IGIHE

Dr Murigande yasabye abaje kwiga muri UR kwirinda kuba nk’ihene iciye ikiziriko

1 8-11-2019 - saa 09:11, Prudence Kwizera

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles Murigande, yasabye abanyeshuri bashya baje kwiga muri Kaminuza kwirinda ingeso mbi bakareka kwitwara nk’ihene iciye ikiziriko.

Yabivugiye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Kane ubwo habaga igikorwa cyo kwakira ku mugaragaro abanyeshuri bashya ibizwi nko kwinjiza Intore mu zindi.

Yabwiye ko bakwiye kugira indangagaciro nyarwanda ntibabe abantu buzuye ubwenge butagira ubumuntu.

Yagize ati “Dufata umwanya munini tubibutsa indangagaciro nyarwanda kuko ntitwifuza kugira abantu buzuye ubwenge n’ikoranabuhanga ariko bataye ubumuntu.”

Yakomeje avuga ko bizwi ko abanyeshuri iyo bavuye mu mashuri yisumbuye bakagera muri Kaminuza bahura n’ikigeragezo cyo kumva ko babonye ubwingenge busesuye bikaba byabatera kujya mu ngeso mbi.

Ati “Kuko turabizi ko iyo bageze muri Kaminuza haba hari icyo kigeragezo cyo kumva noneho babaye nk’ihene iciye ikiziriko, ntidushaka ko hano haza ihene ziciye ibiziriko; dushaka ko haza abantu inkumi n’abasore biyubaha bubaha umuryango nyarwanda.”

Ubusanzwe mu mashuri yisumbuye abanyeshuri baba bafite abakozi bashinzwe gucunga imiyitwarire yabo [Animateur cyangwa Animatrice] ku buryo n’ushatse gusohoka mu kigo abanza kubisabira uruhushya.

Muri Kaminuza si uko bimeze kuko umunyeshuri aba asa n’aho yigenga ntawe umuhozaho ijisho.

Byakunze kugaragara kuri bamwe mu bajya kwiga muri Kaminuza n’amashuri makuru ko bahagera bagatangira kwishora mu bikorwa bibi birimo uburara, uburaya no kunywa ibiyobyabwenge.

Bamwe mu banyeshuri bashya bagiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye babwiye IGIHE ko bamaze icyumweru cyose bigishwa imiterere ya Kaminuza n’uko bakwiye kwitwara.

Bemeza ko mu byo basabwe harimo kwita ku cyabazanye birinda kujya mu ngeso mbi.

Tuyizere Benjamin yagize ati “Batwigishije ko tugomba kwimenya tukita ku cyatuzanye; yego hari abagera hano bakajya mu ngeso mbi ariko nkanjye nitanzeho urugero ni uko nzi icyanzanye kandi nzagikurikiza.”

Mukayisenga Cynthia we yavuze ko inyigisho bahawe n’abayobozi mu cyumweru cyose amaze muri kaminuza zamufashije cyane.

Ati “Naje nsa n’uhuzagurika ariko muri iki cyumweru batwigishije byinshi byiza. Ubu ndumva mfite intego; iyo ufite intego ukavuga ngo nje kwiga nta kindi kinzanye ibindi bintu bikuranganza cyangwa bikujyana mu ngeso mbi ubigendera kure.”

Imibare igaragaza ko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu mwaka wa 2019/20 hazakirwa abanyeshuri bashya barenga 1 000.

Abaje kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bamaze icyumweru cyose bamenyerezwa
Abanyeshuri bashya baje kwiga muri UR Huye bahawe amata nk'ikimenyetso cyo kubakira neza
Abayobozi batandukanye mu gikorwa cyo kwakira abanyeshuri bashya baje kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Bakiriwe ku mugaragaro, igikorwa cyiswe kwinjiza Intore mu zindi
Bamwe mu banyeshuri bashya baje kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Dr Charles Murigande yasabye abaje kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda kwirinda ingeso mbi n'ibibarangaza
Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hakiriwe abanyeshuri bashya barenga 1 000
Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru no kumenyekanisha ibikorwa bya Kaminuza, Hagabimana Eugene
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dr. Alphonse Muleefu , atanga ikaze ku banyeshuri bashya
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Charles Murigande, aganira n'abashya baje kwiga mu UR-Huye

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kanagato 2019-11-08 02:00:14

Dr Muligande Charles, ndabibuka cyane impanuro zanyu zangiriye akamaro mu buzima ubwo mwali Recteur wacu muri NUR.
Icyo gihe watwingingiye kwiga igifaransa n’icyongereza (EPLM) tutabishaka ariko yatugiriye akamaro mu buzima.
IMANA iguhe umugisha mubyeyi.
Ntabwo mwagosoreye mu rucaca; none rero abo bana n’ibumva ibyo mubabwira bizababera impamba mu buzima bwabo.

Kwamamaza