IGIHE

Komiseri w’umukino wa APR FC na Rutsiro FC yirengagije amabwiriza ya FERWAFA

0 22-04-2021 - saa 17:38, Eric Tony Ukurikiyimfura

Mu gihe byashobokaga ko umukino wa gicuti wahuje APR FC na Rutsiro FC kuri Stade Amahoro, wasubikwa, komiseri yiyemeje kuwutangiza kandi ibisubizo bya COVID-19 byabonetse nyuma y’amasaha ateganywa n’amategeko.

APR FC yakinnye umukino wa mbere wa gicuti na Rutsiro FC kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata 2021, hitegurwa imikino y’amatsinda ya Shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurasi.

Uyu mukino wagombaga gutangira saa cyenda z’umugoroba, wakereweho isaha imwe n’iminota 15, utangira saa kumi n’iminota 16.

Icyatindije itangira ry’umukino ni uko amakipe yombi yatinze gupimwa ndetse ibisubizo by’ibizamini bya COVID-19 byafashwe amakipe yombi bigatinda kuboneka.

Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel, yahaye ibi bisubizo komiseri w’umukino, Munyanziza Gervais, saa cyenda n’iminota 50.

Ibi binyuranyije n’amabwiriza FERWAFA yashyizeho mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya COVID-19, aho ingingo ya 2.4, ivuga ko “Amakipe afite inshingano zo kuzajya apimisha abakinnyi na Staff technique kuri buri munsi w’umukino hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.”

Rikomeza rivuga ko “Ibyo bipimo bizajya bifatwa ku munsi w’umukino ku kibuga umukino uberaho kandi bishyikirizwe uhagarariye FERWAFA ku kibuga nibura amasaha atatu mbere y’isaha umukino utangiriraho.”

“Buri kipe irasabwa kuzajya ishyikiriza uhagarariye FERWAFA urutonde rugaragaza abapimwe n’ibisubizo byabo biriho umukono na kashe y’ubuyobozi y’urwego rw’abapimye rwemewe n’amategeko”

Andi makuru IGIHE yamenye ni uko abasifuzi bapimiwe ku kibuga ndetse ibyemezo (certificat) by’ibisubizo bya COVID-19 byabo bikaba bitaraboneka.

Amabwiriza ya FERWAFA avuga ko “Umukomiseri wagaragayeho ubufatanyacyaha mu kutabahiriza aya mabwiriza bikemezwa n’inzego zibishinzwe, ahagarikwa imyaka itanu.”

Avuga ko kandi “Gukererwa gutanga ibisubizo bya Rapid Test ku munsi w’umukino mu gihe giteganywa n’amabwiriza, ikipe ihanishwa ihazabu ringana na 200.000 Frw.”

Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, ntiyatoje uyu mukino kuko ejo hashize, ku wa Gatatu, yari ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera FC kandi akaba agomba kubanza kwipimisha ‘PCR’.

Umukino warangiye ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Rutsiro FC. Igitego cyaturutse ku mupira watewe na Ruboneka Jean Bosco, ukora ku mukinnyi wa Rutsiro FC mbere y’uko ujya mu izamu.

Umukino wa APR FC na Rutsiro FC washoboraga gusubikwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza