Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 hitezwe igitaramo cyo kwizihiza Intwari z’u Rwanda kizaca kuri Televiziyo y’u Rwanda tariki 31 Mutarama 2021.
Ibi bitaramo byashyizwe kuri televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka nta bitaramo bihuza abantu bizakorwa kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.
Ati “Hazaba igitaramo kizaca kuri Televiziyo y’u Rwanda tariki ya 31 Mutarama 2021, kizitabirwa n’Itorerero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, Army Jazz Band n’abandi bahanzi b’urubyiruko tukiri kuvugana nabo. Mu bo twizeye ko bazaba bahari harimo Alyn Sano na Peace Jolis, abandi turacyavugana.”
Iki gitaramo gisanzwe kiba buri mwaka kigamije kwizihiza ubutwari bw’Abanyarwanda, kigategurwa n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).
Umwaka ushize iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi barimo; Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Army Jazz Band, Clarisse Karasira, Niyo Bosco na Social Mula.
Igitaramo cyo ku munsi w’intwari ubusanzwe kitabirwa n’umubare munini w’abanyarwanda baba bafatanya kwizihiza ubutwari bw’Abanyarwanda.
Incamake z’uko umwaka ushize byari bimeze mu gitaramo cy’Intwari
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!