IGIHE

Zimbabwe: Perezida Mnangagwa yasigiye ububasha Visi Perezida

0 14-01-2022 - saa 22:08, IGIHE

Ibiro bya Perezida muri Zimbabwe, byatangaje ko Emmerson Mnangagwa usanzwe ayobora iki gihugu yagiye mu kiruhuko cy’ibyumweru bitatu, ububasha abusigira Visi Perezida, Constantino Chiwenga.

Iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu rivuga ko ikiruhuko Perezida Mnangagwa yagiyemo ari icyo yemererwa n’amategeko buri mwaka. Yagitangiye tariki 13 Mutarama akazagisoza ku wa 5 Gashyantare 2022.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “muri iki gihe Visi Perezida Chiwenga azasigara akora inshingano za Perezida”.

Biteganyijwe ko iki kiruhuko, Perezida Mnangagwa azakimara mu gihugu, aho by’umwihariko ngo azaba ari mu bikorwa byo gusura imirima ye.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yagiye mu kiruhuko ububasha abusigira Visi Perezida
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza