IGIHE

Uko igare ryomoye ibikomere Niyonshuti Adrien yatewe na Jenoside

0 11-04-2021 - saa 15:03, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umutoza w’ikipe ya SACA, Niyonshuti Adrien, yavuze ko gukina umukino w’Amagare byamukijije ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bikamugarurira icyizere cyo kumva ko agomba gutera ishema umuryango we.

Ubwo Jenoside yabaga mu 1994, Niyonshuti Adrien yari muto ndetse hari abo mu muryango we bishwe icyo gihe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyonshuti ufatwa nk’uwabaye umukinnyi wa mbere ukomeye mu Magare mu Rwanda, yavuze ko imbaraga zihambaye zo gutwara igare yazigize kuko yabisabwe na nyirarume wari umaze igihe gito yiciwe umuryango wose muri Jenoside.

Ati “Nta handi hantu zavuye kuko icya mbere nabikoze kubera marume wanjye witwaga Turatsinze Emmanuel, twarokokanye Jenoside, ariko ntitwari ku musozi umwe, bo bari ku musozi wa Mwurire, twe turi k’uwa Rutonde na Rwamagana. Yari afite umugore n’abana barindwi, bose barabishe muri Jenoside na ba nyogokuru.”

Yakomeje agira ati “Aho Jenoside irangiriye, Turatsinze yagiye ambwira ati ‘dore rero ni wowe mwana wa mushiki wanjye nasigaranye mutoya, igare ni umukino nakundaga kandi mbona ufite impano y’uko watwara igare ’, ambwira ko nabikora kuko abana be barimo Matene babishe batabikoze.”

Niyonshuti Adrien ngo yajyaga aherekeza nyirarume agiye gushaka ibiryo by’inka, bombi bakagenda ku magare ndetse ngo niho yaboneye ko afite ubushobozi n’ubushake bwo gutwara igare.

Ati “Namwirukaga inyuma ari ku igare rye rya rumara nanjye ndi ku kagare kanjye gatoya, nkamubwira nti ‘urabona ukuntu nzi igare?’, uko nagendaga nkura yabonye ko mfite ubushake bwinshi akamfata akanjyana nk’i Musha.”

“Bwa mbere yarambwiye ngo uze nkugerageza, icyo gihe yanzamuye i Musha inshuro enye, kariya gasozi akanzamura inshuro enye andi inyuma, yari afite imbaraga, arambwira ngo ‘ndabona ushobora gutwara igare’, ubwo nkataha nishimye cyane.”

Muri urwego rugendo ariko, Niyonshuti yavuze ko hari hakiri ububabare bw’ibyo we n’umuryango we banyuzemo muri Jenoside, gusa biyemeza ko umukino w’amagare ushobora kubahindurira amateka nk’umuryango ndetse n’igihugu.

Ati “Ububabare bw’ibyo twanyuzemo muri Jenoside bwabaga buri hafi tutasigana nabwo, ibyo byose bikagenda bimpa intego yo kugira ngo dukore ikintu cyo kumva tutagomba guheranwa n’amateka kuko niba ibintu byaraje bikadutwara abavandimwe, byaraje bikadutwara ibintu byose, ariko tukaba twarasigaye kandi hakaba hari abitanze bagahagarika Jenoside, twumva ko natwe tugomba kwitanga ngo duhindure amateka y’abatekerezaga ko tugomba kuzima burundu, dukomeze impano y’amagare yari mu muryango.”

Icyo gihe, mukuru we witwaga Twahirwa yanyonganaga igare na nyirarume ndetse n’abandi muri uwo muryango barimo Rugambwa Jean Baptiste [wapfuye mu 2018 ari umuyobozi wa Les Amis Sportifs] na bo bamubaga hafi.

Ati “Rugambwa John ni we wambaye hafi inshuro nyinshi Turatsinze amaze gupfa kuko ntangira umukino w’igare ntabwo twagumanye, yagize uburwayi ahita apfa.”

“Bambwiye uburyo babonye amahirwe menshi yo kujya hanze guhagararira igihugu ariko ntibikunde kubera amateka, bansaba ko nakoresha impano mfite ko ishobora kumfasha kwiyubaka no kubaka igihugu, igare ry’u Rwanda nkaba narihindura. Narakoze cyane na bagenzi banjye barimo Nathan [Byukusenge] na Ruhumuriza kuko nta birantega yari igihari. Nabikoze kugira ngo mbashimishe.”

Niyonshuti yavuze ko igare ryamufashije gukira ibikomere yatewe na Jenoside birimo umutwe udakira yakundaga kurwara yiga mu mashuri yisumbuye.

Ati “Igare ryaramfashije, hari ibikomere byinshi nanjye nahuye nabyo cyangwa se n’abandi bantu benshi bari mu Rwanda twahuye nabyo, nyuma ya Jenoside ndibuka najyaga ngira ikibazo gikomeye cyo kurwara umutwe mu ishuri, umunsi umwe nza guhura n’umuganga arambwira ngo ibi ni ibikomere mufite kandi bidashobora guhita bikira, ariko nk’umuntu ukiri muto kugira ngo uyu mutwe wawe ukire ujye ubasha kwiga, jya ukora siporo yo kwiruka, ukore siporo iyo ari yose yose ituma ukoresha umutwe ukabasha kunanirwa, nuvayo uzajya ubona igihe cyo kuruhuka bihagije.”

“Narabikoze kandi nta kubeshye mu ishuri sinigeze njya munsi y’amanota 65% kugeza ndangije.”

Mu 2003, ni bwo Niyonshurti yatangiye gukina Tour du Rwanda akoresha igare yasigiwe na nyirarume [Turatsinze] mbere y’uko mukuru we amuha irindi.

Niyonshuti yasabye urubyiruko kubakira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 27 ishize kuko igihugu gishyigikiye iterambere ryarwo.

Ati “Impanuro naha urubyiruko ni ugushyiramo imbaraga bumve ko igihugu kidushyigikiye kandi ntawe dufite inshingano zo gukomeza guhagararira u Rwanda mu kurwubaka, atari ukurusenya mu byo rumaze kugeraho muri iyi myaka 27, ahubwo tubikoreshe mu kwiyubaka.”

Niyonshuti Adrien watwaye Tour du Rwanda mu 2008, yabaye Umunyarwanda wa mbere wahagarariye Igihugu mu Mikino Olempike mu Magare [i Londres mu 2012] ndetse aba n’uwa mbere wakinnye uyu mukino nk’uwabigize umwuga ubwo yajyaga muri MTN Cycling [ubu ni Team Qhubeka Assos] yo muri Afurika y’Epfo mu 2009.

Igare ryafashije Niyonshuti Adrien gukira ibikomere yatewe na Jenoside
Kuri ubu, Niyonshuti Adrien ni umutoza w'ikipe y'Amagare ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza