IGIHE

Safi Mugisha wamamaye muri Alarm Ministries yibukije ko ubuzima buhindagurika mu ndirimbo nshya

0 22-01-2021 - saa 22:36, Akayezu Jean de Dieu

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Safi Mugisha, wamamaye muri Alarm Ministries, yashyize hanze indirimbo yise ‘Flower’ yibutsa abantu n’abakirisitu muri rusange ko ubuzima buhindagurika nk’ururabo.

Safi Mugisha ni umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Kenya ndetse akaba ari naho atuye.

Uyu muhanzikazi ufite ubuhanga budasanzwe mu mirimbire ndetse akaba n’umwe mu bigeze kuririmba muri Alarm Ministries, yashyize hanze indirimbo ye nshya kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021.

Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ye yayikoze nyuma yo kureba uko Isi ihindagurika.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nicaye ndeba Isi uko ihindagurika n’abantu ndabireba mbigereranya n’ururabo.”

“Uyu munsi uza ugasanga ururabo ruratoshye rusa neza warutaka mu ruganiriro rwawe abagusura bose bakarureba uko rusa neza ariko wazahanyura undi munsi ugasanga rwumye utarureba.”

Safi Mugisha avuga ko yabigereranyije n’Isi n’abantu b’uyu munsi aho usanga umuntu ari umutunzi cyangwa afite ibintu ariko ugasanga nta buzima bwiza afite.

Ati “Urugero afite ibitanda byiza, inzu nziza, imodoka n’amafaranga ariko afite uburwayi bwamurembeje adashobora no kuryama ku gitanda kubera ububabare yiryamira ku itapi, afite amafaranga, yaje kwivuza aho ashaka ariko ntawabasha kuvura uburwayi bwe.”

Indirimbo ‘Flower’ ya Safi Mugisha yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na KEMBO Music mu gihe amashusho yayo yakozwe na Hirwa Sincerite.

Safi Mugisha yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa ’Yote Kwisha’ bishatse kuvuga ko ‘Byose byararangiye’, iboneka kuri channel ye ya YouTube.

Safi Mugishya yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Flower'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza