IGIHE

Kanye West yahagaritse gukurikira Kim Kardashian kuri Instagram

0 14-09-2021 - saa 15:34, Uwiduhaye Theos

Umuraperi w’icyamamare ku isi, Kanye Omari West wamenyekaye nka Kanye West yahagaritse gukurikira kuri Instagram umunyamideli Kim Kardashian bahoze babana nk’umugore.

Uyu muraperi w’myaka 44 guhera kuri uyu wa Mbere yakuye Kim Kardashian w’imyaka 40 mu bantu 12 yakurikiraga.

Mu minsi yashize ikinyamakuru Pagesix cyari cyatangaje inkuru igaragaza ko aba bombi bongeye kunga ubumwe ndetse basubiranye bucece. Cyavuze ko hari amakuru cyakuye mu bantu ba hafi ba Kanye West avuga ko agenda abwira inshuti ze ko yongeye kunga ubumwe n’umugore we ariko benshi ntibabyizere.

Gusubirana kw’aba bombi kwatangiye gukekwa nyuma y’aho Kim Kardashian agaragaye mu birori byo kumva album nshya ya Kanye West yise ‘Donda’.

Undi waganirije PageSix yavuze ko bamaze igihe bari kugerageza kongera kubaka ubumwe bwabo, ndetse bakaba bashyigikirana cyane. Ikindi ngo bamaze igihe bahura bagasangira nk’umuryango bari kumwe n’abana babo.

Iki kinyamakuru cyemezaga ko Kim Kardashian ngo ari gushaka guhagarika icyemezo yari yafashe cyo kwaka gatanya.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian rwavuzwemo urunturuntu, amakuru yashyiraga ku kuba bashobora gutandukana. Byari nyuma y’imyaka isaga itandatu aba bombi basezeranye kubana akaramata.

Aba bombi bari bamaze amezi make buri wese aba ukwe, kuko Kanye West yari muri Wyoming mu gihe umugore we yabaga muri Calabasas muri Leta ya California n’abana. Kim Kardashian yahise afasha hasi impeta y’isezerano rye na Kanye West.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Kim Kardashian yasabye gatanya ashaka gutandukana na Kanye West, undi na we arayemeza.

Kanye West na Kim Kardashian barushinze nyuma yaho Kim Kardashian yari yaramaze gutandukana n’abandi bagabo barimo Kris Humphries basezeranye mu 2011 bagatandukana mu 2013 na Damon Thomas barushinze mu 2000 bagatandukana mu 2004.

Kanye West yaretse gukurikira Kim Kardashian kuri Instagram
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza