IGIHE

Céline Banza wo muri RDC yegukanye Prix Découvertes RFI 2019, Social Mula ataha amara masa

0 7-11-2019 - saa 16:37, Nsengiyumva Emmy

Umunyamuziki Céline Banza wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yegukanye igihembo cya Prix Découvertes RFI 2019 mu irushanwa yari ahanganiyemo n’abahanzi 10 bo muri Afurika barimo na Social Mula wari uhagarariye u Rwanda.

Igihembo cya Prix Découvertes cyatanzwe kuri uyu wa Kane, tariki 7 Ugushyingo 2019.

Itangwa ryacyo ryacaga imbonankubone ku rukuta rwa Facebook rw’irushanwa ryabanje kwigizwa inyuma kuko cyagombaga gutangwa saa cyenda zuzuye, ku isegonda rya nyuma batangaza ko gitangwa saa cyenda n’iminota 20.

Nyuma yo kugaragaza mu ncamake iri rushanwa uko ryagenze hahise hatangazwa uwatsinze hashingiwe ku majwi y’abatoye n’isesengura ry’abagize akanama nkemurampaka.

Umuhanzi Fally Ipupa wari bagize akanama nkemurampaka ni we wavuze izina ry’uwatwaye igihembo atangaza Céline Banza, ufite izina rikomeye mu muziki wo muri RDC bitewe n’ubuhanga bwe mu kuririmba ariko anacuranga gitari.

Mu itangwa ry’ibi bihembo hari hatumiwe Juliette Fiévet wanahamagaye uwatsinze n’abandi barimo umunyamakuru wa France 24, Fatimata Sagna.

Céline Banza yari ahanganye n’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu bya Afurika barimo NG Bling wo muri Gabon, Zonatan wo mu Birwa bya Maurice, Yann’Sine wa Maroc, Cysoul na Lydol bo muri Cameroun, Bebe Baya wo muri Guinée, Anycris wo muri Côte d’Ivoire, Nasty Nesta wo muri Bénin na Social Mula wo mu Rwanda bose batashye amara masa.

Iki gihembo cya Prix Découvertes RFI mu 2018 cyatwawe na Buravan wanditse amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wacyegukanye.

Banza wegukanye iki gihembo azahabwa amayero ibihumbi icumi [€10,000] ndetse anafashwe gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye ategurirwa i Paris mu Bufaransa.

Céline Banza yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa muri RDC muri Gashyantare 1997. Izina rye ryamamaye kubera ibihangano birimo ‘‘Te Rembi’’ , indirimbo agaragazamo ubuhanga mu gucuranga no kuririmba.

Muri iri rushanwa indirimbo ‘Ma Vie’ niyo yahesheje Social Mula amahirwe yo kwinjira mu icumi bahatanira igikombe.

Social Mula yatangiye umuziki mu 2013. Icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone. Yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.

Social Mula kuri ubu ari mu myiteguro ya nyuma yo kumurika album ye ya mbere yise ‘Ma vie’ mu gitaramo kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village [KCEV] ahazwi nka Camp Kigali tariki 23 Ugushyingo 2019.

Céline Banza wegukanye igihembo, azahabwa amayero ibihumbi icumi ndetse afashwe gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi azategurirwa i Paris mu Bufaransa
Céline Banza ni we wegukanye iki gihembo cya Prix Découvertes RFI 2019
Umuhanzi Social Mula wari uhagarariye u Rwanda ntiyahiriwe no gutwara iki gihembo
Social Mula ari gutegura igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere "Ma vie"

-  Reba hano indirimbo ‘‘Te Rembi’’ ya Céline Banza

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza