IGIHE

Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri yasabiwe kuburana afunzwe

12 13-11-2019 - saa 18:07, Akayezu Jean de Dieu

Ubushinjacyaha bwasabiye Robert Bayigamba wigeze kuba Ministiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Rwanda kuburana afunzwe nyuma yo kugaragaza ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko yakoze ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya n’icyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo rwaburanishije kuri uyu wa Gatatu Bayigamba, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha ashinjwa.

Bayigamba yitabye Urukiko ari kumwe na Niyomugabo Christophe, umwunganira mu mategeko. Ubwo yageraga imbere y’Inteko Iburanisha Umucamanza yamubajije niba ibyaha aregwa abyemera, asubiza ko atabyemera byose.

Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busobanurire Urukiko ibyo bukurikiranyeho Bayigamba, maze uwari ubuhagarariye avuga ko akurikiranyweho ibyaha bibiri kandi biteganywa n’ingingo ya 174 na 177 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko ikirego cyatanzwe n’uwitwa Hagenimana Jean Claude wavuze ko ku wa 27 Nzeri 2018, yagiranye amasezerano y’ubugure na Bayigamba wari uhagarariye Ikigo Manumetal Ltd abereye umunyamigabane wacyo 100%.

Amasezerano yari ashingiye ku bugure bw’ibibanza bitatu biri mu Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.

Bumvikanye ko azamwishyura miliyoni 850 Frw ariko mu kumwishyura bashyiramo ko amwishyuye avansi ya miliyoni 220 Frw, bumvikana ko ikinyuranyo gisigaye azakimwishyura mu gihe kitarenze ukwezi uhereye igihe bagiranye amasezerano.

Umushinjacyaha yakomeje asobanura ko Bayigamba yatangiye gushyira amananiza kuri Hagenimana biza kurangira amenye ko bya bibanza byagurishijwe undi muguzi ariwe Teremafu Ltd.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko mu nyandiko mvugo ubwo yari mu ibazwa yemeye ko yagurishije na Hagenimana Jean Claude kandi ikibanza kimwe mu byo yamugurishije yari yaragitanzeho ingwate muri ADEPR.

Hari umutangabuhamya witwa Kamali Fabien (Umukomisiyoneri) ari nawe wahuje Bayigamba na Hagenimana wasobanuye ko we ubwe yabajije Bayigamba impamvu atagurisha na Hagenimana amubwira ko hari izindi mbaraga zamubujije kugurisha ibyo bibanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwe rye, Bayigamba yemeye ko yagiranye amasezerano y’ubugure na Teremafu Ltd. Ibi ngo ni ukugurisha ikintu cy’undi kuko yagurishije ubu butaka kandi mu nyandiko bwari ubwa Hagenimana kuko bari baramaze kugirana amasezerano y’ubugure.

Bayigamba na Me Niyomugabo bahawe umwanya wo kwisobanura maze bavuga ko amasezerano ya mbere yayagiranye na ADEPR ku wa 16 Nyakanga 2016.

Bari bemeranyije ko ADEPR izamwishyura miliyari 1.5 Frw ku butaka bwose ariko nyuma baza kubura ubwishyu, ariko bari baramuhaye miliyoni 385 Frw. Asigaye bari kumwishyura mu gihe cy’umwaka utarenzeho.

Tariki 14 Kanama 2018, nibwo bicaranye n’abayobozi bashya ba ADEPR bumvikana ko gahunda yo kugura itakibaye kubera ibibazo bari bafite. Ari nabwo bahise banzura ko ashaka undi muguzi uhagura nyuma agasubiza ADEPR amafaranga bari bamuhaye.

Bayigamba nibwo yahise ashaka Hagenimana ngo agure aho hantu ariko ngo nawe amuha amafaranga make nyuma biza kuba ngombwa ko ubugure butaba ahita yitabaza undi muguzi ariwe Teremafu Ltd.

Yavuze ko adahakana ko abereyemo umwenda Hagenimana ari nayo mpamvu ari gukora ibishoboka ngo amwishyure ndetse avuga ko yiteguye kwishyura amafaranga yari yahawe na buri muguzi mu nzira bakumvikana.

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa umwanya busaba Urukiko gutegeka ko Bayigamba aburana afunzwe kuko kumurekura kwaba ari ukumuha umwanya ngo akomeze abeshye abandi.

Umushinjacyaha yakomeje asobanura ko impamvu basaba ko aburana afunzwe ari uko yakwihisha ubutabera kuko nta mutungo we yahomba muri iki gihugu cyane ko n’umuryango we uba mu mahanga. Ikindi ngo yasibanganya ibimenyetso.

Bayigamba yashimangiye ko ari umuntu uzwi wakoze imirimo ikomeye mu gihugu ndetse akaba n’umushoramari utahunga igihugu ngo asige ubucuruzi bwe. Yavuze ko adashobora gutoroka ubutabera kuko byonyine Manumetal Ltd ifite agaciro ka miliyari 3.3 Frw.

Me Niyomugabo yashimangiye ko umukiliya we adashobora gutoroka ubutabera kuko no mu mateka ye bitigeze bibaho ko anakurikiranwaho icyaha.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 18 Ugushyingo 2019, Saa kumi z’umugoroba.

Bayigamba wigeze kuba Minisitiri akurikiranyweho kwiha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Frank 2019-11-17 03:56:05

Yewe ndumiwe pe!uru rubanza si penale ni tres civile;nutarize amategeko yahita abyumva.kuko bariya baguzi uko ari 2 ntibigeze bubahiriza amasezerano bagiranye na Manumetal.
Ikindi bari kurega Manumetal ;Bayigamba agatumizwa nk’umutangabuhamya usobanura uko byagenze;
Ex:kuba naba mfite imigabane 99%or 100%muri Rwandair ;umuntu akagirana amasezerano na Rwandair ;ntago arinjye bihita bijya kumutwe;kuko icyo kigo gifite managment yacyo. Kuko nshobora kuba mfite imigabane n’ahandi.
Icyo numva Bayigamba na Manumetal;bazumvikane nabariya baguzi bambere uburyo yabasubiza amafaranga yabo.
Naho kuvuga ngo ufunze umuntu ufite business ya 3.3 billions hejuru ya 220millions ntibyumvikana.kaba yatorokase ni umuntu yishe!nagenda;bafatire imitungo ye ;bakuremo ubwishyu.
Abantu dukwiye kubana amahoro;nkuko amahoro ntakintu atwaye

2
Bosco 2019-11-14 08:19:14

Umwaka urukiko ruzasomera ho urubanza mwawibeshyeho ni mukosore

3
Edouard 2019-11-14 07:13:53

Hahahaaa!!! Ngo kugurisha ikintu cy’undi. Buriya se ibyo bibanza twavuga ko atari ibya Minister. Ahubwo njye nagiraga ngo yabigurishaga atari we byanditseho! Duhora twumva ku ma radio na television ngo ubugure bwemewe ni ubukorewe imbere ya noteri. None umuntu utanze avance ntihabeho mutation bavuga ko yaguze gute!? Ubwo se wavuga ko aho yaguze hangana iki! Numva Jean Claude icyo yagombaga gusaba ubutabera ari ugutegeka Robert kwemera kwishyurwa amafaranga yari asigaye (630 M). Robert yavuga ko atakiyakeneye ahari wenda ashingiye ko igihe cyarenze kandi ashobora kubona abamuha menshi kurushaho, agatanga igihe cyo gusubiza ayo mafaranga yahawe na Jean Claude. Kandi na Jean Claude abaye yaragize ubushobozi buke bwo kwishyura amafaranga asigaye , yabanza kubyumvikanaho na Robert bakareba uko yazasubizwa 220M yari yatanze atagombye gushora Robert mu manza. Naho ibyo kuvuga ko Robert yagurishije ahantu yari yatanze ingwate kuri ADEPR nta shingiro numva byagira Jean Claude atarabanje kwerekana ko ishingano ze zo kwishyura amafaranga yari asigaye 630 M yazirangije.

4
Dd 2019-11-14 05:35:35

Ariko ni akaga rwose.nonese ko numva uyu mugabo yemera kwishyura uwo wamureze.muramurenganyiriza iki koko!?

