IGIHE

Big Cliff, amaraso mashya muri Hip hop Nyarwanda

0 16-10-2020 - saa 21:11, Uwiduhaye Theos

Kalisa Eddy w’imyaka 14 ukoresha amazina ya Big Cliff mu muziki yahuje imbaraga na mugenzi we Money X w’imyaka 16 bakora indirimbo bise ‘OG OG’.

Iyi ndirimbo aba basore bahuriyemo yanditswe na Big Cliff afatanyije na Money X, basanzwe banigana ku ishuri.

Big Cliff yabwiye IGIHE ko icyamuteye kwinjira mu muziki ku myaka 14 y’amavuko ari ukubera urukundo awufitiye rwatumye yumva agomba kuwunyuzamo ubutumwa bugamije kubaka sosiyete abarizwamo.

Yakomeje ati “Ni ukubera urukundo nkunda muzika n’ubufasha bw’ababyeyi, ibi byose byiyongereyeho n’imigisha y’Imana.”

Big Cliff avuga ko intego afite mu muziki, ari ukuzamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Gahunda ninjiranye mu muziki ni iyo gukoresha impano mfite mu kuzamura ibendera ry’igihugu cyacu ku rwego mpuzamahanga. Inzozi zanjye ni izo kuzubaka inzu ya muzika mu gihugu.”

Money X ubusanzwe witwa Cyubahiro Kevin, yavuze ko iyi ndirimbo bayifata nk’urufunguzo rubinjiza mu nzira ibaganisha ku gasongero k’umuziki.

Avuga ko nyina ahora amusengera kugira ngo azagere kure mu muziki we aheshe ishema u Rwanda.

Big Cliff na Money X basobanura ko indirimbo yabo ‘OG OG’ isobanura inkomoko y’umuntu kugira ngo abe uwo ari we, akaba ari ho bahera bavuga ko iyi ndirimbo igiye kwerekana abo baribo mu muziki.

Ev Fred Kalisa usanzwe ari umuvugabutumwa ubarizwa mu Itorero rya ADEPR akaba mukuru wa Big Cliff yavuze ko yakiriye neza impano iri muri murumuna we.

Abajijwe ku bijyanye n’imyumvire ya bamwe bavuga ko injyana ya Hiphop ikorwa n’abantu b’ibirara, yavuze ko atari ko bimeze uyu munsi wa none kuko abantu bahinduye imyumvire kandi bazi neza ko injyana yose yanyuzwamo ubutumwa nta nkomyi.

Big Cliff yifuza gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga agahesha ishema u Rwanda
Money X wakoranye indirimbo na Big Cliff avuga yiyise 'Money X' kuko intego ye ari ugushaka amafaranga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza