IGIHE

Iburasirazuba: Abakobwa bakoze ishoramari mu birere begukanye miliyoni y’amafaranga muri Youth Connect

1 27-09-2018 - saa 12:05, Hakizimana Jean Paul

Koperative Urungano ikora ibikapu, ingofero n’ibindi mu birere by’Insina, yatsindiye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu irushanwa ryo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato baba barahanze udushya, mu bihembo bizwi nka Youth Connect Awards.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya karindwi, ku rwego rw’Intara y’iburasirazuba ryabereye mu Karere ka Rwamagana ku wa 25 Nzeri 2018.

Umushinga w’aba bakobwa watoranyijwe muri itatu yageze ku munsi wa nyuma w’irushanwa, bavuga ko batangiye abandi babaseka ndetse bakanyuzamo bakabita amazina atandukanye nk’‘Abakobwa bo mu birere’, nyamara ubu abenshi basigaye bifuza kubiyungaho.

Ubu iyi koperative Urungano ikora ibikapu, ibitebo mu birere by’insina yo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge, ifite isoko rikomeye mu Rwanda, muri Amerika y’Epfo, u Butaliyani na Ghana.

Nyirarukundo Speciose uhagarariye iyi koperative yabwiye IGIHE ko yishimiye cyane igihembo babonye, avuga ko amafaranga batsindiye azabafasha mu kwagura ibikorwa byabo.

Ati “Ndishimye cyane kubw’iki gihembo tubonye, aya mafaranga dutsindiye agiye kudufasha kwagura ibikorwa byacu, hari igihe twabonaga nk’amasoko menshi ugasanga ubushobozi bwo kugura ibikoresho butubanye buke. Aya dutsindiye rero turayakoresha mu bikorwa byo kwagura aho dukorera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko koperative ya Nyirarukundo watsinze bagiye kuyegera kugira ngo bayifashe kongera umusaruro.

Ati “Ukurikije imigabo n’imigambi yatubwiye, tugiye kubegera tumenye icyerekezo cyabo nidusanga gifite umurongo tubatere inkunga, nidusanga badafite icyerekezo gifatika neza tuzamufasha kuko dufite abajyanama mu ishoramari ku karere. Ikindi kandi n’andi mahugurwa runaka bazakenera tuzabafasha kuyabona.”

Yakomeje avuga ko yishimiye uburyo iyi koperative yahisemo gukoresha insina kuko batazigera babura ibikoresho, cyane ko ari igihingwa kiyoboye ibindi muri aka karere.

Youth Connect Awards ni ibihembo bitangwa na Minisiteri y’Urubyiruko binyuze mu marushanwa agamije gutinyura ba rwiyemerezamirimo bato.

Uyatsinze ku rwego rw’Intara ahembwa miliyoni imwe y’mafaranga y’u Rwanda, naho ubaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu agahabwa miliyoni eshanu.

Koperative Urungano yashikirijwe miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda
Abakemurampaka bari bitabajwe muri iri rushanwa, ngo batoranye umushinga uhiga indi
Abakobwa batatu barushanwaga (uhereye ibumoso) Nyirarukundo Speciose, Ishimwe Nadine na Uwamariya Yvette
Koperative Urungano ikora ibintu bitandukanye mu birere
Inzego zitandukanye zari zitabiriye iki gikorwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kayitare Faustin 2018-09-27 15:21:26

Claude muri DOT RWANDA ndabona yarahabayee!

Kwamamaza