge uvugishije ukuri

32
kangabe 2019-02-24 07:01:23

Afande Kabarebe ndamukunda kweli

33
damas 2019-02-24 05:30:43

general wacu afite amateka akomeye urubyiruko rukwiye kwigiraho akomerezaho kandi turamukunda kubiganiro byiza atanga

34
hafaho 2019-02-24 04:23:30

Afande arigusaza kbsa 60

35
komanda 2019-02-24 03:18:02

Ndashima Imana kuba ndi umwe mu barwanye izi ntambara nkavayo amahoro. My friends, intambara irasenya ntiyubaka. Abayifuza ntimuzi ibyo murimo.

36
Mugisha 2019-02-24 03:11:00

Jeshi ya RDF ni Jeshi kari sana. Tuna shukuru sana Afande na ma jeshi yote ya RDF. Urwanda rutengamaye ni mwe turukesha natwe ntituzatatira igihango

37
Mugisha 2019-02-24 03:11:00

Jeshi ya RDF ni Jeshi kari sana. Tuna shukuru sana Afande na ma jeshi yote ya RDF. Urwanda rutengamaye ni mwe turukesha natwe ntituzatatira igihango

Kwamamaza