IGIHE

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique na Guverinoma ye beguye

0 10-06-2021 - saa 15:58, Bukuru JC

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrebada yatangaje ko yeguye ku mirimo hamwe na Guverinoma ye.

Abinyujije kuri Twitter, Ngrebada yatangaje ko yashyikirije Perezida Faustin-Archange Touadéra ubwegure bwe n’ubwa Guverinoma yari ayoboye.

Firmin Ngrebada yabaye Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique guhera tariki 25 Gashyantare 2019 nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Guverinoma n’imitwe yitwaje intwaro.

Uku kwegura kwa Guverinoma kuje nyuma y’amezi atandatu Perezida Faustin-Archange Touadéra atorewe manda ya kabiri.

Centrafrique yinjiye mu ntambara mu 2013. Nubwo ingabo za Loni n’iz’ibihugu by’inshuti zagize uruhare mu kagarura amahoro, haracyari ibibazo by’umutekano bitezwa n’inyeshyamba mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Firmin Ngrebada yeguye nyuma y'imyaka ibiri ari ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza