IGIHE

Urukiko rwatesheje agaciro inyandiko yari yitezweho gushinjura igikomangoma Andrew warezwe gufata ku ngufu

0 14-01-2022 - saa 06:43, Muhonzire Sylvine

Urukiko rw’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatesheje agaciro inyandiko yari yitezweho gushinjura igikomangoma Andrew cy’u Bwongereza cyashinjwe gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure.

Iyi nyandiko yari ikubiyemo amasezeramo Roberts Giuffre (wareze Andrew) yagiranye na Jeffrey Epstein (washinjwe gucuruza abakobwa ku bikomerezwa akaba n’inshuti ya Andrew) mu 2009.

Aya masezerano yavugaga ko Epstein azamwishyura ibihumbi 500$ ariko na we ntazigere na rimwe amushinja icyaha cyo kumufata ku ngufu cyangwa ngo agishinje undi wese wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina abifashijwemo na Epstein.

Abanyamategeko baburanira Igikomangoma Andrew batanze iyi nyandiko ku rukiko rw’i New York rwakiriye ikirego cya Guiffre, basaba ko cyateshwa agaciro kuko amasezerano yagiranye na Epstein atabimwemerera.

Umucamanza wo muri urwo rukiko, Lewis Kaplan, yateye utwatsi ubu busabe avuga ko Andrew w’imyaka 61 agomba kuburanishwa ku byaha aregwa hagati ya Nzeri n’Ukuboza 2022, ibintu Daily Mail ivuga ko bizatuma akurwa mu nshingano zose z’ibwami kuko isura afite muri rubanda yamaze kwangirika.

Guiffre w’imyaka 38 ashinja Andrew kumusambanya ku ngufu ubwo yari afite imyaka 17, ibintu uyu mugore avuga ko Andrew yabikoze abifashijwemo na Epstein uherutse kwiyahurira muri gereza mu 2019 aho yari afungiye gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abakobwa bategejeje ku myaka y’ubukure.

Kugira ngo iki kirego kiburizwemo bisaba ko Igikomangoma Andrew yumvikana na Guiffre akamwishyura miliyoni 5$. Mu gihe yaba yanze kumvikana na we cyangwa uyu mugore yanze amafaranga amuha, Andrew yazagezwa imbere y’urukiko hifashishijwe iyakure.

Uyu mugabo nubwo ari umwana wa kabiri w’Umwamikazi Elizabeth ari ku mwanya wa cyenda mu bashobora kuragwa ingoma. Afite abana babiri b’abakobwa akaba yaratandukanye n’umugore we mu 1996.

Guiffre w'imyaka 38 yareze igikomangoma Andrew ko yamusambanyije ku ngufu inshuro eshatu ubwo yari afite imyaka 17
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza