IGIHE

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

30 3-12-2016 - saa 06:55, Philbert Girinema

Perezida Paul Kagame, yahawe igihembo gikomeye cyatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera uruhare imiyoborere ye igira mu kurengera ibidukikije, nka kimwe mu bihembo byatangiwe mu nama yiga ku rusobe rw’ibinyabuzima iri kubera mu mujyi wa Cancún muri Mexico.

Iki gihembo kizwi nka ‘Champions of the Earth award’ cyagenewe Perezida Kagame cyashyikirijwe Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2016.

‘Champions of the Earth’, ni ibihembo ngarukamwaka bihabwa abantu batandukanye barimo abayobozi muri za guverinoma, imiryango itari iya leta n’abikorera, bagira uruhare rukomeye mu kurengera ibidukikije.
Kuva byatangira gutangwa mu myaka 12 ishize, bimaze guhabwa abantu 78 bari mu nzego zinyuranye.

Itangazo ryagenewe abanyamakuru rivuga ko iki gihembo cyagenewe Perezida Kagame kigamije gushimira u Rwanda kuri gahunda zitandukanye zirimo kurwanya iyangizwa ry’amashyamba, kubungabunga ibishanga, kubungabunga icyanya gituwe n’ingagi, kuba igihugu cya mbere ku Isi cyaciye burundu ikoreshwa ry’amashashi no kwakira inama yemerejwemo ivugurura ry’amasezerano ya Montreal, azatuma hagabanywa dogere 0.50C ku bushyuhe bw’Isi, mbere y’uko iki kinyejana kirangira.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubidukikije, Erik Solheim yavuze ko Perezida Kagame atanga urugero rw’imiyoborere ikenewe ngo ibihugu bigire iterambere ridasigana no kurengera ibidukikije.

Ati “Perezida Kagame atanga urugero ry’imiyoborere ikenewe ku Isi mu guhangana n’ingorane zishingiye ku bidukikije duhura nazo uyu munsi n’abazadukomokaho. Yashyize kurengera ibidukikije muri gahunda zo kwitabwaho mu iterambere ry’u Rwanda, yimakaza imyumvire ko kwita ku bidukikije ari ingenzi mu busugire bw’ubukungu n’imibereho myiza yacu.’’

“Gahunda y’u Rwanda yo kongera kubaka ibidukikije ni igihamya ko kwita ku bidukikije bishobora kubyazwa amafaranga no guhaza ibyifuzo by’abaturage bari gutera imbere. Muri make imiyoborere n’icyerekezo bya perezida Kagame byerekanye ko ibihugu biharanira inyungu iri mu gutuma bidukikije bikomeza gusagamba.’’

Ubukungu bw’u Rwanda n’abarutuye bishingiye ku bidukikije birimo ubutaka, amashyamba, amazi n’ibyanya bibungabunzwe, kuko bitanga amahirwe y’ubuhinzi, uburobyi, ingufu n’ubukerarugendo.

Gusa iyo mitungo kamere iri ku gitutu gikomeye kubera abaturage bari kwiyongera, ikoreshwa ryabyo mu buryo budakwiye, isuri itwara ubutaka, kwangiza amashyamba n’ihindagurika ry’ibihe. Gusa u Rwanda ngo rwanabaye icyitegererezo mu iterambere hitawe no ku bidukikije, kugabanya ubukene no gufasha buri wese kumva ko afite inshingano zo kurengera ibidukikije.

Perezida Kagame aheruka kuvuga ko “Ibidukikije biri ku izingiro ry’iterambere ry’u Rwanda’’ ku buryo mu gusigasira umurage bafite birimo ingagi n’amashyamba yo hambere kandi buri wese akumva ko ari inshingano ze, bizazanira ubukungu abaturage bose muri rusange.

Mu kubungabunga ibidukikije, u Rwanda rwabashije guhuza imbaraga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda mu kongera gusana no kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ituwe n’ingagi z’imisozi yari itangiye kwangirika, ubu ni isoko ikomeye y’amadovize asarurwa n’ibyo bihugu.

Perezida Kagame yahawe igihembo hamwe n’abandi mu zindi nzego, barimo Umuhinde Afroz Shah,Ikigo cy’ingufu cyo muri Maroc, Moroccan Sustainable Energy Agency, MASEN, Umuhanga mu binyabuzima wo muri Mexique, Jose Sarukhan Kermez, Leyla Acaroglu wo muri Australia na Berta Cáceres wo muri Honduras, uhawe iki gihembo yaritabye Imana muri Werurwe 2016.

Perezida Kagame yahawe igihembo akesha kuba yashyize kurengera ibidukikije muri gahunda zo kwitabwaho mu iterambere ry’u Rwanda, yimakaza imyumvire ko kwita ku bidukikije
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubidukikije, Erik Solheim yavuze ko Perezida Kagame atanga urugero rw’imiyoborere ikenewe ngo ibihugu bigire iterambere ridasigana no kurengera ibidukikije
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
tumusime jackison 2016-12-29 14:53:59

Nzagutora kuko urashoboye

2
Ingagi 2016-12-04 03:27:16

Politiki igira ibyayo koko! Ahari ishyamba rya cyimeza rya Gishwati tuzi uko byahagendekeye ritsembwa, imyuzure n’inkangu bigahita byugariza abahaturiye. Pariki y’Akagera yavuye kuri hegitari 300,000 isigarana hegitari 90,000 gusa hagati ya 1994 na 2000, na 3/4 by’inyamaswa zari zirimo ziricwa izindi zirahunga. Ariko niba twarahinduye ingendo twabihemberwa da!

3
innocent 2016-12-04 02:02:38

nibyagaciro kubona amahanga,abonakurwandaRushoboye

4
Kangwagye 2016-12-04 01:16:47

arabikwiye rwose, proud of you sir,

5
Mpama Jo 2016-12-03 20:09:56

gewe si nabona icyomvuga,urintwa ri ibaruta bose, uretse nicyogikombe,Imana izakumpere ijuru,nicyo nkwifurije.komera muzehe wacuu👠👠🠼

6
bimawuwa 2016-12-03 14:39:13

Igihembo kiri hehe nimba baragishikirije ministire .

7
Enzyme 2016-12-03 12:06:50

Uyu wiyita batamuriza se u Rwanda rwawigira iki kuri Angola na Gambia

8
Magayane Leo 2016-12-03 11:22:46

Akin i Bugande se ko yarwanyaga umuganda wazanywe na Kinani bite bye??? Nye narinzi ko nta muganda uzongera kuba mu Rwanda none FPR yawugize iturufu n’umuturage uwusibye arafungwa!!!! Ndumva mwagombye gushimira uwawuzanye!!!Njye numb igihembo cyari gikwiye uwazanye umuganda agatera n’ibiti byinshi muri Kigali uzi za Avoka sari ziri za Kacyiru abattage bazisoromera ubuntu!!!!!

9
ooh 2016-12-03 09:34:35

U Rwanda rwagombye kwigira kuri Angola na Gambia

10
Twahirwa 2016-12-03 07:58:58

Kora ndebe iruta vuga nunve,iri hame rya president wacu niryo rizaduhesha n’ibindi bihembo bitandukanye.

11
Gatari 2016-12-03 07:56:30

Ni aha mpera mbwira abanyarwanda ko twagiriwe ubuntu bwo kuyoborwa na Kagame.

12
Rugema 2016-12-03 07:55:37

Nyakubahwa president nk’umunyarwanda ntewe ishema n’iki gihembo,uragikwiye kandi n’ibindi uzabihembwa kuko ibikorwa byawe ni intagereranywa.

13
Batamuliza 2016-12-03 07:54:31

Intore Izirusha intambwe sinabona icyo muhemba kuko amaze kugeza ku isi no ku rwanda by’umwihariko aheza.

