IGIHE

Televiziyo ya Bruce Melodie n’umujyanama we yatangiye gukora

7 14-11-2019 - saa 07:32, Nsengiyumva Emmy

Itahiwacu Bruce wamenyekanye cyane nka Bruce Melodie n’umujyanama we batangije televiziyo bise “Isibo TV" cyangwa mu mpine "I TV” iri kugaragara kuri startimes.

Bruce Melodie n’Umujyanama we Kabanda Jean de Dieu bamaze gutangiza Televiziyo ndetse kuri ubu yanatangiye kugaragara.

Mu biganiro Kabanda yagiye agirana na IGIHE mu bihe bitandukanye yakunze guhamya ko iyi televiziyo ari iy’imyidagaduro cyane cyane igamije guteza imbere umuziki w’Abahanzi bo mu Rwanda. Kuri iyi nshuro yemeye ko batangiye gukora ariko ikijyanye n’umugabane wa Bruce Melodie akomeza kuwugira ibanga.

ITV yatangiye yerekana imiziki mu gihe amakuru ahari ari uko mu minsi mike hari n’ibiganiro biratangira gutambukaho.

Abashaka kujya bayikurikirana bayisanga kuri StarTimes kuri shene ya 121,icyakora ngo no mu minsi ya vuba izashyirwa no ku zindi decoderi zinyuranye mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kuyibona ari benshi kandi bitabagoye.

Umwe mu bayobozi b’iyi televiziyo yabwiye IGIHE ko kuba televiziyo ifitwemo imigabane na Bruce Melodie bitavuze ko ariwe gusa uzajya acurangwaho , yahamagariye abahanzi bose kubagana bagafatanya kumenyekanisha ibihangano by’abanyarwanda.

“I TV” intego zayo ni uguteza imbere ibijyanye n’imyidagaduro ndetse no gushyira itafari ryabo mu gutuma muzika y’u Rwanda imenyekana cyane kurusha uko biri ubu.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda
ITV yatangijwe na Bruce Melodie afatanyije n'umujyanama we
Bruce Melodie n'umujyanama we Kabanda bafatanyije gushinga Televiziyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NIKIZA Rémy Léonce 2020-01-15 06:26:56

Bruce Melodie ,ashyize ho gahunda nziza mu guteza umuziki nyarwanda imbere, binyuze kuri I TV. Big up.

2
Roma 2019-11-14 06:25:19

Courage gutera imbere. ariko abanyarwanda niba arishyari ryatuzonze. Abavuga ibya management ,ninde wababwiye ko kuba bashinze TV arinabo bazayiyobora?? Gutega iminsi ngo murajya ingirwanama namateshwa!!!

3
Rukamba 2019-11-14 01:24:32

Safi sana Bruce!! Kazi nzuri kbs endereya kijyana wetu mpaka ufike mahari popote utakata.

4
Eric 2019-11-14 01:17:05

aya babandi azabishobora ra! kombona bose ijisho ryahiye nzaba ndora>

5
itangazamakuru 2019-11-14 01:10:03

Ariko rwose itangazamakuru murikiniramo mugakabya! Hari ukugira ubushobozi bwo gufungura media house hari no kuyirunninga! Ubwo se muri aba 2 ninde muyobozi? Ni nde se wumva ibyo agiye guha audience? Nizere ko atari TV y’ubucuruzi gusa kuko mwarira ayo kwarika!!!! Ngaho murebe content mutangiriyeho! ngo Mushobora KUDUKURIKIRANA!!! bakurikirana UWIBYE cg UWAKOZE ICYAHA. Bavuga Mushobora KUDUKURIKIRA!! Poor Rwandan media!!!! Kuko mufite cash zo gufungura TV muzanashake umuhanga mu itangazamakuru hano mu Rwanda abakorere akazi! Gusa mupfa kumuha ubushobozi (power).

6
Lina 2019-11-14 01:04:44

But you guys- why do you play with media business? Who is the content manager amongst you? Ndabona umutechinicien n’umuhanzi! Ikica media house zacu ni uko ku buyobozi haba hicaye abatu batazi content icyo aricyo! Nicyo cyasenye Lemigo TV, nicyo kishe Family TV, nicyo cyarunduye Royal TV among others. Murebere kuri TV10 , TV1, Isango etc ku buyobozi hicaye abantu bazi cotent bafite ubumenyi mu itangazamakuru, bicaye kuri micro bazi audience icyo aricyo! Ibaze gushinga ukanayobora media house ntaho wigeze uhurira na audience! Sinzi niba ari Melody uzayiyobora ariko nawe namubwira ko audience ya stage itandukanye n’iya TV! sawa. Amahirwe masa!

7
Laura Bush 2019-11-14 00:57:38

Ibyo mukina nabyo ntimubizi! Uretse BTV nabonye yazanye agashya ka dubbing naho ubundi rwose ikibuga mukinamo ntimukizi! N’imyaka 15 mwayimara ariko muzahora munsi y’ayo mushora (loss). Muri mwembi ntawufite experience ya TV! Bruce Melody ni umuhanzi just wumva bavuga TV ariko utazi technicalities zayo naho uwo Jado is just a SELF-MADE technician who has never had any experience in commercial TV stations! He only worked in religious TV stations and did some biraka. The biggest problem with some of our investors here is that they don’t recruit competent people to run/manage their businesses. If you are one of the shareholders and you reading this message please keep it somewhere because you will need to re-read in it sometimes in the future. If you want to run a competent TV station please find a competent manager by headhunting. Don’t also align yourself with ppo who say LETA NIFASHE itangazamakuru! You first do your part before you complain to the government. TV1 became successful because it was started by a committed long career journalist who understands media (KNC), Flash FM/TV is still doing good because it’s run by a man with many years of experience in media (Louis Kamanzi)- he also went through bankruptcies before stabilizing and on top of this the station is his own. Isango is still on and making some money because the owner is a retired media practitioner. TV and Radio 10 are doing good because of Castar who has a strong background in media and also went to school of Journalism. Royal TV did a mistake of hiring a former radio technician as their manager because of his good rhetoric but it did not survive even a single day. I can’t see any reason for Isibo TV to survive with this management. Si ukubatega iminsi! My advice: Make that guy a technician and find a competent manager with a strong background in media and some skills in media management.

Kwamamaza