Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyashyizeho ingamba zitandukanye zo korohereza abasora n’abandi bose bakigana kubona serivisi bifuza muri iki gihe cya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali aho kibasaba kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ubundi buryo bwashyizweho.
Kuva ku wa Kabiri tariki ya 19 Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo y’iminsi 15 nyuma y’uko ubwandu bwa Coronavirus bukajije intera mu gihugu no muri uyu mujyi by’umwihariko.
Icyo gihe Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko usibye serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora, izindi zizafunga aho bishoboka abantu bagakorera mu ngo hirindwa ingendo zishobora kubahuriza hamwe bityo bikaba byaba intandaro yo kwandura no kwanduza iki cyorezo.
Nyuma y’ingamba zitandukanye zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda, ibigo bitandukanye nabyo bigenda bishyiraho amabwiriza asobanura uko zigomba gukurikizwa.
Itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, rivuga ko abakenera serivisi zitangwa n’iki kigo bakwifashisha ikoranabuhanga.
Rikomeza rivuga ko serivisi za Gasutamo zizakomeza gukora, imyenyekanisha ry’ibyinjira n’ibisohoka muri gasutamo. Inyandiko ziherekeje no gusaba ubusonerwe muri gasutamo bikorerwa ku rubuga rwa RRA.
Andi mabwiriza harimo ko abasaba serivisi zijyanye no guhabwa imashini za EBM no gusaba ubundi bufasha bwose bujyanye na zo, kumenyekanisha imisoro yeguriwe inzego z’ibanze, imisoro y’imbere mu gihugu n’ibindi byose bizajya bikorerwa ku rubuga rwa RRA.
RRA ivuga kandi ko umurongo uhamagarwa n’abasaba serivisi zitandukanye muri iki kigo wa ‘3004’ uzakomeza gukora ndetse n’imbuga nkoranyambaga zayo.
ITANGAZO:
Ingamba z'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro zo korohereza abakeneye serivisi mu gihe cya guma mu rugo. pic.twitter.com/3CDKfc10sX— Rwanda Revenue Authority (@rrainfo) January 21, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!