14
Habimfura 2016-12-03 07:53:16

President Kagame akwiye ibihembo bitagerernwa kuko ibyo yakoze byose yabikoze neza cyane.

15
Mukama 2016-12-03 07:52:08

Ibikorwa bya president Kagame biravuga isi yose ikabyunva. Iki gihembo rwose aragikwiye.

16
ntareyirungu 2016-12-03 06:07:39

nibyiza cyane . ahubwo abanyarwanda twese dukwiriye gufata urugero rwiza kubuyobozi bwiza bw’igihugu mukubungabunga ibidukikije buriwese aho atuye agatera ibiti byinshi bishoboka. amahoro kuri twese.

17
Jean Claude 2016-12-03 05:34:58

Byari bikwiriye koko. Iyo urebye aho gahunda zo kurengera no kubungabunga umutungo kamere zigeze, birashimisha. Ibi byose nti biva mu kirere tubikesha imiyoborere myiza. Twese hamwe rero tuhagurukire kubungabunga imidukikije dusigasira ibyagezweho kandi turoshaho kugira izi nziza kurusha uko twayisanze ku buryo n’ abazadukomokaho bazasanga Umutungo kamere ubungabunzwe neza.

18
latifa 2016-12-03 05:27:16

President wacu impano twagabiwe na Rurema ,ibihembo urabikwiye kuko urabigaranira komeza ubere isi,Africa, ikitegererezo kuko wakoze byinshi byiza.lmana ikomeze ikuturindire

19
Rudahunga Nzideson 2016-12-03 03:16:28

Muzehe wacu ahubwo akwiriye nigikombe kiruta ibindi byose Prix nobel kko arayikwiriye kubwo kuba yarunze abanyarwanda bari baratwawe namacakubiri. Congratulation to my president imvugo niyo ngiro.

20
masumbuko 2016-12-03 03:08:49

Cong’s my great president!
Ariko harageze ko mutangira kwanga ibyo bihembo! nibashake abandi!

21
titi 2016-12-03 02:00:00

tukurinyuma ibihe byose

22
Ivan 2016-12-03 01:53:34

Congs to our President. We are proud of your success day to day! Long life Rwanda!

23
Harakaba 2016-12-03 01:45:14

Uwo yasimbuye nawe yigeze guhabwa igukombe nkiki. Umusi wigiti mu Rwanda. Umwaka wiswe uwo kurwanya isuri nibindi.

24
Gilberto 2016-12-03 01:41:00

Umusaza wacu arashoboye, n umutoza mwiza, itariki itinze kugera gusa. Ngo twongere tumwereke urukundo tumufitiye,akomeze as u to eat

25
MBABAZI 2016-12-03 01:10:50

THANKS SO VERY MUCH,NTABWO ARENGERA IBIDUKIKIJE GUSA,ARENGERA NUBURENGANZIRA BWA MUNTU.NIWE WA MBERE MU RWANDA KUVA RWAYOBORWA, IKIBAZO NIBABANDI BARI MU MYANYA BATAMUREBERAHO NGO BANGE INGESO MBI ZISAJE ZABA MUBANJIRIJE.NA KOMEZE YESE IMIHIGO,TUMURI NYUMA.

26
Rwanda 2016-12-03 01:10:42

congz Mr president u desrve the best abatanga ibihembo bategure byinshi kuko urabikwiye! live longer Mr president

27
Nyabihu-North 2016-12-03 01:10:17

TWISHIMIYE IKI GIHEMBO CYAHAWE UMUYOBOZI WACU MWIZA DUKUKUNDA NYAKUBAHWA, PAUL KAGAME.NAKOMEZE YESE IMIHIGO KU URWEGO MPUZAMAHANGA.

28
ukuri 2016-12-02 23:32:47

urabikwiriye nyakubahwa,tukuri inyuma

Kwamamaza