IGIHE

Hari abafungiye muri za kasho bashobora gufungurwa kubera Coronavirus

15 2-04-2020 - saa 10:51, Philbert Girinema

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye gukora urutonde rw’abantu bafungiye muri za kasho bashobora gufungurwa mu kwirinda ko zikomeza kugira ubucucike kubera ko muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus imirimo y’inkiko yahagaze bakaba batabona uko bajya kuburana.

Mu ibaruwa Umushinjacyaha Mukuru yandikiye abashinjacyaha bayobora ubushinjacyaha ku nzego zisumbuye, yabasabye gukora urutonde rw’abarebwa n’uwo mwanzuro ariko hibanzwe ku ngingo zitandukanye ziri mu byiciro birimo n’uburemere bw’ibyo umuntu akurikiranyweho.

Kuwa 16 Werurwe nibwo imirimo y’inkiko yahagaritswe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Icyiciro cya mbere kireba abakomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro. Amabwiriza y’umushinjacyaha mukuru avuga ko uwo muntu agomba “kuba akurikiranyweho icyaha kibangamiye cyane imibereho y’igihugu”.

Aha hatangwa urugero rw’icyaha cy’ubwicanyi, ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, gusambanya umwana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, isubiracyaha n’ibindi.

Icyiciro cya kabiri kireba abarekurwa bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza ariko hagendewe ku biteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Ingingo yaryo ya 25 ivuga ku ihazabu nta rubanza isobanura ko ku cyaha cyose umushinjacyaha afitiye ububasha, iyo abona ko icyaha akurikiranye gishobora guhanishwa ihazabu, ashobora guhitishamo ukurikiranyweho icyaha kujya kumurega cyangwa gutanga ihazabu nta rubanza, idashobora kurenga ihazabu ihanitse yateganyijwe n’amategeko iramutse yongereweho inyongera yategetswe.

Iyo ukurikiranyweho icyaha yemeye kwishyura ihazabu nta rubanza rubayeho, ntaba agikurikiranywe ku cyaha yakoze. Icyo cyemezo kimenyeshwa uwakorewe icyaha. Iyo ngingo isobanura ko kwishyura ihazabu bitavuze kwemera icyaha.

Icyiciro cya gatatu kivuga ku bantu barekurwa bagakurikiranwa badafunzwe. Icyo gihe ukurikiranweho icyaha ashobora kuba yatanga ingwate kandi ntibigire ingaruka ku mikurikiranire y’icyaha no ku muryango nyarwanda.

Ikindi kirebwa ni ukuba ari icyaha ashobora kumvikana n’abo yahemukiye, akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa bakumvikana uburyo bwo kwishyura.

Kuba kandi ari amakimbirane yo mu miryango hakaba ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwahemukiwe. Kuba kandi ufunzwe afunganywe n’uruhinja kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.

Ikindi ni ukuba ufunze ari umwana kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera no kuba nta bimenyetso bihagije bigaragara kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko lisiti z’abashobora kuba barekurwa zigomba kuba zakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2020.

Ati “Ubwo abashobora kuba barekurwa bazahita barekurwa.”

Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe umubare w’abanduye Coronavirus ukomeje kwiyongera, kuko bageze kuri 82, ndetse Guverinoma ikaba yongereye igihe cy’ingamba zo kurwanya ikwirakwira ryayo ho iminsi 15 nyuma y’uko 14 yari yashyizweho mbere yagombaga kurangirana no ku wa Gatandatu tariki ya 04 Mata.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Richard 2020-04-03 07:04:19

None se bazandura bate badadssohoka

2
Regis 2020-04-03 03:41:42

Mudufashije mwarekura nabacu bakoze ibyaha byoroheje baheze mageragere cyane ko banagororotse murakoze!

3
Kwihangana 2020-04-03 03:38:24

Muzababarire,hari nabarenganiramo babeshyewe byose muzabirebe,nabo barimo,Mubarekure,Imana izabibahembere nimubikora.

4
Anna 2020-04-03 01:32:19

Mutubarize nkabantu bafunze se batarakatiwe ntanubwo bazabura bafugiye igikondo ntanibyaha byindega kamere bakoze nkurugero go waguze numujura ibyobyo ntibibemerera kurekurwa nkaba kd icyindi turasaba ko Rib na operation byafatikanya mukazajya mureba abo mufunze koko batangambaniwe rwose kuko harimo kuregannywa cyane

5
Jean 2020-04-02 23:01:37

Mwaramutse abari muri za kasho bari ndategereje gusomerwa Ni nkiko ko mbona bo batabarekuye? Kd harimo abafite ibyaha byoroshye.inkiko nazo nizigire zibarekure.

6
Uwimpuwe 2020-04-02 15:16:57

Muraho neza none c abari za mageragere nahandi numva mwakabarebyeho nabo kuko harabashobora kuba baragororotse ikindi hari nabarimo usanga batabona uko bivuza indwara zibakomereye ugasanga umuntu wenda yakoze viol nuwo benda kungana. Bikaviramo gukatirwa . ese aramutse arwaye indwara isaba kuvurwa yitaweho ntimwamuha umuryango we ukamuvuza . murakoze .

7
Rukara 2020-04-02 14:40:08

@Mahoro, n’abari Mageragere hari abafite ibyaha bito bafungurwa. Buriya abantu bacu bari hariya nibicirwamo na coronavirus kandi bari barakatiwe nk’imyaka 3 gusa wareba deeply no muri case ugasanga ni amaherere of course considering factors zose, bizatubabaza kurushaho n’ubwo twari twarababaye. Allah akhbalu

8
Egoko 2020-04-02 13:07:04

Kugaburira abantu badakora nibagemurirwe na bene wabo kuko nabo bafungiye my.NGO.kubera icyorezo ntibyakoroha n’ubundi. Nibatahe naho baje baraba bafunzwe na coronavirus

9
pascal 2020-04-02 11:56:20

urakoze Mahoro kumpa iyo update,bariya bakobwa bakase igitsina numvaga bandya ahantu pe

10
Mahoro 2020-04-02 09:57:18

Ndasubiza Pascal wavugaga kubakobwa bashatse gukata mugenziwabo igitsina bo bamaze gukatitwa ninkiko bari Mageragere ndumva abarebwa niritangazo ari abari muri za casho.

11
Sengesho jules 2020-04-02 09:06:09

Uburundi ni bureke ubuhahirane
Bwibihugu

12
Tabaro 2020-04-02 06:01:34

Umuvugizi wa polisi we aravuga ko abasohoka mu ngo nta mpamvu ifatika bagiye gufungwa ku bwinshi, none mwe ngo mugiye kugabanya abafunze! Izi nzego zikorana gute buriya ra?

13
Pascal 2020-04-02 05:43:46

Mubo muzafungura muzarebemo abafite ibyaha by’ubwicanyi mubarekeremo,cyane cyane babakobwa bakase igitsina mugenzi wabo ntimuzabarekure ni abagome babi banabyigamba

14
Queen 2020-04-02 05:18:19

Ge mbona bahera kuri bamwe babyaranye nabangavu ahubwo bagahita bategekwa kurera abo bana nahose kubafunga nubundi barabyaye ntacyo bimaze kuko twe dusigiwe abo bana nitwe duhangayitse base bo barikugaburirwa ibyubusa iyo za mabuso ...iyutareba kure harubwo wumva ko ukemuye ikibazo kumbe uteje ibibazo byibihe byose kuko uwo mugabo ntaba azakunda uwo mwana ntaba azamurera numuryango wumugabo ntiwakunda uwo mwana ...

15
Jean 2020-04-02 04:07:03

Nabandi bari mumagereza mubatekerezeho kuko nabo nabantu

Kwamamaza