IGIHE

USA: Umukobwa w’Umwirabura w’imyaka 16 yishwe arashwe na Polisi

0 21-04-2021 - saa 23:42, Dufitumukiza Salathiel

Umukobwa w’Umwirabura w’imyaka 16, Ma’Khia Bryant, yarasiwe n’abapolisi mu Murwa mukuru wa Leta ya Ohio, Columbus, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ahita apfa.

BBC yatangaje ko uwo mwana yarashwe nyuma yo kugaragara afashe icyuma mu ntoki asatira ahari hahagaze itsinda ry’abandi bakobwa basakuzaga bavuga ko agiye kugitera umwe muri bo, polisi igerageje kumuhagarika arabyanga.

Urupfu rw’uyu mwana rwabaye mu masaha make Derek Chauvin wahoze ari umupolisi muri Minneapolis ahamijwe urupfu rwa George Floyd, ibintu byatangaga icyizere ko haba hagiye kuboneka umucyo ku mpfu za hato na hato zikorwa n’abapolisi b’Abazungu barasa Abirabura.

Imyigaragambyo yo kwamagana ubwo bwicanyi yahise itangirizwa aho uwo mwana yarasiwe, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga batangiye kwamagana ubwo bwicanyi bakoresheje intero (hashtag) ya #BlackLivesMatter.

Ma'Khia Bryant yishwe na Polisi imukekaho kwitwaza icyuma
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza