IGIHE

Hagiye gushyirwa hanze igice cya nyuma cya La casa de papel yamamaye ku Isi

1 1-08-2020 - saa 07:32, Uwiduhaye Theos

Filime Money Heist [La casa de papel] yamamaye cyane ku Isi igiye gusozwa ndetse mu gice cyayo cya nyuma hazaba harimo amasura mashya y’abakinnyi batari basanzwemo nka Miguel Ángel Silvestre wamamaye muri Sense 8 na Patrick Criado uri mu bakinnyi bakomeye b’abanya-Espagne.

Iki gice cy’iyi filime kizaba ari icya gatanu cyayo ndetse ari nacyo cya nyuma nk’uko ikinyamakuru EW cyabitangaje.

Álex Pina wahanze iyi filime yabwiye iki kinyamakuru ko kuri uyu wa Mbere bazajya gufata amashusho muri Denmark mbere yo kujya mu bindi bihugu nka Espagne na Portugal.

Pina yavuze abantu bazarushaho kumenya Manila (Belén Cuesta); inshuti yo mu bwana ya Denver mu duce tudo icumi bateganya gukora tuzaba tugize igice cya gatanu cy’iyi filime ndetse bakamenya uko ibya Sierra na Professor bizarangira. Ati “Hazaba harimo ibiteye amatsiko byinshi.”

Ni filime ikundwa cyane n’abaryoherwa no kureba filime zirimo imirwano (Action) kandi zifite inkuru zikomeye, igaruka ku itsinda ry’amabandi umunani, agenda yiha amazina agendeye ku mijyi, Tokyo, Moscow, Berlin, Nairobi, Rio, Denver, Helsinki na Oslo.

Ibice bibiri bya mbere bigaruka ku mugambi uba waracuzwe wo kujya kwiba muri Royal Mint i Madrid muri Espagne, inzu icapirwamo amafaranga y’icyo gihugu, bateganya gukora nibura miliyari €2.4 bakazicikana. Iyo nyubako bayigeramo bakanagira imbohe abantu 67.

Ni igikorwa ariko kidahira ayo mabandi aba ayobowe na Professor (Álvaro Morte) we uba uri ahandi hantu, kuko igice cya kane kijya kurangira agafatwa na Sierra uba umaze iminsi ari guperereza ahantu yihishe. Igice cya kane giheruka kujya hanze kigizwe n’uduce duto umunani.

Ibyari bikubiye mu gice cya mbere cy’iyi filimi

Iyi filime igiye kugana ku musozo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza