IGIHE

Kuki umuntu atinya urupfu cyane kandi abana narwo buri munsi?

4 8-11-2019 - saa 16:39, Iradukunda Serge

Uyu munsi mu gitondo ubwo nari mu modoka rusange njya ku kazi, mu nzira indi modoka yaduturutse imbere neza irinda kutugonga ku bw’amahirwe Imana ikinga akaboko. Ubwoba buvanze n’andi marangamutima njye n’abo twari kumwe twagize byanteye kwibaza Impamvu ikiremwa muntu tugitinya urupfu kuri urwo rwego kandi tuzi neza ko ariyo maherezo.

Ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko urupfu aricyo kintu cya mbere kameremuntu itajya ibasha kumenyera ndetse ko kugeza uyu munsi rumutera ubwoba nk’aho ari icyorezo akimenya n’ubwo amaze imyaka itabarika abana narwo.

Iby’ubu bushakashatsi wabisanga mu gitabo cya Earnest Becker yise ‘The Denial of Death’ hari aho agira atI “igitekerezo cy’urupfu, ubwoba bwarwo, bihangayikisha umuntu kurenza ikindi kintu icyo ari cyo cyose”.

Aho gupfa uyu munsi napfa ejo, akamuga karuta agaturo ni imwe mu migani nyarwanda ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi yerekena ko muntu atinya ndetse atifuza urupfu n’ubwo rurenga rukamutwara umusubirizo.

Mu buzima busanzwe iyo muntu ahuye cyangwa abe bagahura n’ibindi byago nk’ubukene,gufungwa, indwara zikomeye, gucibwa ingingo agenda abimenyera akagera aho akabifata nk’ibisanzwe akiga kubana nabyo, hakibazwa impamvu ku rupfu ho atari ko bimeze kuko umubyeyi wapfushije abana 10 yari afite 12 bigaragara ko iyo apfushije uwa 11 agira agahinda nk’ako yagize apfusha uwa mbere.

Gutinya kubabara, kuba ibyarwo bitazwi, ubwoba bwo kubura inshuti n’abavandimwe, kuba rutarobanura, kuba rutungurana, kuba rudaca amarenga, ingaruka rugira ku basigaye, kuba rufatwa nk’iherezo ry’ubuzima ni zimwe mu mpamvu zituma abantu batamenyera urupfu ndetse kurutinya ntibigabanuke.

Umwalimu akaba n’umushakashatsi Nathan Heflick, yongeyeho ko kuba urupfu ari ingingo itaganirwaho nk’izindi zose zigize ubuzima bitiza umurindi ubu bwoba.

Ati “Uko ikintu kiganirwaho gake mu ruhame niko kigenda kirushaho gutera ubwoba, mu gihe kwirinda kuvuga ku rupfu bishobora kugabanya guhangayika mu gihe gito, birashoboka ko ariko byaba bidutera guhangayikira urupfu cyane mu gihe kinini”.

Nubwo bigoranye kugenzura ubwoba umuntu aterwa n’urupfu, hari umwalimu muri kaminuza ya Carolina y’Amajyaruguru, Kurt Gray yavuze ko kimwe n’ibindi byago byose, umuntu ashobora kwiyakira akabana n’urupfu.

Ati “Buri gihe tuvuga uburyo umubiri wacu ushobora kwakira ibitubaho ariko no mu buryo bw’imitekerereze dushobora kwakira ibitubaho, twakwishima igihe turi muri gereza, mu bitaro ndetse dushobora no kwishima igihe dusatira urupfu”.

Imibare yerekana ko nibura ku Isi abantu 160 000 bapfa buri munsi kubera impamvu zitandukanye nk’uburwayi, impanuka n’izindi.

Ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko urupfu aricyo kintu cya mbere kameremuntu itajya ibasha kumenyera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bernard 2019-11-11 09:46:21

Impamvu ibitera nuko abantu bishimira ibyisi cyane, bakanabikunda ndetse no kwikunda bikaganza kamere zabo , bikabatera kwibagirwa ihame rya siyanse. rivuga ko mu isi hari ibyaremwe bifite ubuzima n,ibitabugira. ibyaremwe byose bigira ubuzima bihuriye kubibiranga byinshi ariko ibyingenzi ni bi2: kuvuka ( ari nayo ntangiriro y,ubuzima) no gupfa(iherezo ry,ubwo buzima) umuntu rero nawe abarizw muri ibyo byaremwe bigira ubuzima yakagombye kuba arumenyera.

2
Bernard 2019-11-11 09:43:38

Impamvu ibitera nuko abantu bishimira ibyisi cyane, bakanabikunda ndetse no kwikunda bikaganza kamere zabo , bikabatera kwibagirwa ihame rya siyanse. rivuga ko mu isi hari ibyaremwe bifite ubuzima n,ibitabugira. ibyaremwe byose bigira ubuzima bihuriye kubibiranga byinshi ariko ibyingenzi ni bi2: kuvuka ( ari nayo ntangiriro y,ubuzima) no gupfa(iherezo ry,ubwo buzima) umuntu rero nawe abarizw muri ibyo byaremwe bigira ubuzima yakagombye kuba arumenyera.

3
Kanyemera 2019-11-08 21:58:50

Impamvu nyinshi mwazivuze kandi zumvikana, icyo nshimangira nuko kameremuntu izi neza ko upfuye aba apfuye muba mutandukanye byiteka ryose, abantu kuva kera kugeza nuyumunsi bagerageza gushaka igisubizo kurupfu ariko byarananiranya, ubuvuzi buteye imbere ariko ntibwakuraho urupfu, ninayo mpamvu nyamakuru yatumye ubwenge bwumumtu buhimba ko habo imana igena byose kandi ikazatanga ubuzima bw iteka nyuma yubu byose biri mukuba umuntu wabaye atifuza gupfa burundu! Umwanzuro, noguharanira kubaho ubuzima bwiza kubana nabandi neza maze igihe isi itarabona igisubizo k urupfu tukiga kumva ko ari etape yanyuma y ubuzima ugasiga isi ari inziza mukubungabunga ubuzima bwabo usize

4
ndacyayisenga faustin 2019-11-08 09:24:06

icyibitera nuko imana iturema yaturemeye kubaho iteka gupfa nibyarimumugambi wayo

Kwamamaza