IGIHE

Minisitiri w’Intebe Ngirente yasabye abashinjacyaha bashya kwirinda ruswa

0 22-04-2021 - saa 18:34, Ndahayo Emmanuel

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 23 barimo babiri bo ku rwego rw’igihugu, bari baherutse gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri harimo iyateranye kuwa 6 Werurwe 2020, n’iyo kuwa 14 Mata uyu mwaka.

Abashinjacyaha barahiye barimo babiri bo ku rwego rw’igihugu, batandatu bo ku rwego rwisumbuye ndetse n’abandi 15 bo ku rwego rw’ibanze.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye, n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, Minisitiri w’Intebe yibukije abashinjacyaha bashya ko bagomba gukora akazi kabo neza, kuko gafatiye runini ubutabera bw’u Rwanda.

Yagize ati “Umurimo w’Ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye kandi ufite uruhare runini mu guhesha isura nziza ubutabera bw’u Rwanda by’umwihariko. Ni umurimo usaba ubwitange, gukora cyane, kandi ugasaba ubwitonzi n’ubushishozi. Birasaba kuwukora kinyamwuga, mwuzuza neza inshingano mumaze kurahirira.”

Yongeyeho ko kugira ngo aba bashinjacyaha buzuze inshingano zabo, ari ngombwa ko birinda ruswa yakunze kumvikana mu nzego z’ubutabera b’u Rwanda.

Yagize ati “Turabasaba gukora umurimo wanyu mwubahiriza amategeko, mwirinda kubogama, mwirinda ruswa, nk’uko byagiye biboneka hamwe na hamwe, n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Mujye muharanira iteka gutanga ubutabera bunoze kuri buri wese waje abagana”.

Minisitiri w’Intebe kandi yasabye aba bashinjacyaha gushyira imbaraga mu gukora iperereza, ati “Turabasaba gukoresha neza ububasha muhawe, ntimubukoreshe mu nyungu zanyu bwite, ahubwo mukabukoreshe mu nyungu z’igihugu. Muzihatire gukora iperereza ryimbitse, no gutegura neza amadosiye mbere yo kuregera inkiko”.

Yashimangiye ko igihugu kibatezeho byinshi, kandi yizeza urwego rw’ubushinjacyaha ko Leta izakora ibishoboka byose ikabashyigikira mu kazi kabo ka buri munsi.

Mu bashinjacyaha barahiye, harimo babiri bo ku rwego rw’igihugu ari bo Dr. Niyibizi Tite na Roselyne Ninihazwa, wavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibikorwa birimo ruswa.

Ninihazwa yagize ati “Birumvikana ko tugomba kubyirinda, kugira ngo duheshe ishema urwego rw’ubushinjacyaha. Aka kazi gasaba ubwitange, imbaraga no kwihugura umunsi ku wundi kugira ngo tugire ubushobozi bwo gutegura dosiye”.

Yongeyeho ko bafite icyizere cyo kuzuza inshingano zabo kuko “Igihugu cyaduhaye inshingano ari uko tubifiye ubushobozi. Rero nta cyatuma tutagera aho icyaha cyabereye ngo ducukumbure, bityo nta mbogamizi dufite kandi twiteguye kuzuza inshingano zacu”.

Ninihizwa winjiye mu bashinjacyaha bo ku rwego rw’igihugu yatangiye uyu mwuga w’ubushinjacyaha mu mwaka wa 2004, akora mu myanya irimo Umushinjacyaha Mukuru, aba umushakashatsi mu bugenzuzi bukuru bw’inkiko, ndetse akora no muri Komite ihuriweho mu by’amategeko, ishinzwe gutoranya no guhitamo imanza z’icyitegererezo mu Rukiko rw’Ikirenga, MIC.

Mbonyinshuti Camarade Girbert wabaye umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze, yavuze ko “Biteguye kuzuza inshingano zabo kuko bafite ibyangombwa byose”.

Muri rusange, urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu rwujuje abashinjacyaha 25 ari nabo ruba rugenewe.

Urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rufite abashinjacyaha 96 mu 101 baba bakenewe, mu gihe urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rufite abashinjacyaha 64 muri 66 baba bakenewe.

Minisitiri w'Intebe yakiriye indahiro z'abashinjacyaha 23
Ni umuhango wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19
Aba bashinjacyaha basinye inyandiko zemeza ko indahiro zabo
Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yarahije abashinjacyaha 23
Abashinjacyaha barahiriye kuzuzuza inshingano zabo neza
Abashinjacyaha bakuru ari bo Dr. Niyibizi Tite na Roselyne Ninihazwa barahiriye kubahiriza inshingano zabo

Amafoto: Ibiro bya Minisitiri w’Intebe

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza