IGIHE

Abashinzwe gucunga abakozi bibukijwe ko inshingano zabo atari ugutanga akazi no kwirukana gusa

6 14-11-2019 - saa 08:23, Ndayikunda Josué

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, Musonera Gaspard, yasabye abacunga abakozi kurangwa n’ubunyamwuga no kuba inyangamugayo mu mirimo bakora birinda ruswa no gutanga akazi mu buryo butaboneye.

Musonera yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019 mu mahugurwa ngarukamwaka y’iminsi Itatu, akaba ahuje abacunga abakozi baturutse mu bigo bitandukanye mu Rwanda.

Aya mahugurwa yateguwe n’ihuriro rishinzwe abakozi mu Rwanda, akaba agamije gukangurira no guhugura abakozi kumenya uburyo bunoze bwo gushaka abakozi no kubagumana, ndetse no gukorera ku mihigo.

Musonera ubwo yasobanuraga ibijyanye na ruswa n’andi makosa akunze kuvugwa mu mitangire y’akazi, yavuze ko abafite inshingano zo gucunga abakozi bakwiriye kurangwa n’indangagaciro n’ubunyamwuga, anabibutsa ko ruswa ari icyaha.

Yagize ati “ubunyamwuga bw’abashinzwe imicungire y’abakozi ntabwo ari ubushobozi gusa, ni ubunyangamugayo n’indangagaciro. Ibyo twabibasabye rero kandi nabo n’inshingano zabo zo kubyubaka mu bandi kuko iyo haje ruswa mu itangwa ry’akazi bwa bushobozi ntuba ukibubonye, icyo akaba ari n’icyaha gihanirwa mu gihugu cyacu.”

Karangwa Steven, uyobora ihuriro rishinzwe abakozi mu Rwanda, we yemeza ko ubunyamwuga buke ari kimwe mu bigikoma mu nkokora iterambere ry’abacunga abakozi.

Ati “Icyambere ni ubunyamwuga bucye, mbere umuntu wese yumvaga ko yaba ubuyobozi w’abakozi. Iyo ubikoze rero utajyana n’igihe ngo ubone amahugurwa cyangwa ube warabyize mu ishuri, byanze bikunze amakosa agomba kubaho. Ariko niyo mpamvu twaje nk’ihuriro rishinzwe abakozi mu Rwanda kugira ngo tugabanye ubwo bumenyi buke haboneke abantu bakwiye.”

Abacunga abakozi bibukijwe kandi ko badakwiye kuba abo kwicara mu biro gusa bareba imishahara, abo guha akazi no kwirukana, ahubwo basabwa no kuzajya baganiriza abakozi mu nzego zitandukanye bakamenya imikorere yabo, urwego bafite, ibibazo bafite n’ibyifuzo mu kazi kabo ka buri munsi.

Alice Tuyisenge, umuyobozi ushinzwe abakozi mu kigo cy’ibarurishamibare, avuga ko abatukisha urwego rwabo akenshi baba batarabyize cyangwa barageze mu kazi bitanyuze mu mucyo.

Ati “ibyo bibaho natwe turabihamya, ariko usanga abatukisha urwego rwacu ahanini baba batarize ibijyanye no gucunga abakozi, yarabonye akazi bitewe n’inyungu z’uwakamuhaye, cyangwa yaratanze ruswa kugira ngo akabone, noneho na we yagera mu kazi akumva ko ariko n’abandi agomba kukabaha.”

Ihuriro rishinzwe abakozi mu Rwanda rigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 400, rikaba ryarashinzwe mu rwego rwo kuzamura ubushobozi n’urwego rwabo kugira ngo bafashe n’ibigo bakorera gutera imbere.

