IGIHE

Impumeko mu isoko ryo kwa Mutangana ryongeye gufungurwa (Amafoto & Video)

0 15-09-2020 - saa 23:00, Uwiduhaye Theos

Ku wa 13 Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali watangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri, isoko rya Nyabugogo rizwi nko kwa Mutangana rizafungurwa nyuma y’ukwezi ridakorerwamo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Akanyamuneza kari kose kuri uyu munsi kuri bamwe ubwo IGIHE yasuraga iri soko, abarikoreragamo bari bamaze igihe bamwe bicaye mu rugo nta kazi bafite.

Uraranganyije amaso wabonaga inzego z’umutekano zizengeruka muri iri soko, zireba ko abantu bari gukurikiza amabwiriza uko bikwiriye.

N’abarikoramo barahiriye gukaza ingamba kugira ngo icyatumye iri soko rifungwa kitazongera kubaho.

Nka Nizeyumukiza Thadée yavuze ko ibyishimo ari byose kuko kumara ukwezi kose umuntu adakora, byari ibintu biteye inkeke kuri we na bagenzi be.

Ati “Birashimishije kuba isoko ryongeye gufungurwa, kumara ukwezi kose umuntu yicaye mu rugo ntabwo ari ikintu cyoroshye, ariko kuba ryafunguwe twabyishimiye nk’abacuruzi. Ingamba ni ugukomeza iziriho zashyizweho na leta.”

Yakomeje avuga ko imyumvire ye na bagenzi be yagiye izamuka ku buryo, bigoye ko hakongera kuvuka ikibazo cy’abantu bandurira muri iri soko.

Mwiza Diane ucuruza ibitenge yavuze ko we na bagenzi be baguwe neza ariko hakaba hari abacuruza imbuto batarafungurirwa asabira ko leta na bo yabatekerezaho.

Yakomeje avuga ko abakiliya ubu ntabo yabonye nk’uko byari bimeze mbere ariko yizeye ko bizagenda neza.

-  Mutangana yari adufatiye runini…

Mu itangazo ryagiye hanze ryo gufungura iri soko, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko iri fungura ritareba abacuruzi b’imboga n’imbuto kuko bo bazakomeza gukorera aho bimuriwe.

Riti “Ni muri urwo rwego abari basanzwe bacuruza imboga n’imbuto n’abaziranguza bo bazakomeza gukorera ku Giti cy’Inyoni. Naho abaranguzaga ibirayi na bo bazakomeza gukorera mu Nzove.’’

Abacuruzi bagirwa inama yo kurema isoko ari bake mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ariko aba bacuruzi bo bavuze ko leta yareba uko ibagenza kuko kuba bo batakiri gukorera muri iri soko ari ikibazo gikomeye kuri bo, uwitwa Nyinawumuntu Souvenir ucuruza imbuto, yavuze ko we na bagenzi be bakora akazi nk’ake bababaye cyane.

Ati “Byabaye ngombwa ko duhagarikwa ariko ikibazo dufite Mutangana yari adufatiye runini. Turarangura ibintu bikabora, izuba rikatwica. Nkanjye nakoreraga mu muhanda nza kuwuvamo kuko ntashakaga guhangana na leta. Urabwira umuntu kujya guhaha mu Nkundamahoro, akabyanga. Leta ni umubyeyi turabasaba ko badusubiza hano. Abagabo bacu akazi kabo bamwe karapfuye, nitwe dutunze ingo. Batugarure ahantu hacu twari tumenyereye.”

Ku wa 16 Kanama nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo gufunga isoko ryo kwa Mutangana nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagaragara abantu benshi banduye COVID-19.

Iki cyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa, abari bafitemo ibintu byangirika basabwa kubikuramo, abandi basabwa kubika ibyabo neza, isoko rirafungwa.

Nyuma y’ukwezi rifunze, ku wa 13 Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali watangaje ko ryo n’amaduka arikikije azafungura ndetse ibikorerwamo bigakorwa hirindwa COVID-19.

Abacuruzi bakorera mu masoko bagirwa inama yo gukoreramo abangana na kimwe cya kabiri cy’abo risanzwe ryakira, mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Abacuruzi n’abagana mu isoko basabwa gukaza ingamba zo kwirinda zirimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru, gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune no guhana intera n’abandi.

Abagana iri soko bashyiriweho uburyo butuma bahana intera
Abantu bongeye gukomeza imirimo yabo mu Isoko ryo kwa Mutangana
Abantu bongeye gusubukura imirimo nk'uko byari bisanzwe
Abarikoramo barahiriye gukaza ingamba kugira ngo icyatumye iri soko rifungwa kitazongera kubaho
Ahacururizwaga imbuto muri iri soko ho ntabwo harafungurwa
Akanyamuneza ni kose ku bacururiza mu isoko ryo kwa Mutangana ndetse n'abarigana
Hari ahantu hamwe muri iri soko hatarafungurwa
Urubyiruko rw'abakorerabushake ruri kwifashishwa mu kugenzura ko ingamba zo kwirinda Coronavirus zubahirizwa
Iri soko ryafunguwe nyuma y'ukwezi ryari rimaze rifunzwe
Mu ngamba zishyizwe imbere mu kwirinda harimo no kugira isuku binyuze mu gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune
Mwiza Diane ucuruza ibitenge yavuze ko we na bagenzi be bahuguwe neza ariko hakaba hari abacuruza imbuto batarafungurirwa asabira ko leta yabatekerezaho
Nizeyumukiza Thadée yavuze ko ibyishimo ari byose kuko kumara ukwezi kose umuntu adakora byari ibintu biteye inkeke
Nyinawumuntu Souvenir ucuruza imbuto yavuze ko basaba Leta kubasubiza aho bahoze bakorera

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Serge Mucyo

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza