IGIHE

Muraza kutubona! Perezida Kagame yaburiye abihisha inyuma ya politiki bagamije guhungabanya umutekano

24 14-11-2019 - saa 15:11, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abanyarwanda bakomeje kwihisha inyuma y’ibikorwa bitandukanye birimo politiki, bagashaka guhungabanya umutekano waharaniwe igihe kinini ndetse ukamenerwa amaraso, ibintu yavuze ko bidashobora kwihanganirwa.

Perezida Kagame kuri uyu wa Kane yari mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko, aho yakiriye indahiro z’abayobozi bashya, barimo na Minisitiri w’Umutekano, urwego rwasubijweho nyuma y’imyaka itatu ndetse rugahabwa umuyobozi w’umusirikare, Gen Patrick Nyamvumba wari umaze imyaka itandatu ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo igihugu kigere ku byo cyifuza byose, kigomba kuba gifite umutekano, ashimangira ko Abanyarwanda bari bamaze kumenyera umutekano nk’ibintu bisanzwe nta n’igishobora kuwuhungabanya, kandi ngo ni ko bikwiye kuba bimeze.

Yavuze ko ari nako bigomba gukomeza uko byagenda kose n’icyo byasaba cyose, ku buryo uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda wese bigomba kumuhenda ku rwego rwo hejuru.

Yakomeje ati “Ndashaka kuburira abantu bamwe muri twe, bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye, politiki, demokarasi, ubwisanzure, ibyo ari byo byose, ko dushaka kandi ni inshingano zacu guharanira ko habaho demokarasi, amahoro, ubwisanzure mu gihugu cyacu. Mbere na mbere ni twe tubishinzwe, twebwe, njyewe nawe. Ku bantu rero bihisha inyuma y’ibidafite agaciro, ndetse bagashyigikirwa n’abantu bo hanze, bakaryoherwa… muraza kutubona.”

Perezida Kagame yavuze ababikora bakwiye kwitandukanya nabyo hakiri kare, kuko utarabikora agomba gushyirwa aho akwiriye.

Yakomeje ati “Ntabwo waba hano ngo wungukire ku mahoro n’umutekano twaharaniye, twameneye amaraso mu myaka myinshi, ngo nurangiza unyure inyuma uduteze ibibazo. Tuzabashyira aho mukwiye kuba, nta kabuza.”

“Abantu bagize uruhare mu mahano ya Jenoside, bakomeje iyo politiki n’ingengabitekerezo yayo, barafunzwe, baza kurekurwa, mbere y’ibyo twarabababariye, barongera batangira gukina iyo mikino. Turaza kubashyira aho mukwiye kuba muri. Maze n’abo babiteraho urusaku, tuzarebe icyo bakora. Ndabwira abo bakomeje imikino bashaka kudusubiza aho twahoze ariko tukaba tumaze kubirenga.”

Ni ubutumwa Perezida Kagame atanze nyuma y’ibikorwa bimaze iminsi birimo iby’umunyapolitiki Ingabire Victoire washinze ishyaka FDU Inkingi, uheruka gufungurwa ku mbabazi za perezida, ariko ishyaka rye rigakomeza kuvugwa mu bufatanye n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aheruka kuvuga ko avuye muri iryo shyaka nubwo atitandukanyije n’ibitekerezo byaryo, ashinga irishya yise DALFA Umurinzi.

Perezida Kagame yavuze ko ibibera mu Rwanda abishinzwe, uretse urusaku rwo mu baturanyi adafite icyo yakoraho, ariko iyo ibintu byambutse umupaka bigamije guhungabanya umutekano bigomba gukemurwa mu buryo bukwiye.

Yavuze ko gucunga umutekano ari inshingano za buri wese, ku buryo ugomba gukomeza kuba ikintu gisanzwe ku banyarwanda.

Perezida Kagame hamwe n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Abayobozi bakuru mu ngabo kimwe n'abandi bari bitabiriye uyu muhango ubwo baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu
Umukuru w'Igihugu yavuze ko umutekano w'igihugu ari ikintu kitagomba gukinishwa
Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Innocent Kabandana, arahirira inshingano ze
Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli ubwo yarahiraga
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,Gen Fred Ibingira, arahirira inshingano ze
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, arahirira imbere ya Perezida wa Repubulika
Ignatienne Nyirarukundo arahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Edouard Bamporiki arahirira inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco
Gen Patrick Nyamvumba arahirira kuba Minisitiri w’Umutekano
Aurore Mimosa Munyangaju arahirira kuba Minisitiri wa Siporo
Jeanne d’Arc Mujawamariya arahirira inshingano zo kuba Minisitiri w’Ibidukikije
Perezida Kagame agaragiwe n'Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Innocent Kabandana (ibumoso); Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira n’Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli nyuma y'irahira ry'abayobozi binjiye muri Guverinoma n'ab'Ingabo z'u Rwanda

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
ORDINARY Man 2019-11-16 03:52:12

Umuntu ni umunyagitinyiro( Umunyarwanda) Minisiteri y’Umutekano mugihugu izite ku Perereza cyane,Ijye Imenya Ibyo abanyarwanda batekereza n’(abayobozi). Bafate ingamba, Burya ntawatera igihugu ngo agishobore mugihe abenegihugu bashyize hamwe kandi igihe cyose bafite abayobozi beza abaturage bababa biteguye gutanga icyo aricyose kubumwe n’ubusugire bwabo.Minisiteri y’Umutekano izajye ikurikirana ibyabayobozi bashobora kumva ko ari ibyo bagezeho bihagije cyangwa bakoresha nabi ububasha bwabo bigatuma abaturage bagenda biguru ntege mu kwiteza imbere

2
Cyilima ruqwe 2019-11-16 01:16:41

Amaraso yaramenetse kugirango igihugu cyacu kibe kiri aho kiri. Nyakubahwa prezida iyi nkotsa y’umugore yonse urwango nijye mageragere kuko iri kudusubiza inyuma mu mitekerereze

3
Inzobere 2019-11-15 09:51:32

Nyakubahwa Paul Kagame, mubyeyi jye nkunda ku giti cyanjye, nkwisabire ikintu kimwe gusa!!!! Inkoramaraso zose zaba izababariwe,zaba izitarababariwe, izashaka kongera gushaka kumena amaraso , hakwiye gusubiraho igihano cy’urupfu!!!! N’ubundi abo bishe, n’abo bashaka gukomeza kwica ni ibiremwamuntu!!! Nyakubahwa rwose jye ndisabira abadepite twitoreye kureba uko

4
HK ILD 2019-11-15 07:09:58

perezida wacu poul kagawe turamwemera ahora abuza abantu batubuza umudendezo kandi natwa tuzakomeza kubimufashamo

5
Sinabubaraga laurent 2019-11-15 06:34:41

Buriya muzehe wacu ntahisha avugiraho uzakomeza kumukora mujisho ntazihanganirwa n ’ abanyarwanda Bose muri rusange

6
Kirenga 2019-11-15 04:35:16

Hari abantu batanga ibitekerezo hano ukibaza imyaka bafite bikakuyobera.Kuko hari abantu bidogaga gutya muri za 1988 ubu benshi bari kuborera muri gereza abakiriho.Baravuze ngo ibirenge bijya imbu kujyimbere.

7
mahoro jack 2019-11-15 04:12:00

Nyamara burya ngo agapfa kaburiwe ni impongo kandi ngo umuheto ushuka umwambi bitari bujyane. Hari abantu birirwa bakina n’ibyicisha imbaga y’abaturage bitwaje ngo abazungu babari inyuma. Barababeshya ntimuzajyana Mageragere dore aho nibereye.

8
nkotanyi 2019-11-15 01:19:53

Perezida wacu Imana ikomeze kumuturindira umutekano dufite ni ukubera tumufite ubumwe dufite nukubera tumufite iterambe dufite nukubera tumufite ibyizabyose dufite nukubera Perezida Kagame Imana ikomeze kumuturindira naho ushaka gusubiza u Rwanda rwacu mwicura burindi uwo nanjye ubwanjye sinamwihanganira kuko nzi umutekano icyo uvuze jenoside yadutwaye ababyeyi abavandimwe yadukozeho tugomba kurwanya ushaka gutandukanya abanyarwanda mwese banyarwanda dukomere kubumwe bwacu nitumera uko ntawuzatu meneramo murakoze dukunde igihugu cyacu nidukunda igihugu cyacu cyu Rwanda tuzaba twikunda natwe iyo igihugu gifite umutekano ibyo dukoze birakunda murakoze.

9
Kagabotom 2019-11-15 00:48:47

Ingabire victoire yanze kumva, nago azi kugina imupira iyo ahawe pass agumana umupira, kandi umukinyi mwiza aratsinda, atanga pass nziza ariko we are static mukibuga umukinyi nkuho ntakipe umugura ahubwo asezera ku mupira wamaguru hakirikare agashaka ibindi akora.

10
Intare cyuzuzo 2019-11-15 00:47:19

Umusaza wacu ibyo tuzabigufashamo rwose ntampamvu yo kudushyushya umutwe tugomba gukomera kumutekano wacu kdi umuntu wese akabigira ibye byanze bikunze umuti uzavugutwa kdi tuwuhe abagomba kuwunywa

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza