IGIHE

Abahanga batanze umuburo ku ngaruka zishobora kwibasira Isi kubera udusimba duto dukomeje gupfa

1 14-11-2019 - saa 14:36, Evariste Nsengimana

Abahanga mu by’ibinyabuzima n’ibidukikije bagaragaje ko hatagize igikorwa, igabanuka rikabije ry’udusimba duto nk’inzuki n’utundi bimeze kimwe rikomeje kwigaragaza rishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu n’ibidukikije muri rusange.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Kaminuza ya Sussex mu Bwongereza, bugaragaza ko umubare w’udusimba duto turi ku Isi ukomeje kugenda ugabanuka mu buryo bukabije, by’umwihariko 41% byatwo byagabanutse bitewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, ibiza, ibikorwa bya muntu n’ibindi.

Umwarimu wigisha amasomo y’ibinyabuzima muri kaminuza ya Sussex, akaba n’umwe mu bayoboye ubwo bushakashatsi, Dave Goulson, yavuze ko ‘Iryo gabanuka nirikomeza, ingaruka zizaba nyinshi’.

Ati “Bitatu bya kane (3/4) by’ibihingwa byacu bibeshwaho n’udusimba duto. Ibihingwa bizatangira kurumba. Ntituzongera kugira imbuto zirimo nk’inkeri...Ntitwabasha kugaburira abantu barenga miliyari 7.5 utu dusimba tudahari.”

Gusa iyi raporo basohoye igaragaza ko mu gihe abantu bashyize hamwe babasha kubona igisubizo ku kibazo kigaragara nka kirimbuzi.

Ati “Udusimba tuba mu busitari na Pariki byacu, abazitaho bashobora gukora ibitangaza. Igikenewe cyane ni uguhindura abahizi bakaba inshuti n’inyamaswa, bakagabanya gukoresha imiti yica udukoko. Ibyo byafasha cyane.”

Abayikoze batanga inama z’uko kandi abantu bakwiye guhinga ibihingwa bifasha iyororoka ry’ibimera akenshi bigizwemo uruhare n’utwo dusimba duto turimo nk’inzuki igihe zirimo gutara.

Ubushakashatsi bugaragaza ko utu dusimba duto turimo kugabanuka mu buryo bukabije mu bihugu birimo u Budage na Puerto Rico. Igaragaza ko muri rusange utu disimba ku mwaka tugabanukaho nibura 2.5%.

By’umwihariko mu Bwongereza iyi raporo yibanze igaragaza ko hagati ya 1968 na 2007 twagabanutseho nibura 28%. Abakoze iyi nyigo bavuga ko hari izindi zisaga 70 zakozwe ariko nta mpinduka igaragara mu kutubungabunga cyane cyane mu Burayi na Amerika ya Ruguru.

Bitatu bya kane by'ibihingwa bibeshywaho n'udusimba duto
Inzuki ziri mu dusimba tugirwaho ingaruka n'ihindagurika ry'ibihe n'ibikorwa bya muntu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamere 2019-11-14 07:19:53

Ibi byose biraterwa nuko ibihugu byangije ikirere (air pollution),bibyara Climate Change.
Ni nabyo birimo gutera IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc…Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije†.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa gutegeka isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi mu Nyanja ya Galilee (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa,akaba aribyo bidutwara gusa.

Kwamamaza