5
K 2019-11-14 02:03:46

Uyu munyamakuru nawe ye! wagirango ntiyari mu rubanza kabisa. Ntiyigeze narimwe agaragaza ibisobanuro Bayigamba yatanze na rimwe n’ inyandiko zose Manumetal yakoranye na Hagenimana J. Claude yerekanye mu rubanza zerekana amasezerano bakoranye yo kumwishyura bari imbere ya Noteur. Ikibazo kibajijwe na Bayigamba ni gute ushobora kugirana amasezerano na Manumetal ikigo gifie ubuzima gatozi warangiza ukarega umuntu ku giti cye ngo ni uko ari umushoramari muri icyo kigo kandi icyo kigo gifite ubuyobozi, abakozi n’ umutungo. None c amafaranga yishyuwe hari n’ ifaranga na rimwe yigeze ashyira mu mufuka we ko yose yishyurirwaga kuri konti z’ ikigo! Ibyo byose byarasobanuwe n’ uburyo amafaranga yagendaga akoreshwa n’ ikigo kandi ko bitabazwa umushoramari ku giti kandi ikigo gifite ubuyobozi n’ amategeko akigenga.
Birababaje kuba umunyamakuru avuga ko Robert yananije Claude kandi Robert yarasobanuriye urukiko uko yari yamaze kubona umuguzi akamutegeka guhita atransfera amafranga kuri Claude, Claude agafunguza compte yo kwishyuriraho byarangira claude we ubwe akajyana amagambo akica ubugure ngo abashe kwishyurwa, ubwo uwananije undi ni inde?
Ingingo ku yindi tuvugishije ukuri nta ruhande tubogamiyemo Bayigamba yerekanye ibimenyetso bigaragaza ukuri n’ amananiza yashyizweho na Claude ngo adasubizwa amafaranga ahubwo amujyane mu bushinjacyaha amwandarike gusa.
Gusa Bayigamba yahuye n’ ingorane yo kugura na ba ntahonikora badafite amafaranga kuko iyo uwo Hagenimana Jean Claude cg ADEPER bagira ubushobozi bwo kugura bakishyura ubwishyu bwose ibi byose ntibyari kuba.
Twibaze, uyu Claude wareze uwamubwira ngo ishyura miliyoni 630 yari asigayemo yayishyura ngo yegukane ibyo bibanza 3 bya Manumetal?
Ubikurikiye neza uru rubanza ntabwo ari nshinjabyaha ahubwo ni urwubucuruzi rushingiye ku masezerano y’ ubugure gusa, naho uyu Bayigamba wumvise ibisobanuro bye nabonye bitanditswe n’ uyu munyamakuru nta kosa na rimwe yakoze pe!

6
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-13 23:08:04

Yewe, bya bintu ntibyoroshye (kugurisha ahantu hamwe 3 kose) ariko kandi ntibinakomeye (kiriya kibanza Manumetal ikoreramo nticyabura umuguzi nyawe ugitangaho miliyari imwe n’igice cg ebyiri maze akishyura aba mbere). Ariko se n’uwagura yagura nande nyiraho afunze?!?

7
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-13 23:06:39

Yewe, bya bintu ntibyoroshye (kugurisha ahantu hamwe 3 kose) ariko kandi ntibinakomeye (kiriya kibanza Manumetal ikoreramo nticyabura umuguzi nyawe ugitangaho miliyari imwe n’igice cg ebyiri maze akishyura aba mbere). Ariko se n’uwagura yagura nande nyiraho afunze?!?

8
BIZIRAGUTEBA KAYIBANDA 2019-11-13 22:11:54

Niba Hagenimana atarabashije kwishyura amafranga yose mugihe cyateganyijwe , birumvikana Bayigamba yagombaga gusubirana ibye ariko nawe agasubiza amafranga , keretse niba hari inyandiko igaragaza ko yanze kuyamusubiza , naho ubundi nibamufungure byagateganyo aburane ari Hanze ntabwo ayo mafranga aruta uruganda Rwe

9
Roman 2019-11-13 19:54:51

Biragarara ko aba Bose baguraga ubushobozi bwabo bukemangwa! Ni gute nta numwe wigeze wishyura agaciro kose ariko kiguzi cyubutaka yarangiza agatesha nyiracyo umwanya yitwaza ko banufitiye amafaranga akazana amananiza mugihe bashaka kumusubiza aye. Ibi byitabweho kuko iki kibazo si penal ni commercial rwose

10
Mitwero 2019-11-13 17:18:44

Niba yaraguze na ADEPR ubwo nawe ari mu manyanga ya babandi bafungwa buri gihe iri dini ryararindagiye kuko ryinjiriwe.Ryagombye guhashya ikibi kirimungiramo indani byaba ngombwa rigaseswa nka za MDR.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza