IGIHE

Perezida Kagame yagaragaje ko hari inzego ziteguye gutera inkunga umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi

9 8-11-2019 - saa 13:43, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida Kagame yavuze ko hari inzego ziteguye gutera inkunga umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Umujyi wa Isaka n’uwa Kigali.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ugushyingo 2019 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Ubwo yari abajijwe uburyo u Rwanda rurimo gutekereza ruzakoresha mu gutera inkunga umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, Isaka-Kigali, Perezida Kagame yavuze ko icyifuzo cyo kubaka umuhanda gihari kandi inyigo zimwe zakozwe.

Yashimangiye ko nubwo ari umushinga usaba amafaranga menshi, inyungu uzatanga nazo ziri hejuru ku buryo budashidikanywaho.

Ati “Ubushobozi bwo kuwukora burahari, kandi ushobora gukoresha uburyo bunyuranye, hari Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ushobora gukoresha ibihugu bitanga ubwo bushobozi nka Banki y’u Burayi y’Iterambere, Banki y’Ibikorwa remezo muri Aziya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ubushake, ariko ubushake bwanagaragajwe mu nzego za leta n’abikorera. Kugira ngo bitworohereze turashaka gukoresha uburyo bombi.”

Yavuze ko Afdb yiteguye gutanga uruhare rwayo muri uyu mushinga, bitabaye gusa kuwutera inkunga.

Ati “Turimo kugerageza, ndetse no mu byumweru cyangwa amezi ashize hari ibyakozwe hagati y’u Rwanda na Tanzania aho umuhanda uzaturuka.”

Hashize umwaka usaga u Rwanda na Tanzania bitangiye umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzava Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali mu Rwanda.

Uyu muhanda w’ibilometero 532, witezweho kugabanya igiciro cy’ubwikorezi ku mizigo yavaga cyangwa yajyaga ku cyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho byinshi mu bicuruzwa bije cyangwa bivuye mu Rwanda.

Ku wa 8 Kamena 2019 nibwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yandikiye Perezida Paul Kagame uyoboye EAC asaba ko igihugu cye cyakwemererwa kuba umunyamuryango.

Mu bindi byifuzo bye, Perezida Tshisekedi yasabye mugenzi we wa Tanzania, John Pombe Magufuli, ko umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka –Kigali ugera no mu Burasirazuba bwa Congo.

RDC ikora ku Nyanja ya Atlantique. Icyambu cya Matadi ikoresha gicaho cyane cyane ibicuruzwa bivuye cyangwa bigiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ihendwa cyane no kujyana cyangwa kuvana ibicuruzwa mu bihugu byo muri Aziya nk’u Bushinwa n’ibindi.

Kubona iyo Gari ya Moshi bizayorohera mu bucuruzi bwayo kandi na Tanzania yungukire ku bwinshi bw’ibicuruzwa bizajya binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam.

Umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka -Kigali ku ruhande rw’u Rwanda uzaba ureshya na kilometero 138 mu gihe ku ruhande rwa Tanzania ari kilometero 394.

Wose hamwe uzatwara miliyari 3.6 z’amadorali ya Amerika. Ku gice cya Tanzania ni miliyari 2.3 naho ku Rwanda ni miliyari 1.3 z’amadorali.

Muri rusange Gari ya Moshi izacamo izaba zifite umuvuduko udasanzwe kuko itwara abagenzi izajya igenda ibilometero 120 ku isaha, mu gihe itwara imizigo yo izajya igenda ibilometero 80 ku isaha kandi zikoresha amashanyarazi.

U Rwanda ruvuga uwo muhanda uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi, bigire ingaruka nziza ku byo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

Gari ya Moshi itwara abantu izakoreshwa mu muhanda Isaka-Kigali izajya ikoresha umuvuduko wa kilometero 120 ku isaha
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Maso 2019-11-09 02:18:17

Ariko iyo mwanditse ngo "uyu mushinga uzatugiraho ingaruka nziza" ubwo ingaruka nziza zibaho ? ingaruka n’inyungu biratandukanye .iyo umuntu akoze ikintu ukamubwiira ngo bizakugaruka biba biganisha ku kibi pe.Mujye muguga ko bizagira inyungu cg akamaro igihe ari byiza cg bizagira ingaruka igihe ari bibi.murakoze

2
bimawuwa 2019-11-08 16:54:45

ko mutaduha neza map yawo uho uzagera nu kuva Tanzania ukajya he ese uzaba ari uwo muanda wonyine cg uzagera no mubindi bice byi gihugu .

3
Kalusa 2019-11-08 14:53:08

Very good idea, we support that

4
Augustin 2019-11-08 11:11:35

Nkatwe nkabanyarwanda ibi bikorwa turabishyigikiye cyane kandi bravo kuri His Excellency Paul kagame udahwema gutecyereza ejo hazaza h’igihugu . ariko abanyarwanda twese mureke duhaguruke dutange contribution yacu kubijyanye nuyu mushinga udufitiye akamaro mumyaka irimbere

5
Umusomyi 2019-11-08 07:57:37

Nanjye ndawushyigikiye 500% kandi nabonye inzira yawo n’u Rwanda twayigondera.

6
BUTERA Framk 2019-11-08 07:28:50

Iki ni Igikorwaremezo gifitiye buri muntu ndetse nibidukikije akamaro. Ndumva ari gari ya moshi izajya ikoresha amashanyarazi Bitandukanye n’imodoka zisanzwe zangiza ikirere Kubera ibyuka bihumanya, ubuzima bw’abantu buzaba bubungabunzwe Kandi tukazaboneraho no gukora ubucuruzi ndetse no guhahirana n’amahanga mu buryo buhendutse Kandi bwihuse...

Well done our president!

7
king.carlos 2019-11-08 07:02:21

nibyiza pe

8
Rome 2019-11-08 06:35:25

Uyu numushinga mwiza cyane ku karere Kacu. Ntuzagarukire Goma gusa nkuko Congo ibyifuza. Ahubwo wagera Matadi, bishobotse na Luanda. Kugirango tubashe no kugera kuri Atlantic. byadufasha kongera ubucuruzi hagati yacu, Uburayi,North America na South America.

9
Kay 2019-11-08 05:55:45

Imana ikomeze ikurinde Prezida wacu ntujya uruhuka kubera kudushakira ibyiza gusa Nyagasani age agendana nawe aho ugannye hose

Kwamamaza