IGIHE

Abanyarwanda baba mu Busuwisi bizihije Umunsi w’Intwari, basabwa kuba intangarugero

0 22-02-2021 - saa 22:25, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda baba, abakorera mu Busuwisi no mu bihugu birebererwa na Ambasade y’u Rwanda i Genève, bizihije umunsi mukuru w’Intwari, basabwa kuzirikana ibikorwa byaziranze no kubikurikiza.

Ubusanzwe u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu tariki ya 01 Gashyantare ukizihizwa mu Gihugu hose uko umwaka utashye. Ni Umunsi Abanyarwanda bibuka kandi bakazirikana Intwari z’Igihugu n’ibikorwa byaziranze.

Muri uyu mwaka, Umunsi w’Intwari z’Igihugu warijihijwe n’ubwo hari icyorezo cya Covid-19 ku nshuro ya 27, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Tariki ya 20 Gashyantare, ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi inahagarariye u Rwanda no mu bihugu bya Autriche, Liechtenstein na Slovénie, yateguye umuhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Ni umuhango waganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo Amateka y’ubutwari mu Rwanda, Ingero z’ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, rugakizwa, Ubutwari bw’Abanyarwanda, Ubutwari, indangagaciro y’ibanze mu kubaka u Rwanda rwifuzwa, Uruhare rw’Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko mu guteza imbere u Rwanda rwubakiye ku muco n’ubutwari n’ubutwari bwo guca muri ibi bihe bitoroheye u Rwanda n’Isi muri rusange bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal yavuze ko ubutwari ari indangagaciro nyarwanda ikwiriye kuba iranga abanyarwanda aho bari hose.

Yavuze ko umunsi w’Intwari ukwiriye kuba umwanya wo kugaruka ku bikorwa by’ingirakamaro byaranze intwari z’u Rwanda no kuzigana.

Yagize ati “Tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka, yemejwe na Leta y’u Rwanda nk’umunsi wo kuganira ku Butwari, tukibuka Intwari z’u Rwanda, tugatarama ndetse natwe tukanahiga uko tugiye kuzigana, dukora ibikorwa by’ubutwari. Hano iwacu twahisemo kuwizihiza uyu munsi, kugira ngo twitegure neza, dushobore no kuwitabira turi benshi.”

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara ni umwe mu batanze ikiganiro. Ni umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite, akaba mu b’imena batangije Umuryango FPR Inkotanyi ahagana mu 1987.

Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi (1987-1989); Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (1989-1991) n’umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare (1991-1993).

Yanabaye umudepite (1995-2000); ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri. Ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.

Mu bandi batanze ibiganiro harimo Dr Karusisi Diane, impuguke mu ibarurishamibare n’ubukungu n’Umuyobozi wa Banki ya Kigali. Afite impamyubumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu yavanye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi.

Mbere yo kuba Umuyobozi wa BK, yabanje kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, akora no muri Perezidansi ya Repubulika. Hagati ya 2000 na 2006, yari umwarimu wungirije mu isomo ry’ibarurishamibare mu bukungu muri kaminuza ya Fribourg, nyuma akora mu kigo Credit Suisse Asset.

Dr. Utumatwishima Abdallah nawe yatanze ikiganiro. Yize ibijyanye n’ubuvuzi bwa muntu ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana na Komiseri w’urubyiruko mu nama nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi.

Dr Nyemazi Jean Pierre na we watanze ikiganiro, yize ubuvuzi bw’abantu. Yakoze imyaka igera kuri 12 muri Ministeri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho mu myanya itandukanye. Yabaye Umuyobozi ushinzwe igenamigambi no gusuzuma ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima.

Yabaye kandi Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuzima akaba amaze umwaka umwe akora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ku mwanya w’Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru Wungirije.

Umugoroba wo kwizihiza umunsi w’intwari ku banyarwanda baba mu Busuwisi, waranzwe n’ibiganiro byamaze amasaha atatu, kandi byitabiriwe na benshi.

Habayeho umwanya wo kubaza ku bari bitabiriye, bahabwa ibisubizo uko bishoboka. Muri uwo muhango kandi wabaye umwanya wo kumva injyana z’indirimbo ziranga ubutwari.

Reba ikiganiro twagiranye na Ambasaderi Rwakazina hizihizwa umunsi w’Intwari

Ambasaderi Rwakazina yavuze ko Ubutwari ari Indangagaciro nyarwanda ikwiriye kuranga Umunyarwanda aho ari hose
Umuyobozi w'Ibitaro bya Rwamagana, Utumatwishima Abdallah ni umwe mu batanze ikiganiro ku butwari
Inararibonye Tito Rutaremara ni umwe mu batanze ikiganiro kigaruka ku mateka y'ubutwari
Dr Karusisi Diane yatanze ikiganiro, ashishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga kuba intangarugero mu iterambere ry'igihugu cyabo
Nyemazi Jean Pierre ni umwe mu batanze ikiganiro
Umuhango wo kwizihiza Umunsi w'Intwari ku Banyarwanda barebererwa na Ambasade yo mu Busuwisi warishimiwe cyane
Humviswe ubutumwa bushishikariza urubyiruko kugera ikirenge mu cy'Intwari z'u Rwanda, baharanira Iterambere
Rugira Moise, umwe mu bitabiriye ikiganiro
Collette Hafel ni umwe mu batanze ibitekerezo nyuma yo kunyurwa n'ibiganiro byatanzwe
Uwamahoro Media yatanze ibitekerezo nyuma y'ibiganiro
Mutabazi Assoumpta ni umwe mu batanze ibitekerezo
Nduwayo Léonard ubwo yabazaga
Yvette Umuhoza atanga ibitekerezo
Divine Rubayiza atanga ibitekerezo nyuma y'ibiganiro
Dr Ngoga Innocent atanga igitekerezo
Umwanditsi w'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rurangwa atanga ibitekerezo

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza