Mu Rwanda ni ibintu bigoye cyane ko wabona umuraperi ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko muri bake b’abanyempano bagerageza gukora uyu muziki harimo Gaël Tunga Rutembesa, umwe mu bafite ubuhanga buhambaye.
Uyu muraperi ubusanzwe mu muziki we akoresha amazina ya Ga-Yell, ndetse avuga ko yahisemo kwiyita gutya kuko yashakaga kugira akazina ka gihanzi karyoheye amatwi.
Mu kiganiro yahaye IGIHE, yagize ati “Nahinduye izina ho gato nyine kugira ngo ndigire izina ry’umuhanzi. Gusa, ndi umukirisitu wemera Yesu.”
Uyu mugabo ubusanzwe ni umuraperi, umukinnyi wa filime n’ibindi.
Iyo yivuga agaragaza ko yakuze akunda umuziki mu buryo bukomeye, ndetse uko imyaka igenda iba myinshi aka nawe yaragiye akomeza kuwukunda kugeza afashe umwanzuro wo kuwukora.
Ati “Ntabwo nzi neza igihe byatangiriye ariko nzi ko nakundaga umuziki kuva nkiri muto cyane.”
Ngo muri Kenya aho yavukiye yajyaga kwiga mu modoka rusange zifashishwa mu gutwara abantu muri icyo gihugu zizwi nka Matatu, akagenda yumvamo umuziki akomeza kugenda awukunda kuva mu bwana bwe kugeza uyu munsi aho anawukora.
Mu gihe cy’ikiruhuko yabaga abonye umwanya wo kwandika imirongo yaba ijyanye n’ubusizi cyangwa indi ijyanye no kuririmba, nyuma ageze mu mwaka wa mbere wa kaminuza mu 2005 atangira kuririmba.
Ati “Mu gihe cy’ikiruhuko nabaga ndi kwandika imirongo. Umwaka wanjye muri kaminuza nibwo nahisemo kubitangira noneho mu buryo bweruye. Njye n’abo twabanaga dutangira itsinda ry’abaraperi, mu 2005.”
Nyuma yo kumara igihe kinini aririmba umuziki usanzwe yaje kwakira agakiza mu 2012, ahitamo guhindura umurongo yari afite atangira kuririmbira Imana arapa.
Ati “N’ubundi nakundaga umuziki ndetse ntangira kujya ndirimba rap. Mu 2012 naje guhindura icyerekezo mu buzima ndakizwa, rero ndavuga ngo ubwo nkijijwe ariko ntabwo nareka kurapa, icyo bivuze ni uko njye nk’umuntu ubara inkuru ngomba gusangiza abantu urugendo rwanjye nk’umukirisitu. Nkabikora ku bw’icyubahiro cy’Imana. Ubuzima bwanjye bwarahindutse nanjye mpitamo guhindura icyerekezo nari mfite.”
Umuziki wa Ga-Yell wibanda ku guhimbaza Imana, kuyiramya n’ibindi. Mu 2019 nibwo yakoze album ye ya mbere yari amaze igihe kinini ari gukoraho.
Uyu muhanzi aheruka gushyira hanze Extended Play [EP] yise ‘In Your Hands’ yanditse mu bihe bya guma mu rugo ya mbere yabaye umwaka ushize mu gihugu hose.
Uyu muraperi yagiye akorera ibitaramo mu nsengero zitandukanye mu Rwanda zirimo Christian Life Assembly n’ahandi. Mu Rwanda akunda abahanzi batandukanye barimo Gaby Kamanzi na Eddie Mico.
Ushaka kureba ibihangano bya Ga-Yell wakanda hano : https://linktr.ee/GaYell
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!