IGIHE

Kiyovu Sports yamuritse umufatanyabikorwa mushya

6 7-11-2019 - saa 11:26, Eric Tony Ukurikiyimfura

Kuri uyu wa Gatatu, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasinyanye amasezerano y’umwaka umwe n’undi mufatanyabikorwa “UAP Insurance Rwanda”, sosiyete y’ubwishingizi izajya iyitera inkunga y’amafaranga azayifasha kuziba icyuho cy’ayo itabonaga.

UAP Insurance Rwanda isanzwe itanga ubwishingizi mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda izajya iha Kiyovu Sports amafaranga buri mwaka ndetse ku bwinshingizi bwafashe n’umukunzi wayo, haveho hagati ya 10 na 15% bijya muri Kiyovu.

Umuyobozi w’agateganyo wa Kiyovu Sports, Bushayija Léonard, yavuze ko mu byo iyi kipe izungukira mu bufatanye yagiranye na UAP, harimo kubona amafaranga aziba icyuho cy’ayo itabonaga.

Ati” Nk’ikipe dukeneye amafaranga menshi cyane. Mu Rwanda, urebye abaza kureba umupira nta handi hava amafaranga. Niba wakiriye umukino hakamara icyumweru nta wundi urakina, hari byinshi biba bisaba amafaranga, rero ugasanga adahagije. UAP izajya idutera inkunga y’amafaranga aziba icyuho cy’ayo tutabonaga.”

Umuyobozi bwa UAP Insurance Rwanda, Madame Nibishaka Annie, yavuze ko basanze ikipe bakorana mu Rwanda ari Kiyovu Sports ndetse bizeye ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye.

Ati“ Twabanje kwibaza umukino twatera inkunga mu Rwanda duhuriza ku mupira w’amaguru, nyuma yo guhana ibitekerezo dusanga dukurikije umuco wacu n’intego zacu twumva ikipe twisangamo ari Kiyovu Sports kuko ari yo yari ihuje n’ibyo twashakaga.”

“Hari ubufasha bw’amafaranga tuzabaha, ntavuga ngo ni aya, ariko hari n’ibindi tuzakorana nk’ayo tuzajya tubaha ku bwishingizi bw’abanyamuryango bayo buri hagati ya 10 na 15%. Dutekereza ko ubu bufatanye impande zombi zizabwungukiramo.”

Kiyovu Sports izajya yambara UAP ku myenda yayo ndetse ishishakrize abanyamuryango bayo kugana UAP kugira ngo ikipe yabo irusheho kungukira muri aya amasezerano.

Nubwo impande zombi zirinze gutangaza amafaranga Kiyovu Sports izajya ihabwa n’uyu mufatanyabikorwa wayo, bivugwa ko ari miliyoni eshanu ku mwaka.

UAP yabaye umufatanyabikorwa wa kabiri Kiyovu Sports ibonye muri uyu mwaka w’imikino nyuma ya AQUA RWANDA izajya iyiha miliyoni 10 Frw mu mwaka w’imikino, aho bagiranye amasezerano y’imyaka ibiri.

Kiyovu Sports kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 14 mu mikino irindwi ya Shampiyona imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu, yakira APR FC mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali saa 18:00.

Kiyovu Sports na UAP Insurance Rwanda basinyanye amasezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa
Umuyobozi w’agateganyo wa Kiyovu Sports, Bushayija Léonard, yizeye ko amafaranga iyi kipe izajya ihabwa azaziba icyuho mu guhemba abakinnyi
Umuyobozi bwa UAP Insurance Rwanda, Madame Nibishaka Annie, yavuze ko basanze Kiyovu Sports ari yo kipe yujuje ibyo bifuza, bahitamo gukorana na yo
Kiyovu Sports izajya yambara imyenda iriho ikirango cya UAP
Iyi kipe izungukira kandi ku bwishingizi bwaguzwe n'abanyamuryango bayo, amafaranga ari hagati ya 10 na 15% yinjire muri Kiyovu Sports

Amafoto: Uwihanganye Hardi

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nshimiye 2019-11-08 23:07:32

Ewe nibyiz

2
chantal 2019-11-08 00:50:38

egoko babaaaaa, ngo miliyoni eshanu gusa kumwaka atangwa na companie atari numuntu kugiti cye? Cyangwa numvise nabi nikukwezi???? Ayomafranga uziko atanagera nokuli 500.000 kukwezi!!!!!! Nukuli ayongayo numuntu umwe wumuherwe ukunzikipe yayabihera pe, UAP Company international ikomeye nkiliyakoko ngo utu miliyoni eshanu gusa tugahagurutsa umugore wikizungerezi nkuliya ngwaje gusinyamasezerano yumuterankunga nkayo????? murashonjepe

3
bimawuwa 2019-11-07 17:08:56

None se ko muvuze ko basinyanye amasezerano yu mwaka umwe mukongera ngo iyo company izajya iha kiyovu frw buri mwaka ni myaka ingahe basinyane ???????? ikindi nuko kugirango amakipe yo mu Rwanda arusheho kwiteza imbere nuko abafana bayo barushaho kwitabira imikino yi kipe yabo ndetse bagakuraho no kurebera umukino ku buntu. zino kipe mubona zikomeye nta muntu winjira mu kibuga kureba umupira wu busa nyo yaba ari member cg umuyobozi mu kuru wenda chairman nyirayo nabakozi bakora imbere mu kibuga nibo batishura abanda bose barishura ko ikipe iba ifite ishingano nyinshi itangaho frw.

4
Ekambi 2019-11-07 12:33:18

Yes kiyovu sports,amakipe nkaya ari mubafite abafana benshi iyo abonye amakiro championa irashyuha .Kiyovu nayo iramutse yiyongereye kumakipe aharanira igikombe cya championa aho kuba abiri gusa byaba byiza ndetse namakipe yacu yajya agera kure muri champions league .kuko haba hagiye kubaho guhanganira igikombe kw’amakipe arenze abiri kandi afite abafana benshi nk’intwaro ya mbere .

5
czZ c 2019-11-07 07:00:44

Kiyovu komereza aho birimo biraza, numara kumera neza uzatuma championat ishyuha, amakipe areke kumva ko ahanganye na rayonsport gusa ahubwo ategure imikino yabo neza, amategeko agenga umupira wacu asobanuke noneho urwego rwawo ruzamuke, ahri tubone uko duhiganwa n’amahanga. Naho ubundi amakipe yose usanga ategura Rayon rayonsport gusa, bagakina nk’abiyahura bikarangirira aho.

6
JADO 2019-11-07 06:09:48

Noneho foot nibwigiye kuryoha kakahava kobasigaye baduha abagorebeza beza kandi basobanutse nkaba. Ngaho minister mushya wikizubazuba, ngaho umufatanyabikorwa mwiza nkuyu muli kiyovu... nukuli muli foot twikubitagashyi natwe tubibyazumusaruro dusubize izibyishimo abafana dore ntako leta ya Muzehe ibitatugize

Kwamamaza