Abashinzwe abakozi bibukijwe ko badakwiriye kuguma mu biro gusa bareba ibijyanye n'imishahara n'abo guha akazi, ahubwo bakwiriye kujya banaganiriza abakozi kugira ngo bamenye urwego rwabo n'ibyo bakeneye
Karangwa Steven uyobora ihuriro rishinzwe abakozi mu Rwanda, ahamya ko ubumenyi budahagije aribwo bukidindiza iterambere ry'abari muri uru rwego
Musonera Garpard yasabye abacunga abakozi kurangwa n'ubunyamwuga, indangagaciro n'ubunyangamugayo mubyo bakora
Tuyisenge Alice asanga abakora ibijyanye no gucunga abakozi batarabyize cyangwa baratanze ruswa aribo batukisha uru rwego
Abacunga abakozi mu bigo bitandukanye barahugurwa ku kuntu bashaka abakozi bakanabagumana, ndetse no gukorera ku ntego

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Theogene 2019-11-14 13:14:37

ARIKO HAKWIYE UBUSHAKASHATSI BWIMBITSE.....KU KIJYANYE N’UBUMENYI BUCYE BUHORA BUVUGWA MU BAKOZI BENSHI BA LETA....NIBA HARI IKINTU ABAKOZI BENSHI BA LETA BAKORA NI AMAHUGURWA, INAMA NDETSE NA ZA STAFF MEETING.
UTIGIYE MU MAHUGURWA, NTABARIZA IBYO ATAZI MU NAMA, YABAJIJE SE UMUYOBOZI WE DA? CYANGWA UNDI YIZEYE UZI IBYO BINTU....ABASHAKASHATSI MUZATUBWIRE....AMAHUGURWA AHABWA ABAKOZI BENSHI UMUSARURO ATANGA NI UWUHE...KO BURI GIHE UMUYOBOZI UBAJIJWE ATABURA KUGARUKA KU BUMENYI BUKE BWABO AYOBORA KDI UKUMVA BUDGET ZAGIYE MU MAHUGURWA....HAHUGURWA ABADASHOBOYE KWIGA CG BATABISHAKA, ABABHUGURA SE BAFITE IKIBAZO???? BIMEZE BITE?

2
kajumba 2019-11-14 12:17:03

ariko kki mu Rwanda hataryaho ikigo kigenga gikora nk umuvunnyi mukuru gishinzwe gushyira abakozi mu mwanya no kubatorera ibizamini ? kki usanga public institution ikenera umukozi maze ikamutorera ikizamini yewe ikanamu surivella ndetse ikaba ariyo imukosora ndetse akenshi ugasanga no kujya kuri shortlist ari ikibazo. public institution yagombye gukenera umukozi maze ikamenyesha icyo kigo kibishinzwe . bitari ibyo nanjye nkora muri public institution mbishinzwe nashyiramo petit frere [email protected]

3
mutesi 2019-11-14 12:07:21

Ariko kuki mu Rwanda usanga ikigo cya Leta runaka gikenera umukozi akaba aricyo gitegura ikizamini, kika gisisirivella ndetse akaba arinacyo kigikosora ? yewe usanga no kujya kuri shortlist ari ikibazo .kuki hataryaho ikigo kigenga gikora nk umuvunyi mukuru akaba aricyo gishinzwe itegura ry ibizamini , kigasirivella yewe kikanakosora. public institution yagombye gukenera umukozi ikamenyesha icyo kigo kibishinzwe.Naho ubundi nanjye arinjye nkora muri icyo kigo sinabura gushyiramo petit [email protected]

4
Rebekaanne 2019-11-14 06:35:09

Iyi nkuru ndayisomye mpita mbona guhugurwa gukwiriye benshi pe.Umuntu akifata akayobora ikigo cya Leta nkuyobora urugo rwe.Agakoresha icyenewabo n’itonesha utamenya aho arikomora.Agaharanira kwirukana kurusha kuramabana abakozi abahimbahimbira amakosa wagira ngo uravuze ngo ntuzi imbaraga uhanganye nazo? Ubu se koko uru rwanda ruzagarukira he?

5
john 2019-11-14 02:59:04

ntimugatere abantu iseseme!

6
MUNYAKAYANZA CELESTIN 2019-11-14 02:55:44

Mwaramutse neza? ndabashimiye kubera amakuru mutugezaho.
Ikibazo cyanjye: 1) iyi nama yabaye niy’abacunga abakozi ba Leta gusa? niba aribyo ibigo byigenga byo ko nta nama bakora? 2) Ndasaba minisiteri ishinzwe abakozi ko bakongera imbaraga bakajya bajya gusura ibigo byigenga ndetse bakagirana inama n’abakozi hamwe nabakoresha kugirango barangize ibibazo bimwe bigaragara.
Bibaye ngombwa bajya banajyana nabakozi ba RSSB murwego rwo kureba abadafite ubwishingizi.
Murakoze

Kwamamaza