IGIHE

Perezida Kagame yakiriye Maria Sharapova wamamaye mu mukino wa Tennis

6 14-11-2019 - saa 09:44, Akayezu Jean de Dieu

Icyamamare mu mukino wa Tennis ku Isi, Maria Sharapova, yanyuzwe n’umugoroba yagiriye mu Rwanda, ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame ndetse agahura n’umuryango we.

Maria Sharapova uri mu kiruhuko yashimiye umwanya yahawe na Perezida Kagame n’umuryango we, agaragaza ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa twitter yagize ati “Byari iby’agaciro guhura nawe, Perezida Kagame no kumarana umwanya n’umuryango wawe. Rwanda uri umwihariko.”

Uyu Murusiyakazi Maria Yuryevna Sharapova w’imyaka 32, amaze iminsi mu biruhuko ndetse yatembereye mu Kinigi anasura Pariki y’Ibirunga.

Sharapova yabaye nimero ya mbere ku Isi guhera mu 2005, ariko kuri ubu ari ku mwanya wa 132 nyuma yo kwitabira amarushanwa 12 gusa uyu mwaka.

Yatwaye amarushanwa atanu akomeye ya Tennis ku isi; Roland Garros ebyiri, na rimwe rimwe mu ya Australian Open, Wimbledon na US Open.

Mu 2011 ikinyamakuru Time Magazine cyamushyize ku rutonde rw’abakinnyi b’ibihangange 30 b’abagore baranze amateka ya Tennis; mu gihe cyashize, igihe cy’ubu n’ikizaza.

Forbes yo ivuga ko yabaye umukinnyi wa Tennis winjije amafaranga menshi imyaka 11 yikurikiranya kuva mu 2001 aho yabariwe kwinjiza agera kuri miliyoni US$285.

Muri Australian Open ya 2016 yarapimwe basanga yakoresheje ikinyabutabire cya meldonium kibujijwe mu marushanwa, ahita ahagarikwa gukina Tennis imyaka ibiri.

Nyuma yaje koroherezwa igihano cye kivanwa ku myaka ibiri kigirwa amezi 15, yongeye kugaruka mu marushanwa mu 2017.

Umwaka ushize yatangije yatangije gahunda yo gufasha abagore batangije imishinga yo kubateza imbere ahanyuranye ku isi.

Uretse gusura ingagi mu Rwanda, Sharapova yanasuye zimwe muri Pariki zo muri Boswana nk’uko yagiye abisangiza abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga.

Sharapova aje akurikira myugariro wa Arsenal, David Luiz, nawe uheruka mu Rwanda agasura ahantu hatandukanye harimo na Pariki y’ibirunga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ntaganda Abdul-Rahman 2019-11-14 17:21:16

@Munyangaju,
Ngo hategurwe isoko ryo ku guramo ibibanza !!! Nshimye Abayobozi b’u Rwanda bakuyeho kugura ubutaka bw’ Iguhugu cacu, naho ubundi bwo Abanyamahanga bagura u Rwanda rwose mu gihe gito.
Don’t be naive, please. Muzajye musoma ibibera ahandi bibabere isomo. Aba Palestina bisanze ubutaka bwose Israel yarabuguze ku giciro cyo hejuru y’icyo basabaga, none ubu bari mu manjwa ngo bararwanira ubutaka bwabo ! U Rwanda ntirukagurishwe, ubuzira-herezo.

2
Clement 2019-11-14 16:11:45

Horana Imana data na President. Imana yakuduhaye tuzahure turashima. Turagushigikiye ibihe byose. Turagukunda cyane.

3
munyangaju 2019-11-14 07:57:08

Ahubwo hazategurwe isoko ryo kuguramo ibibanza noneho abashaka kugurisha no kugura bahure rikaba kimwe nkirya capital market.

4
Rugina wa Ntabwoba 2019-11-14 06:36:26

HE, Gift from God, you are so special kubeshyanibibi and you made are country special. urakabonijuru nicyonkwifurije

5
#gukunda igihugu# 2019-11-14 04:56:33

@k umvugiye ibintu umuntu wafashe iyi foto ni umuhanga iyifoto nanjye nayikunze cyane ni nziza.

6
K 2019-11-14 02:42:30

Iyi Photo ya HE na Maria ndayikunze, Muzehe wacu arasobanutse cyane

Kwamamaza