IGIHE

Miss Nimwiza Meghan yatangije igikorwa cyo gufasha abana 50 bafite imirire mibi

10 8-11-2019 - saa 06:53, Prudence Kwizera

Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, yatangije igikorwa cyo gufasha abana 50 bo mu karere ka Nyamagabe bafite ikibazo cy’imirire mibi basanzwe bakurikiranwa n’ibitaro bya Kigeme.

Abo bana azabakurikiranira mu gihe cy’amezi atatu abagezaho ifu y’igikoma ya Nootri Toto irimo intungamubiri zitandukanye zunganira indyo yuzuye bahabwa.

Miss Nimwiza yatangije icyo gikorwa mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa umushinga we wo kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana b’u Rwanda.

Yavuze ko yizera ko mu myaka iri imbere ikibazo cy’imirire mibi n’ingwingira ry’abana kizashira mu Rwanda.

Yagize ati “Nk’Abanyarwanda tuzwiho kudacika intege, rero nitugihagurukira nk’uko twahagurikiye nyakatsi cyangwa ibindi bifite uburemere nta kabuza ko tuzabigeraho.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo imirire mibi icike mu bana b’u Rwanda bisaba uruhare rwa buri wese mu rwego rwe.

Ati “Abajyanama b’ubuzima badufashije n’ababyeyi bakadufasha bakajya babyara abo bashoboye kurera twarandura ikibazo cy’imirire mibi mu gihugu hose.”

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamagabe bafite abana bagaragaraho imirire mibi bavuga ko biterwa no kutabona ubushobozi bwo kwita ku bana babo no kubabonera indyo yuzuye.

Bashimye igikorwa cyatangijwe na Miss Nimwiza bavuga ko cyibaha icyizere ko abana babo bagiye gukira.

Mukarukundo Irène yagize ati “Miss Rwanda ndamushimiye cyane ku bikorwa byiza akoreye abana bacu, mfite icyizere ko umwana wanjye azakira kandi azavamo umuntu ukomeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bafite abana bagera kuri 340 bafite ikibazo cy’imirire mibi barimo 27 bayifite ku buryo bukabije.

Uwamahoro yavuze ko impamvu nyamukuru itera imirire mibi mu bana ari imyumvire ya bamwe mu babyeyi, aho usanga ibyagombye kugaburirwa abana nk’imboga n’amagi babijyana ku isoko.

Ati “Hakiyongeraho ikindi kintu gikomeye ndetse ahenshi tugenda tukibona bikatubabaza aho usanga abantu badafite umuco wo kunywa amata.”

Icyo gikorwa cyo kugeza ifu kuri abo bana 50 bo mu karere ka Nyamagabe, Miss Nimwiza Megahn, agifashwamo n’Umuryango Nyafurika wita ku biribwa bikungahaye ku ntungamubiri, Africa Improved Food, AIF.

Iyo ifu izatangwa binyuze ku bajyanama b’ubuzima bakurikirana buri munsi abo bana.

Abajyanama b'ubuzima basabwe umusanzu mu kurandura imirire mibi
Abana bahawe ibiryo bifite intungamubiri nk'ikimenyetso cyo kurwanya imirire mibi
Hari icyizere ko mu myaka iri imbere imirire mibi mu bana b'u Rwanda izaba amateka
Imyumvire mike ya bamwe mu babyeyi yagaragajwe nka kimwe mu bitera imirire mibi no kugwingira mu bana bato
Miss Nimwiza agaburira umwana indyo yuzuye
Miss Nimwiza Meghan yasabye ko haba ubufatanye mu kurandura imirire mibi mu bana b'u Rwanda
Miss Nimwiza yari yajyanye ifu y'igikoma yo guha aba bana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kano kana 2019-11-10 19:02:11

icyo nshimye nuko abana babonye igikoma kandi wenda bakazakira iyo mirire mibi nibishaka bitangwe n’umusazi wo mu isoko ushyigikiwe na Bill Gate...

2
Gruec 2019-11-09 04:21:54

Insigamigani ivuga ngo "Karaba ubise abandi" narinzi ko ntaho yakoreshwa muriyi myaka none ngaho Miss Nimwiza Meghan atweretse ko igana akariho. Guterura umushinga wa mugenzi wawe utewe ingabo mu bitugu n’abashinzwe umutekano ndetse n’abihaye Imana biteye ubwoba(nta no kwihishira koko). Ngaho nyir’umushinga nakarabe abise abandi

3
Habarurema Ezechias 2019-11-09 01:40:32

Yarahinze birera none abihaye abana. Hhhhhhhh. Josiane yarabagaragaje kbsa.

4
Dgty 2019-11-08 15:09:33

Niyo mpamvu na Miss Rwanda ntacyo ikimariye abanyarwanda usibye kwiyamamaza. Josiane yaguharuriye inzira none urimo gukora implementation ya project ye. Uryoherwe!

5
Kadogo 2019-11-08 09:16:39

Ngaho da, biremewe ko umuntu ashyira mubikorwa umushinga wundi se, maneta mbonye miss ugiye kuzarinda avaho atavuzwe, ntabikorwa, yibabawe ubuse ahubwo iyo agerageza agapfa gukora ibijyanye numushinga we, ibi bihita bigaragaza amarangamutima aba mugutora ba miss, niba bashobora guhitamo umuntu kdi babona ko umushinga we utazigera ushyirwa mubikorwa.

6
Dudu 2019-11-08 03:00:27

Nizere ko Meghan asoma iyi nkuru! Nabikore kuko afite abamushyigikiye bananije Mwiseneza Josiane! Ariko twe tubifata nkubujura yibye umushinga wabandi! Nizere ko atabyiratana kdi ari ibyibano

7
Cacou 2019-11-08 01:54:50

Josiane yari akwiye kugeza mu nkiko abategura mis Rwanda kuko ibi ni plagiarism Uyu mushinga rwose si uw’uyu mukobwa rwose kuki mutavugisha ukuri koko ? Ese nabura mwaba mwarumvikanye na nyir’umushinga nabura ? Kuko rwose iyo ukurikiranye imihigo y’uyu mukobwa ntaho ihuriye n’igwingira ndetse n’imirire mibi. Biteye isoni

8
Cacou 2019-11-08 01:27:52

Uyu se kandi iby’imirire mibi abigezemo ate ? Ko yari yarahise ibirebana n’ubuhinzi iyi project ihuriyehe na gahunda ze ? Ibi byari ibya Miss popularity Usibyeko ariwe wari kuba nyampinga w’u Rwanda. This call this plagiarism Gusa muteye agahinda kuko mwananije nyir’umushinga none muwutwerereye utari warawutekereje. This is ridiculous

9
Mo 2019-11-08 01:04:06

Mperuka uyumushinga aruwa.........uwe subuhinzi ahubwo abugejejehe murubyiruko?

10
Dudu 2019-11-08 00:19:52

Uyu mushinga ariko ntiwari uwe ahubwo bawambuye Mwiseneza

Kwamamaza