IGIHE

Abitabiriye imurikagurisha rya ILTM-Cannes basangijwe amahirwe y’ubukerarugendo ari mu Rwanda (Amafoto)

1 5-12-2019 - saa 17:23, Karirima A. Ngarambe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatanze ikiganiro mu gusoza Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo ryitwa ILTM-Cannes ribera mu Bufaransa aho cyagaragarije abahagarariye ibigo bikomeye ku Isi mu bukerarugendo amahirwe aburimo mu Rwanda.

ILTM-Cannes ni imurikagurisha riri mu yo ku rwego ruhambaye abera mu Bufaransa, ahahurira ibigo bikomeye bikora muri uru rwego biturutse mu mfuruka zose z’Isi.

U Rwanda rwitabiriye ILTM (International Luxury Travel Market) ruhagarariwe na RDB n’ibigo icyenda byigenga byaturutse mu rw’Imisozi 1000.

Bigizwe n’amatsinda ahagarariwe na Manzi Kayihura (Thousand Hills Africa), Robert Gakimbiri (Primate Safaris), Daniel Ndizeye (Akagera Aviation), Elise Milenge (Charleston Tours), David Rutikanga ( Songa Africa), Eloisa Barberis Canonico (Volcanoes Safaris), Roberto Viviani (Wilderness Safaris), Simon Bruce Miller (Uber Luxe Safaris) na Bonita Mutoni (One&Only).

RDB nk’ikigo kigenzura, kikanareberera hafi ibikorwa by’ubukerarugendo cyari gihagarariwe na Kageruka Ariella na Ndandali Philbert.

Mu gusoza iri murikagurisha rishyirwaho akadomo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2019, RDB yasangiye abaryitabiriye amahirwe y’ubukerarugendo ari mu Rwanda n’uko igihugu cyahanze uburyo bworohereza ishoramari ryabwo.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, yavuze ko imurikagurisha ryo ku rwego nka ITLM ari umwanya mwiza wo kwamamaza ibyo u Rwanda rukora mu bukerarugendo no kugaragaza ibishya ruteganya.

Yagize ati “Yari inama yihariye yari yateguriwe u Rwanda gusa tugirana inama mbwirwaruhame tuganira na bagenzi bacu bakora mu bigo by’ubukerarugendo mu bihugu bitandukanye by’Isi, twabasobanuriye byimbitse ibyo dufite byo kugaragariza abakerarugendo.’’

Yavuze ko abantu bahuye na bo ari abifuza cyane kumenya amakuru yerekeye u Rwanda.

Yakomeje ati “Abantu benshi barakomeza kuduha ubuhamya bati u Rwanda ba mukerarugendo barakomeza kurushaka kubera uko mukora ubuvugizi naho mugeze. Ibi rero biratwongerera ibakwe ryo kurushaho kubashakira ibyiza no kunoza serivisi baza basanga kugira ngo u Rwanda rukomeze rureberwe muri iyo ndorerwamo.’’

Yashimangiye ko ubukerarugendo bugezweho ari bwa bundi buhindura ubuzima bw’uwafashe umwanya we agatembera.

Ati “Ubukerarugendo burahinduka mu buryo abakerarugendo batakijya gusa gusura ahantu ahubwo bifuza ko n’aho hantu na bo habasigira ikintu cyubaka ubuzima bwabo mu mitekerereze cyangwa mu myumvire.’’

Abenshi mu basuye aho ibigo byo mu Rwanda byamurikiye serivisi bitanga abenshi babazaga amakuru ajyanye n’ibiciro cyangwa ibindi bintu bakora birenze gusura ingagi n’izindi nyamaswa ziboneka muri Pariki zitandukanye mu gihugu.

Kageruka yavuze ko bafite ishimwe cyane ko iminsi bamaze i Cannes mu Bufaransa yatanze umusaruro mu rugendo rwa Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.

Imibare ya RDB igaragaza ko mu 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni $438 zivuye mu bukerarugendo, bijyanye n’intego ya Guverinoma yihaye ko mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo igomba kwikuba kabiri ikagera kuri miliyoni $800.

Abitabiriye ibiganiro bisoza imurikagurisha ryabereye mu Mujyi wa Cannes babajije ibibazo bitandukanye, bamarwa amatsiko na RDB n’abandi bahagarariye ibigo byabo byari bihagarariwe.

Buri wese mu witabiriye ahawe impano ya film ngufi yakozwe ku Rwanda na Visit Rwanda; uko bakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kubona amakuru y’ingenzi ku Rwanda.

Abahagarariye ibigo byaturutse mu Rwanda babwiye IGIHE ko iki gikorwa ari ishoramari ryiza rizatuma barushaho kwagura ibikorwa n’ibitekerezo kugira ngo abaza gusura u Rwanda basanganizwe serivisi zinoze.

Abayobozi baserukiye ibigo byo mu Rwanda bari biganjemo urubyiruko, imigirire itanga icyizere ku hazaza h’ubukerarugendo rwubakiye ku bakiri bato.

Ibigo byitabiriye imurikagurisha ry’i Cannes birimo ibitanga serivisi zo gutwara ba mukerarugendo, amahoteli n’ibindi. ILTM Cannes 2019 yitabiriwe n’abasaga 6000 barimo abakiliya, itangazamakuru n’abamurika baturutse mu bihugu 134 ku Isi.

Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, ubwo yatangaga ikiganiro i Cannes muri ILTM 2019
Robert Gakimbiri waje ahagarariye Primate Safaris yasubije ibibazo ku bukerarugendo na serivisi zitangwa
Eloisa Barberis Canonico wa Volcanoes Safaris atanga ibisobanuro kuri serivisi batanga
Roberto Viviani yari ahagarariye Wilderness Safaris muri iri murikagurisha
Danny Nizeye ni we wari uhagarariye Akagera Aviation
Simon Bruce Miller ni we watanze ikiganiro mu izina rya Uber Luxe Safaris
Inama isoza imurikagurisha ry'ubukerarugendo rya ILTM-Cannes yitabiriwe n'abantu batandukanye baturutse mu bice byose by'Isi
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, yatanze ishusho y'ubukerarugendo bw'u Rwanda
Ndandari Philbert wa RDB atanga impano ku bitabiriye iyi nama
Kayihura Manzi umwe mu bahagarariye ibigo byaturutse mu Rwanda asubiza bimwe mu bibazo ku bukerarugendo
Ndandari Philbert wa RDB ni we wari umusangiza w'amagambo mu gihe cyo kwakira ibibazo
Babajije bamarwa amatsiko ku byerekeye ubukerarugendo rw'u Rwanda
Bamwe banafataga amashusho y'urwibutso
Abitabiriye imurikagurisha rya ILTM-Cannes basangijwe amahirwe y’ubukerarugendo ari mu Rwanda
Kageruka Ariella aganira n'umunyamakuru wa IGIHE i Burayi, Karirimba Aimable Ngarambe

Amafoto: Karirima Ngarambe/ Cannes

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mukamana 2019-12-06 04:00:01

Visit Rwanda murwatubyaye. Imana yirirwa ahandi igataha Urwanda Sakara hose mu mahanga Maze ibyiza bigutatse birebwe ni Isi yose.Bayobozi bacu mwarebye kure Visit Rwanda Arsenal Visit Rwanda France.
No muri Japan nahandi kwisi baje barebe ibyiza bitatse Urwanda ndetse nibikorerwa Iwacu (Made in Rwanda)

Kwamamaza