IGIHE

U Rwanda rwakiriye inama y’inteko rusange za ACP na ACP-EU

1 14-11-2019 - saa 22:06, IGIHE

Kuva kuri uyu wa 14 kugeza 21 Ugushyingo 2019 Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwakira imirimo y’inama y’Inteko Ishinga Amategeko ihuza ibihugu by’Afurika, Karayibe na Pasifika (ACP) n’iy’Inteko Ishinga Amategeko Ihuriweho na ACP n’Ubumwe bw’u Burayi (ACP-EU).

Inteko Ishinga Amategeko ihuriweho ya ACP-EU ni rumwe mu nzego zihuriweho n’impande zombi ruteganywa n’ingingo ya 14 y’Amasezerano y’i Cotonu yo muri 2000, rwashyizweho hashingiwe ku cyifuzo cyo kugira uburyo bwo guhuriza hamwe intumwa zatowe n’abaturage zo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi) n’izo mu Bihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika, byashyize umukono ku Masezerano y’i Cotonu.

Imirimo y’izi nama izabera muri Kigali Convention Centre, bikazaba ari inshuro ya 55 iyi nama ihuza Inteko Ishinga Amategeko ihuza ibihugu by’Afurika Karayibe na Pasifika (ACP) ibaye mu gihe iy’Inteko Ishinga Amategeko Ihuriweho na ACP n’Ubumwe bw’u Burayi (ACP-EU) izaba ibaye ku nshuro ya 38.

Mu mirimo y’izi nama biteganyijwe ko hazaganirwa ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo kwihaza mu biribwa, uruhare rw’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kurwanya amakimbirane n’iterambere rirambye ry’abaturage.

Ibi biganiro byose bizaba bigamije gushyira mu bikorwa inama zatanzwe ku guhangana n’imbogamizi zagaragajwe mu nama ku ihindagurika ry’ikirere (COP)”, ndetse no gusubiza ibibazo byibazwa ku ngaruka imihindagurikire y’ikirere igira ku burobyi, ubworozi n’ubuhinzi bikorerwa mu mazi.

Uretse kuganira kuri izi nsanganyamatsiko zitandukanye biteganyijwe ko mu gihe cy’icyumweru izi nama zizamara bimwe mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo ikiganiro n’itangazamakuru, Inama izahuza urubyiruko, inama yiga ku iterambere ry’umugore, gusura imwe mu mushinga iteza imbere abaturage harimo Umudugudu w’icyitegererezo wa Karama, “Mount Kigali Power Substation Project” n’ubuhinzi bw’indabo bw’umushinga wa “Bella Flowers”.

Izi nama zizahuza abantu bagera ku 350 baturutse mu bihugu 107 birimo 48 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, 16 byo muri Karayibe na 15 byo muri Pasifika n’abazaturuka mu Bumwe bw’i Burayi 28.

Imirimo y'izi nama igamije gushyira mu bikorwa inama zatanzwe ku guhangana n’imbogamizi zagaragajwe mu nama ku ihindagurika ry’ikirere
Izi nama zirahuza abantu bagera kuri 350 baturutse mu bihugu bitandukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NIYIGENA EPIMEN 2019-11-15 00:33:44

MUZAGANIRE KU KIBAZO KIBIDUKICYIJE 1.GUTERA IBITI BITANDUKANYE BIRWANYA ISURI 2.KURWANYA PRASTIQUE ZOHEREZWA MU BIYAGA NI MINJYEZI , BIKAGIRA INGARUKA KU MAFI BIGATUMA ZITIYONGERA CG ZIGAHUNGA ,ZIBONYE AMASHASHE , NIBINDI BIKOZWE MURI PRASTIQUE.

Kwamamaza