IGIHE

U Bwongereza: Umunyarwandakazi bikekwa ko yiyahuye avuye mu igorofa rya 19 yitabye Imana

22 18-12-2019 - saa 16:28, IGIHE

Gatera Cynthia wabaga mu Mujyi wa Nottingham mu Bwongereza yiyahuye avuye mu igorofa rya 19 yitaba Imana.

Gatera yaguye mu Mujyi wa Birmingham ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza 2019, aho yari yasuye inshuti y’umuryango wabo yitwa Eric Gashema.

Uyu mukobwa w’imyaka 31 yageze i Birmingham ku wa Kane, aho yari afitanye gahunda na Gashema yo kujyana mu masengesho.

Gashema yagiye gutabara inshuti ye yapfushije umubyeyi mu Mujyi wa Manchester, ariko ntibajyana, uwo mukobwa aguma mu rugo.

Uyu yerekeje i Manchester nyuma yo gusangira ifunguro rya mu gitondo na Gatera wari umeze neza, wanamusabye kumusigira ibitabo ngo abe asenga.

Amakuru Polisi yo muri ako gace yahawe n’umuturanyi ni uko Gatera yaguye hasi ahagana saa Moya n’igice z’umugoroba. Yari asanzwe afata imiti y’indwara y’agahinda gakabije izwi nka ’dépression’.

Gashema ngo yageze aho yari atuye ahagana saa Yine asanga polisi yahagose, aza kwemererwa kugera mu igorofa rya 19 yabagamo, ahageze asanga idirishya rifunguye ariko Gatera atarimo.

Uyu musore yarebye hasi abona hashyizweho amahema ya Polisi, ahita ajya kubaza aza gusanga ari Gatera witabye Imana.

Umurambo wa Gatera wari ugihari ariko yaba Gashema n’ababyeyi ba nyakwigendera [bahageze saa Sita] ntibabashije kuwubona kugeza utwawe na Polisi ahagana saa kumi zo mu rukerera rwo ku Cyumweru.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko Gatera yari amaze igihe kirekire afite dépression ndetse yafataga imiti ku buryo yari yaratangiye kumererwa neza yiteguraga no gusubira ku ishuri.

Gashema asanzwe ari inshuti n’umuryango wa Gatera, baragenderanira kuko bubatse ubucuti akiri mu Burundi.

Gatera yabyinaga mu itorero aho yanatumirwaga muri gahunda zitandukanye za Ambasade y’u Rwanda. Yatangiye kubyina afite imyaka itatu aho yanyuze muri Troupe Urunana yo mu Busuwisi.

Dépression ni indwara irangwa n’agahinda gakabije no kwiheba. Ishobora gufata uwo ari we wese, ku myaka iyo ariyo yose kandi iyo itavuwe ishobora gutuma uyirwaye afata imyanzuro yo kwiyambura ubuzima.

Iyo iyi ndwara itavuwe kandi igira ingaruka zikomeye ku bukungu ndetse n’imibereho muri rusange kuko uyirwaye adashobora kugira icyo yimarira cyangwa ngo agire icyo akora cyamuteza imbere.

Gatera Cynthia wabaga mu Bwongereza yitabye Imana. Aha yari mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mugbo 2019-12-20 23:20:01

Nyamuneka abafite iyogahunda musigeho kaboneniyowaba ukennye cgse ubayeho mubuzima butarbwiza ntuziyahure kuko ntiwakwanga roho yawe kujyeza naho uyikuyemo ngwimana izakubabarire sibyizanabusa

2
Vuguziga 2019-12-20 03:25:05

Iyi ndwara hafi abanyarwanda twese turayirwanye ahubwo tubura ubutwari bwo kwiyahura. Ubuzima tubamo buteye ubwoba muri rusange ahubwo abatumiza imiti yayo bazayongere kandi kugiciro cyiza naho ubundi tuzarangira.

3
Vuguziga 2019-12-20 03:25:03

Iyi ndwara hafi abanyarwanda twese turayirwanye ahubwo tubura ubutwari bwo kwiyahura. Ubuzima tubamo buteye ubwoba muri rusange ahubwo abatumiza imiti yayo bazayongere kandi kugiciro cyiza naho ubundi tuzarangira.

4
Marie 2019-12-19 13:39:59

Birababaje cyane. Kuvuga ko ari umurengwe ni ubuswa kuko ahubwo biriya ni uburwayi kumenya ufite iyo ndwara aba akeneye abamufasha. ntabwo wajya gusimbuka usetse. Umuryango niwihangane.

5
ADMB 2019-12-19 12:12:35

Abantu bakwiye kumenya ko i Burayi atari muri paradizo nk’uko bahatekereza iyo muri Africa. Mu gihugu ndimo hano iburayi, nibura abantu 3 bariyahura buri munsi bagasiga imiryango yabo mu marira. Akenshi abiyahura ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 30-45 akenshi kubera pression bashyirwaho na internet (Social media), ababyeyi, akazi n’ibindi cyangwa se kwitekerezaho bagasanga ubuzima bwaho buri aho batabutekerezaga. Gusa si ikibazo cy’amafaranga, kuko akenshi iyo bagereranije afurika n’uburayi abantu bumva amafaranga, ahubwo aho umuntu ari hamugiraho ingaruka. Mwibuke ko Avicii atari akennye.

6
Aisha 2019-12-19 08:04:48

Kwiyambura ubuzima iteka biterwa nagahinda ubuzima umuntu abayemo atishimira , akarengane , amakimbirane mu miryango..... Nibe nuyu agize ubwo butwari aruhuka imiruho yo muri iyi si yuzuyemo ubuhemu ahubwo muturangire iyo miti naho umuntu yayisanga kuko ngiye muri pharmacy zitandukanye sinyibone naho abantu babonye ikintu cyatuma yiyahura mwisagonda rimwe atagaraguritse benshi twabikora .

7
XY 2019-12-19 06:09:21

IYO NDWARA KO NUMVA NANJYE NYIRWAYE IVURIRWA HE?

8
Celestin 2019-12-19 02:01:16

Ariko iyi ndwara iterwa niki? Nyamara ndaza gusoma cyane kuriyo, kuko kwiyambura ubuzima ni ubugwari, cg umurengwe ukabije instead!!!!

9
Kadoch 2019-12-19 00:06:15

RIP Cynthia. Ariko Deso na Rukundo bafite ibibazo mumutwe.

10
umusomyi 2019-12-18 16:17:40

RIP!depression ndayizi narayirwaye nkajya nshakisha kuri Google amakuru y’uburyo nakwiyahura,kugeza igihe numvise ijwi rimbwira ngo ntangire nsenge,bavandimwe iyo ntahungira mu masengesho ubu ahanjye ntabwo haba hacyibukwa,ndashima Imana yantabaye ikarinda ubugingo bwanjye kugeza iyi saha,Imana ihe nyakwigendera kuruhuka mu mahoro.

11
Bf 2019-12-18 14:41:19

Birababaje.

12
Bimawuwa 2019-12-18 14:18:50

RIP mukobwa mwiza umuryango ni nshuti zawe za hafi bihagane niyo nzira ya twese pole sana

13
Deo 2019-12-18 12:31:04

Umuryango wa gatera ni wihangane.

14
Rukundo 2019-12-18 12:16:48

Naba nawe yagize ubugabo arabirangiza .

15
Rukundo 2019-12-18 12:14:49

Naba nawe nabonye aho amanuka arabirangiza.

16
ddd 2019-12-18 12:13:15

Imana imwakire

17
JP 2019-12-18 12:00:18

Mana we ni ukuri birambabaje,izi ndwara muri gakondo yacu ntizabagaho dufite ibisitaza byinshi ariko banyarwanda twimike amahoro muri twe,mu miryango mu kivandimwe twegerane ,twimike urukundo.,rwose nihabeho gahunda zihariye wasanga abarwaye izi ntindi zi indwara ari benshi ,Imana imwakire mu bayo

18
Jean Marie 2019-12-18 11:25:41

Birababaje ! Uwagiye Imana imugirire imbabazi. Abasigaye mwihangane. Twese tujye dukore uko dushoboye tube hafi cyane abantu bagaragayeho agahinda cyangwa kwiheba kwinshi. Burya iyo banyujijemo bagaseka cyangwa bakagaragaza ko nta kibazo birashoboka ko ako gahinda kaba kagihari nubwo kaba katagaragara.

19
Alice Kayirangwa 2019-12-18 10:41:17

Wow!!! This is tragic. Birababaje pe yaracyiri muto. Imana imuhe iruhuko ridashira. Ariko byo depression ni indwara ikomeye nkuko wabivuze yafata uwariwe wese. Ikeneyewe kuvurwa nkizindi ndwara, yaba imiti cg counseling. Ikibabaje nuko muri Africa abantu badaha agaciro iyi ndwara bavuga ko ari ubutesi cg ngo wigize umunyamahanga. So bigatuma benshi batayivuza. I hope ko tugiye gukomeza kuzana awareness ya mental health, tunashishikariza abantu kutagira isoni zo kwivuza. Imana ikomeze abasigaye🙠🠾

20
deso 2019-12-18 10:35:20

ubu c sinajyaga numva ngo iyo za,burayi ni mu ijuru?uyu yatewe niki depression koko ?mbega ibyago

21
hitimana 2019-12-18 10:09:46

RIP young girl.Depression ituma abantu benshi biyahura.Ndibuka undi mugabo wiyahuye kubera Depression wakoraga muli Fina Bank.Tujye twibuka ko ibibazo byose bizavaho ubwo Yesu azahabwa gutegeka isi nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Aho guheranwa n’agahinda,bible idusaba gushaka ubwami bw’imana,ntiduheranwe no gushaka ibyisi gusa,niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo.Ubwo nibwo tuzagira ubuzima nyakuri buzira umuze,ndetse Indwara n’Urupfu bizavaho burundu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.It is a matter of time.Dushake imana cyane,tubifatanye n’akazi gasanzwe.

22
edison 2019-12-18 10:05:33

Imana Imuhe iruhuko ridashira

Kwamamaza