IGIHE

Bamporiki yakebuye umwe mu bahataniraga Miss Rwanda 2021 kubera imvugo ikocamye

0 21-03-2021 - saa 13:21, Uwiduhaye Theos

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yakosoye umwe mu bakobwa wabajijwe ikibazo muri Miss Rwanda, bigarukwaho cyane kuri Twitter.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021 nibwo habaye umuhango wo gutora nyampinga w’u Rwanda 2021, ikamba rihabwa Ingabire Grace.

Abakobwa bose uko ari 20 bari bahatanye, bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka buri wese abazwa ibibazo bitandukanye n’akanama nkemurampaka.

Kayirebwa Marie Paul[No. 13] uri mu bakobwa 10 wakomeje mu cyiciro cya nyuma ndetse wegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi[Miss Populality], yabajijwe ikibazo yageza kuri Perezida Kagame baramutse bahuye.

Yasubije ko yamugezaho ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ndetse akamusaba ko mu kugishakira umuti rwafashwa ku buryo imishinga yarwo yajya igirwa ingwate mu gihe rugiye gusaba inguzanyo.

Aha niho Bamporiki yahereye akosora imvugo uyu mukobwa yakoresheje ati “Ikibazo cya nyuma Miss Rwanda 2021 uramutse uhuye n’Umukuru w’u Rwanda wamubaza ikihe kibazo, umwana ati ‘namuhereza ikibazo cy’ubushomeri’. Nibyo ni ikibazo cyiza, gishakirwa igisubizo buri munsi. Ariko ntabwo bahereza ikibazo, babaza ikibazo.”

Abantu batandukanye bahise bashimangira ko koko ari byo, abandi bakavuga ko ashobora kuba yavuze kumuhereza, mu buryo bwo kumuhereza ikibazo wenda acyanditse mu ibaruwa akagishyira muri envelope.

Uwiyise Tica w’imibare yanditse ati “none se niba azaba agifite(ikibazo) mu ibaruwa akimuhereza. Reba nkoresheje Ikinyarwanda neza.”

Uwitwa Me Sylvestre Hitimana we yagize ati “Aba bana b’iki gihe bakeneye amahugurwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda ingobyi iduhetse.”

Uretse aba n’abandi benshi ariko hari n’uwaje anenga imvugo ya Bamporiki, yumvikanisha ko ibyo Kayirebwa yavuze ntacyo bitwaye.

Ati “Icyo utumvise ni iki se ko ukunda kwishyira imbere, yamuhereza ikibazo nyine? Kuki utatekereje se ko yacyandika akakimuhereza? Ese ubundi kuki mwumva ko guhura n’umukuru w’gihugu ari ibintu bikaze, niba yaratowe agomba gukorera abaturage akababa hafi ntimukibagirwe ko aribo bamuhemba.”

Bamporiki yahise aza mu kumusubiza abikubira mu nteruro nto ati “Ndi mu kazi petit!”

Abantu batandukanye kuri Twitter bahise batangira kwifashisha iyi nteruro ya Bamporiki ndetse hatangira no gusakara amafoto y’imipira yanditseho iyo nteruro.

Kayirebwa Marie Paul ubwo yari imbere y'akanama nkemurampaka
Kayirebwa yahembwe nk'umukobwa wakunzwe n'abantu benshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza