IGIHE

Imiryamire y’abakurambere ishobora gufasha ababura ibitotsi none

0 14-01-2022 - saa 06:51, Zigiranyirazo Bajecteur

Kimwe n’abandi benshi, umuhanga mu by’amateka A.Roger Ekirch, yibwiraga ko ibitotsi ari igikorwa cy’umubiri kidahinduka; ko gusinzira amasaha umunani mu ijoro ari ibintu bya rusange hose mu gihe cyose.

Nyamara ubwo yakoraga ubushakashatsi ku buzima bwa nijoro bw’abo mu bihe bya mbere y’iterambere ry’inganda mu Burayi na Amerika, yatahuye ko abakurambere basinziraga mu byiciro bibiri.

Hagati mu ijoro barakangukaga hagacamo amasaha make yo gutera akabariro, gufata amafunguro, imiti, kuganira cyangwa gusenga bakongera bagasinzira ikindi cyiciro.

Ekirch yavuze ko ibyo yavumbuye bitari bisanzwe bizwi muri iyi si ya none.

Mu gitabo yise “At Day’s Close: Night in Times Past”, yacukumbuye ibihamya bigera kuri 500 ku byerekeye ibyo gusinzira mu byiciro bibiri.

Kuri ubu yatahuye noneho ibigera ku 2000 mu ndimi 12 byamufashije gusubira inyuma mu mateka akabasha kumenya ubwo buryo bw’imiryamire. Igitabo cye cyo mu 2004 arateganya kongera kugisohora muri Mata uyu mwaka.

Ibyavumbuwe na Ekirch hamwe n’abandi bahanga mu by’amateka ngo biri gufasha abahanga muri siyansi kumenya uko bafasha abo muri iki gihe bakunda kuhura n’ikibazo cyo kubura ibitotsi hagati mu ijoro.

Hari n’abandi batorohewe n’iyi miryamire yadutse nyuma y’Impinduramatwara mu by’inganda n’ikorwa ry’amatara akoreshwa n’amashanyarazi byatumye abantu badafata ijoro nk’igihe cyo kuruhuka gusa ahubwo na ryo rikaba umwanya w’akazi nk’uko ku manywa biba bimeze.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo, kivuga ko abantu bakuru baba bakwiye gusinzira nibura amasaha arindwi nijoro ariko muri icyo gihugu kimwe cya gatatu cy’abari muri icyo kigero batabona igihe gihagije cyo gusinzira.

Ibi Ekirch abiheraho avuga ko ubushakashatsi bwe ari ubw’agaciro gakomeye by’umwihariko mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi aho ikibazo cyo kubura ibitotsi cyibasiye umubare munini.

Ekirch avuga ko hari inyandiko zijyanye n’ibyamategeko zo mu 1697 zishyinguye i Londres mu Bwongereza, zamufashije kubona amakuru ajyanye n’imiryamire y’aba kera.

Yongeraho ko hari inyandiko y’umuganga w’Umufaransa wo mu kinyejana cya 16 wagiraga inama abashakanye ko igihe cyiza cyo gusama ari nyuma yo gukanguka icyiciro cya mbere bagatera akabariro kuko ngo ari bwo bagira ibyishimo byisumbuye bakabikora neza kurusha uko byagenda babikoze ari bwo bakiva mu kazi baba biriwemo.

Uwarimu w’amateka muri Kaminuza ya Manchester, Sacha Handley na we yunze mu rya Ekirch nyuma yo gukora ubushakasha ku miryamire y’abo mu Bwongereza na Ireland hagati y’umwaka wa 1500 na 1750.

Ashimangira ko ivumburwa ry’amatara akoreshwa n’amashanyarazi ryabangamiye imiryamire n’imisinzirire y’abantu kandi ubusanzwe gusinzira neza bizwiho gufasha haba mu buzima bwo mu mutwe cyangwa ubw’umubiri.

Irindi banga ryari rihishe mu miryamire y’aba kera, ni uburyo abaganga bagiraga abantu inama yo kubanza kuryamira urubavu rw’iburyo bakaza kuryamira urw’ibumoso nyuma kuko ngo byafashaga mu igogorwa ry’ibyo bariye.

Abahanga benshi bashimye ibyavuye mu bushakashatsi bwa Sacha n’ubwa Ekirch banavuga ko hari ibyo buzabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Nubwo kuryama mu byiciro byafashaga abakurambere bacu gusinzira neza, ngo guca ibitotsi mo kabiri bishobora kugorana mu bantu ba none kubera ko nta kamenyero kabyo bafite ndetse ngo bishobora kubatera kumva bahangayikiye igabanuka ry’igihe bamaraga basinziriye kuko abenshi bari barishyizemo amasaha umunani icyarimwe nubwo hashingiwe ku bushakashatsi kuryama uko aba kera babikoraga bishobora gufasha.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza