IGIHE

Zabyaye amahari hagati ya Danny Vumbi na KIKAC Music

0 24-11-2021 - saa 14:43, Nsengiyumva Emmy

Nyuma y’imyaka hafi ibiri bakorana, ibibazo byatangiye kuvuka hagati ya Semivumbi Daniel wamenyekanye nka Danny Vumbi na KIKAC Music yamufashaga mu bikorwa bye bya buri munsi by’umuziki.

Ni umwuka mubi bivugwa ko umaze iminsi nubwo ibyabo byaturitse ku wa 23 Ugushyingo 2021 ubwo Danny Vumbi yasohoraga indirimbo ye nshya ‘Babahe’ yakoranye n’umuhanzi ukizamuka Sheriff.

Amakuru IGIHE ifite avuga ko Danny Vumbi yari aherutse gusabwa ibisobanuro ku byo atubahirije ku masezerano afitanye na KIKAC Music, ku rundi ruhande ariko ntabwo bifuje kuvuga kuri ibi bitubahirijwe.

Mu gihe bari bategereje ko ibi bisobanuro bitangwa, ubuyobozi bwa KIKAC Music bwatunguwe no kubona Danny Vumbi ahitamo gusohora indirimbo ye nshya butabizi kandi mu masezerano bagiranye bitemewe.

Uhujimfuira Claude ushinzwe Inyungu z’Abahanzi muri KIKAC Music yabwiye IGIHE ko mu gihe bari bagitegereje ko uyu muhanzi atanga ibisobanuro yari yasabwe, batunguwe no kubona asohora indirimbo batabizi kandi abizi ko bitemewe.

Yagize ati “Hari ibitari biri kugenda neza mu masezerano twagiranye, twamusabye ibisobanuro ku bibazo byari bihari kugira ngo dukomeze akazi hari ibyo twemeranya. Rero we nk’umuhanzi yahisemo kuba asohoye indirimbo ku giti cye kandi bitemewe.”

Ku ruhande rwa Danny Vumbi yahisemo kuruca ararumira. Mu kiganiro twagiranye yavuze ko ntacyo yiteguye gutangaza ku kibazo cye na KIKAC Music.

Muri mutarama 2020 ni bwo Danny Vumbi yinjiye muri KIKAC Music. Icyo gihe bumvikanye ko bazakorana imyaka ine.

Nubwo byari ibihe bigoye Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, mu gihe Danny Vumbi yari amaze muri KIKAC Music mu bikorwa yakoze harimo album aherutse kumurika yise ‘Inkuru nziza’.

Danny Vumbi mu gihe yamaze muri KIKAC Music yakoranye nayo album anafashwa kuyimurika
Danny Vumbi (iburyo) yasize Mico The Best muri KIKAC Music
Uhujimfura Claude ureberera inyungu z'abahanzi bo muri KIKAC Music yavuze ko umubano wabo na Danny Vumbi wajemo agatotsi, bategereje ibiganiro ngo barebe icyakurikiraho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza