IGIHE

U Rwanda ruzakira bwa mbere Ihuriro Nyafurika ku bukungu butangiza ibidukikije

0 12-11-2018 - saa 13:07, IGIHE

U Rwanda rugiye kwakira Ihuriro rya mbere Nyafurika ku bukungu butangiza Ibidukikije, ryitezweho kuzarushaho gusobanura neza akamaro k’impinduka ziganisha ku bukungu burambye n’uburyo ubukungu butangiza ibidukikije bufitiye akamaro kanini Afurika.

Iri huriro rizahuza abarenga 1 000, barimo abashoramari, abashyiraho za politiki n’abahanga mu by’imari bazaturuka hirya no hino muri Afurika kugira ngo basangire inararibonye ku bukungu butangiza Ibidukikije n’iteramberre ridahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Iri huriro rizamara icyumweru, rizatangira ku wa 26 risozwe kuwa 30 Ugushyingo, muri Kigali Convention Centre n’ahandi hari ibikorwa bigamije ubukungu butangiza ibidukikije hirya no hino mu gihugu.

Insanganyamatsiko yaryo igira iti “Kugira ngo habeho Afurika yita ku bidukikije kandi ihangana n’imihidagurikire y’ibihe”.

Iri huriro rizashishikariza abikorera gushora imari mu bikorwa by’ubukungu butangiza ibidukikije, rizamure imyumvire ku buryo imari yakwifashishwa mu kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Rizubaka ubufatanye hagati y’abakora mu byerekeye ubukungu butangiza ibidukikije muri Afurika, kandi rihe abafatanyabikorwa mu iterambere urubuga rwo kubaka imikoranire yihutisha gahunda y’ubukungu butangiza ibidukikije.

Abazitabira iri huriro bazaganira ku mahirwe yazanwa na gahunda y’iterambere ritangiza ibidukikije ndetse n’imbogamizi zijyanye n’uyu mugabane.

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr Biruta Vincent, avuga ko iyi nama ari ingirakamaro kuko Afurika ikeneye kugera ku iterambere rinoze ryita ku bidukikije.

Ati “Kugira ngo Afurika igere ku ntego yishyiriyeho, iterambere ryacu rigomba kuba rinoze, ryita ku bidukikije kandi ridahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi bikaba bidusaba gusangira ubumenyi, inararibonye ndetse no guhuza abagena za Politiki n’abashoramari kugira ngo bungurane ibitekerezo”.

Frank Rijsberman, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo mpuzamahanga cyita ku Bukungu Butangiza Ibidukikije, avuga ko ari umwanya wo kugaragaza amahirwe ari mu bukungu butangiza ibidukikije.

Iri huriro riziga byimbitse ku nsanganyamatsiko yaryo binyuze mu nama yo ku rwego rwo hejuru kuri Politiki n’Ingamba, ibiganiro byo ku rwego rwa tekiniki ku gutera inkunga ibyerekeye ihindagurika ry’ikirere n’ibikorwaremezo biramba, ikoranabuhanga rishingiye ku bidukikije, imurikabikorwa ndetse no gusura ibikorwa bitandukanye biri mu kerekezo cy’iterambere ritangiza ibidukikije.

Rizaba kandi ari umwanya mwiza ku bagena za Politiki baturutse ku mugabane kugira ngo basangire inararibonye mu guharanira iterambere ritangiza ibidukikije, ndetse abazaryitabira bazaryukiramo ubumenyi kuri gahunda nshya y’ubukungu bushingiye ku ikoresha ry’umutungo ukoreshwa ntuhite ujugunywa ahubwo ukabyazwa ibindi, bikaba bizaba ari ingenzi ku mugambi uhuriweho n’uyu mugabane.

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr Biruta Vincent, avuga ko iyi nama ari ingirakamaro kuko Afurika ikeneye kugera ku iterambere rinoze ryita ku bidukikije
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza