IGIHE

Vogue yahinduye amafoto Kamala Harris yateje impagarara ku gifuniko cyayo

0 21-01-2021 - saa 09:16, Uwiduhaye Theos

Nyuma y’induru n’intugunda ku mbuga nkoranyambaga zakuruwe n’amafoto ya Kamala Harris yagombaga kugaragara ku gifuniko cyayo muri Gashyantare 2021, iki kinyamakuru gisanzwe gikora ibijyanye n’imideli cyahisemo gukora impinduka.

Vogue Magazine ku Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, nibwo yatangaje ko Kamala Harris azagaragara ku gifuniko cy’iki kinyamakuru muri Gashyantare.

Amafoto yafashwe yagombaga kugaragara kuri iki gifuniko ntabwo yavuzweho rumwe n’abakoresha urubuga rwa Twitter, kuko benshi bavuze ko ari agasuzuguro no kutamwubaha nk’uwungirije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bari bashingiye ku kuba ngo mu ifoto imwe uyu mugore yagizwe inzobe kurusha uko asanzwe ameze ndetse indi foto akaragaraho yambaye inkweto za ‘converse’; ibintu byafashwe nko kumusuzugura mu buryo bukomeye.

Nyuma yo kotswa igitutu ku mbuga zitandukanye Vogue yakoze impinduka ikoresha ifoto imwe, kuri kopi igiye gushyira hanze zikurikira irahira rya Kamala Harris. Ndetse zirajya hanze kuri uyu wa Gatatu ariko ari nke.

Izi kopi za Vogue Kamala Harris ari ku gifuniko cyayo, iki kinyamakuru cyatangaje ko kigiye kuzishyira hanze mu rwego rwo kwishimira ibihe by’amateka by’irahira rye.

Iki kinyamakuru kigiye kwifashisha ifoto yambaye ikote ahagaze, agaragara igice yo hejuru gusa, yambaye agapira k’umweru mo imbere afite n’ibikomo ku maboko.

Iyi foto ya Kamala Harris igiye kwifashishwa kuri iki gifuniko n’ubundi yari iri mu zanenzwe ariko yo yasubiwemo, ndetse indi yagaragaraga yambaye inkweto za ‘converse’ iki kinyamakuru cyahisemo kutayikoresha.

Nyuma yo guhindura amafoto yari ari ku gifuniko cya Vogue, abantu batandukanye bagaragaje ko nibura iki kinyamakuru cyagerageje kwisubiraho.

Nk’uwitwa Feminist Rambo yatanze igitekerezo agira ati “Iki gifuniko ni cyiza cyane. Imyambaro myiza. Gisa neza. Gikwiranye na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Uwitwa We Did It Joe, we ati “Mwakabaye mwaragurishije iyi na mbere hose.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Kamala Devi Harris na Perezida Joe Biden barahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni we mugore wa mbere wanditse amateka yo kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ndetse n’umwiraburakazi wa mbere wegukanye uyu mwanya.

Ifoto ya Kamala Harris yasubiwemo yongera gukoreshwa na Vogue
Kamala Harris yagaragaye yambaye inkweto za Converse biteza impagarara
Imwe mu mafoto ya Vogue yari yanenzwe cyane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza